Rusizi: Umusore wari urangije uwa 4 w’ayisumbuye yagaragaye amanitse mu nzu yapfuye

Sangiza iyi nkuru

Umusore Ngoboka Patience w’imyaka 21 wari urangije uwa 4 w’ayisumbuye muri GS Saint Pierre Nkombo, ku mugoroba wo ku wa 24 Nzeri yasanzwe mu gikoni cy’aho yabaga kwa nyirarume Nzeyimana Evariste, mu mudugudu wa Nyagatare,akagari ka Shagasha, umurenge wa Gindwe mu karere ka Rusizi amanitse mu ishuka yari yakozwemo umugozi, abo muri urwo rugo bakavuga ko yiyahuye.

Ubwo umunyamakuru wa BWIZA ukorera muri aka karere yageraga mu rugo byabereyemo inkuru ikimara kumenyekana, Nzeyimana Evariste, nyir’urugo akaba na nyirarume w’uwo musore, yamubwiye ko ubwo yari mu mirimo ye I Kamembe mu mujyi wa Rusizi, yahamagawe n’umugore ucumbitse iwe amubwira ko basanze uwo musore mu gikoni yinigishije ishuka, yashizemo umwuka, bimubera urujijo kuko nta kibazo kidasanzwe yamubonagaho kugeza ubwo yabwirwaga ko yiyahuye.

Ati: “Ni mwishywa wanjye, yari imfubyi ku babyeyi bombi kuko yapfushije nyina amaze amezi 6 gusa avutse, agize imyaka 7 na se arapfa. Yari umwana wa 4 iwabo, bakuru be barahari. Akimara kubura ababyeyi bombi nijye wamureze kugeza yiyahura. Yigaga mu wa 4 w’ayisumbuye muri GS Nkombo. Yari umwana witonda cyane,ucisha make ku buryo natwe kwiyahura kwe byadutunguye cyane, twabuze icyo tuvuga kuko nta kibazo na kimwe twakekaga yari afite cyabimutera.’’

Yakomeje avuga ko uwo musore yari yiriranywe n’abandi bana,barimo undi musore wo mu kigero cye, umuhungu w’uyu nyirarume, bararana, bigeze mu ma saa saba z’amanywa uyu Ngoboka ajya mu ishyamba ryabo gushakamo igiti cyo gucana, arakizana aracyasa, arangije abana 3 bari kumwe mu rugo, barimo 2 b’abaturanyi bari baje kuhakinira, abaha amafaranga 300 ngo bajye kugura keke muri santere y’ubucuruzi iri hafi aho, hafi ya kaminuza y’uRwanda ishami rya Rusizi kuko ari ho batuye.

Bamaze kugenda, mu rwego rwo kuhura abo bari basigaranye bose, yahaye inoti ya 2000 uwo bararanaga ngo ajye kumugirira amayinite y’amafaranga 200 na we yigurire ay’andi nk’ayo, asigarana n’umukozi wo mu rugo rwabo, acana televiziyo ngo babe bareba.

Ati: “Bakiyireba bisa na we no kumuhuza ngo atamukurikira,yamubwiye ko akomeza kuyireba, we akaba agiye mu gikoni. Agezeyo yinjira mu kumba k’icyo gikoni arikingirana, yimanika mu ishuka bitanzwi neza igihe yarikoreyemo umugozi, umukobwa wanjye w’imyaka 13 wari wagiye mu giterane cy’amasengesho muri kaminuza atashye ashaka koza ibikoresho byo mu gikoni, bimwe muri byo byari muri ako kumba.’’

Yakomeje ati’’ Yagiye kubirebamo akoze ku rugi yumva rurakinze,abaza umukozi uwahakinze amubwira ko akeka ko ari Ngoboka Patience kuko yamubwiye ko ari ho agiye, undi amuhamagaye ntiyitaba, asaba umupanga akubita ku dusumari Ngoboka yari yakingiye imbere, urugi rukingutse abona amanitse mu ishuka riboshyemo umugozi, arikanga ahamagara umugore ucumbitse mu nzu yanjye hano imbere,aje arebye asanga yiyahuye,yashizemo umwuka, arampamagara, bimbera urujijo, ni ko gutabaza abaturanyi, nanjye n’umugore turazamuka,tuhageze dusanga ni uko byagenze. Ntacyo dukeka, cyabimuteye, ntacyo dutekereza rwose.’’

Mukuru we, Padiri Roger Nzayisenga na we yatangaje ko bakiri mu rungabangabo nyuma y’urupfu rwa murumuna we. Ati: “Yarerewe hano tukimara gupfusha ababyeyi bombi, tumushyira mu ishuri, yari mu biruhuko arangije uwa 4 w’ayisumbuye ku Nkombo, nka mukuru we nta kidasanzwe nari muziho cyamutera kwiyahura, twabyakiriye dutyo nyine, nta kindi twakora.’’

Umuturanyi w’uyu muryango,uvuga ko uwari watumwe amayinite n’uyu musore, yagaruka akanyura iwe ngo ayabuze, yagera mu rugo bakumva ababwira ko uwari uyamutumye asanze yiyahuye, na we ati: “Biragoye kubyumva pe! Ni iyobera rwose,ukuntu yuhuye abo bana bose akiyahura,nta kidasanzwe bamubonana,natwe abaturanyi be ntacyo twamubonananaga, byadushyize mu rujijo rukomeye cyane rwose kuko yari umwana wo mu rugo rwifashije ku buryo wabonaga nta cyo abuze cyatuma agira igitekerezo nka kiriya,ariko twabyakiriye dutyo nyine.’’

Umunyamakuru yakomeje gushakisha amakuru mu baturanyi b’uru rugo no mu rungano rwa nyakwigendera, umwe mu basore bo mu kigero cye banaturanye, avuga ko na bo batunguwe n’ibyabaye kuko batabikekaga, ariko ngo yababwiraga ko afite ikibazo cyo kuba ku Nkombo yiga baramusibije,kandi yumva atabishaka, gushaka ahandi yiga adasibiye ntabyumvikaneho na bakuru be n’abo bandi bo mu muryango we bumvaga akwiye kubahiriza icyemezo cyafashwa n’ubuyobozi bw’ishuri.

Ayo makuru akomeza avuga ko uyu musore yakomeje guhatiriza ndetse anabona ishuri mu mujyi wa Kigali, aho yari kuzajyana na mugenzi we uhiga, ariko ngo abo mu muryango we bakavuga ko nubwo yajya aho yimuka atajya I Kigali,ahubwo yakwiga hafi, we ntabyumve neza, nka bagenzi be bagakeka ko ari iyo mpamvu yaba yatumye yiyahura, kwakira iryo sibira cyangwa kubuzwa aho ashaka kwimukira akanahindura ishami yigagamo, kuko ngo ryamugoraga cyane,ashakirwa aho yumva adashaka byaba byamuteye kwiyahura.

Mu gushaka kumenya niba koko yarasibiye ngo iby’urungano rwe ruvuga bibe byashakirwamo impamvu, umunyamakuru yandikiye ubutumwa bugufi mukuru we, Padiri Nzayisenga Roger ngo amubwire niba koko uko gusibira n’izo mpaka byarabayeho, ntiyabasha ku musubiza, ahamagara umuyobozi w’ishuri umwana yigagaho, Padiri Silas Nsengumuremyi, avuga ko ari mu gikorwa cyo gutwara abanyeshuri basubira ku ishuri, gutangira umwaka mushya,ko atibuka neza niba koko uyu museora yarasibiye, ariko ko we yumva gusibira nubwo byabaho bitatera umwana kwiyambura ubuzima kuriya.

Ati: “Sindi ku ishuri ngo menye niba koko yari yasibiye,ariko nubwo yasibira ntabyakire, aba yariyahuye akibona indangamanota,ntiyakwiyahura ubu,hashize amezi 2 yose ayibonye,habura umunsi umwe gusango asubire ku ishuri,kuko ubundi ikibazo cy’amanota umwana akigaragaraza akimara guhabwa indangamanota ye. Dufite n’urubuga ruduhuza n’ababyeyi tuganiriraho,icyo kibazo sinacyumvise. Numva rero impamvu itashakirwa aho.’’

Yunzemo ati: “Uyu mwana yari imfubyi ku babyeyi bombi atigeze nibura amenya. Hari igihe rero aba afite ibikomere abantu batazi,akabana na byo igihe, bikamurenga, kubyihanganira bikamunananira,akageraho agafata icyemezo nka kiriya na we kimutunguye, atatekerejeho, agahorana iyo ntimba yagira akabazo gato, yagahuza n’ibyo bikomere yagize akiri muto, atigeze agira n’umwe wundi abiganiriza ngo abe yagira icyo amufasha, cyane cyane nk’uriya wahoraga asa n’ucecetse adakunda kuvuga,ku buryo kumenya icyo atekereza bigorana, akantu gato cyane kakazamura ibindi byinshi bimurwaniramo, kakaba kamubera impamvu yo kwigirira nabi kuriya.’’

Umurambo wa nyakwigendera nyuma y’uko RIB ihageze igakora ibiyireba, mu masaa tanu z’ijoro z’uwo wa 24 Nzeri wahise ujyanwa mu bitaro bya Gihundwe gukorerwa isuzuma rya muganga, biteganijwe ko gushyingurwa mu ma saa munani z’amanywa zo kuri uyu wa mbere, tariki 26 Nzeri nyuma ya misa yo kumusabira.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Shagasha watabaye mu ba mbere, Uwizeyimana André yasabye ababyeyi guhora bakurikiranira hafi abana babo,bakumva ibibazo byabo, kuko hari igihe nk’umwana yagira ikibazo, kubura uwo agitura byihuse kubera kubura umwanya wo kumwumva bikaba byamugiraho ingaruka zitari zitezwe.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Rusizi: Umusore wari urangije uwa 4 w’ayisumbuye yagaragaye amanitse mu nzu yapfuye
    Yooo!!!!!! birababaje twihanganishije umuryango wagize ibyago knd nanyakwigendera RIP Imana imwakire mubayo ikind knd kwita kubanabanyu n’inshingano zanyu babyeyi mutitaye kukazimukora murakoze

  2. Rusizi: Umusore wari urangije uwa 4 w’ayisumbuye yagaragaye amanitse mu nzu yapfuye
    Yooo!!!!!! birababaje twihanganishije umuryango wagize ibyago knd nanyakwigendera RIP Imana imwakire mubayo ikind knd kwita kubanabanyu n’inshingano zanyu babyeyi mutitaye kukazimukora murakoze

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *