Kinshasa: Hashyizweho itsinda rizamamaza mu mahanga ijambo rya Tshisekedi ku Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Perezida w’umutwe w’abadepite mu nteko ishinga amategeko ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), Christophe Mboso N’Kodia, yatangaje ko hashyizweho itsinda ry’abadepite rizamamaza mu bihugu bitandukanye ijambo Perezida Félix Tshisekedi aherutse kuvuga ku Rwanda ubwo yari mu nteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye i New York.

Mu nama yagiranye n’abandi badepite mu ngoro y’Inteko tariki ya 27 Nzeri 2022, nk’uko ikinyamakuru Politico kibivuga, Mboso yasobanuye ko ibihugu iri tsinda rizakwirakwizamo iri jambo ari by’umwihariko ibifitanye umubano mwiza na RDC.

Ku mugoroba wa tariki ya 20 Nzeri ni bwo Tshisekedi yagejeje ku bitabiriye inteko rusange ya UN ijambo rye. Yafashe umwanya munini asobanura ko u Rwanda rwagabye ibitero mu burasirazuba bw’igihugu cye, rufata tumwe mu duce twacyo turimo Bunagana ngo ‘rwitwikiriye’ umutwe witwaje intwaro wa M23.

Ni ikirego Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame yavuzeho ku munsi wakurikiyeho, asobanura ko hakwiye ubufatanye mu kurandura umuzi w’ikibazo cyo mu burasirazuba bwa RDC, aho kwegekanaho amakosa. Ati: “Umukino wo kwegekanaho amakosa ntacyo ukemura.”

Mboso avuga ku ijambo rya Tshisekedi, yashimiye uyu Mukuru w’Igihugu ngo kuko yarwaniriye ubusugire bw’igihugu cyabo yemeza ko cyakorewe urugomo n’u Rwanda, ruhonyora amategeko mpuzamahanga.

Uyu munyapolitiki yaboneyeho gusaba amahanga gufasha RDC gushakira umuti ikibazo cyayo n’u Rwanda, binyuze mu nzira zirimo: dipolomasi, politiki ndetse n’igisirikare ariko ngo bikabanza kurwamagana.

Hashyizweho iri tsinda nyuma y’aho ikinyamakuru Jeune Afrique mu minsi yashize cyatangaje ko guverinoma ya RDC iri gukora ibishoboka mu kumvisha amahanga, by’umwihariko Leta zunze ubumwe za Amerika, ko u Rwanda rugaba ibitero mu burasirazuba ribinyujije mu bufasha kuri M23 no kuyumvisha ko uyu ari umutwe w’iterabwoba.

Soma Izindi Nkuru

6 Responses

  1. Kinshasa: Hashyizweho itsinda rizamamaza mu mahanga ijambo rya Tshisekedi ku Rwanda
    N’a njye nk’umunyekongo nkeye abo dufatanya ku vuguruza iryotsinda tugaragariza amahanga ko gushira mu majwi u-rwanda mu bibabazo bya Kongo ari ukujijisha cg kuyobya abantu.

  2. Kinshasa: Hashyizweho itsinda rizamamaza mu mahanga ijambo rya Tshisekedi ku Rwanda
    N’a njye nk’umunyekongo nkeye abo dufatanya ku vuguruza iryotsinda tugaragariza amahanga ko gushira mu majwi u-rwanda mu bibabazo bya Kongo ari ukujijisha cg kuyobya abantu.

  3. Kinshasa: Hashyizweho itsinda rizamamaza mu mahanga ijambo rya Tshisekedi ku Rwanda
    N’a njye nk’umunyekongo nkeye abo dufatanya ku vuguruza iryotsinda tugaragariza amahanga ko gushira mu majwi u-rwanda mu bibabazo bya Kongo ari ukujijisha cg kuyobya abantu.

  4. Kinshasa: Hashyizweho itsinda rizamamaza mu mahanga ijambo rya Tshisekedi ku Rwanda
    N’a njye nk’umunyekongo nkeye abo dufatanya ku vuguruza iryotsinda tugaragariza amahanga ko gushira mu majwi u-rwanda mu bibabazo bya Kongo ari ukujijisha cg kuyobya abantu.

  5. Kinshasa: Hashyizweho itsinda rizamamaza mu mahanga ijambo rya Tshisekedi ku Rwanda
    Abayobozi ba Congo na nabaswa muri politiki ntakigenda. M23 ibarusha politiki kure. Baratakira nde se Kandi bafite ingabo zananiwe. Ahubwo nibakomeza kuvuga ubusa igihugu kizafatwa kuko ntabuyobozi gifite

  6. Kinshasa: Hashyizweho itsinda rizamamaza mu mahanga ijambo rya Tshisekedi ku Rwanda
    Abayobozi ba Congo na nabaswa muri politiki ntakigenda. M23 ibarusha politiki kure. Baratakira nde se Kandi bafite ingabo zananiwe. Ahubwo nibakomeza kuvuga ubusa igihugu kizafatwa kuko ntabuyobozi gifite

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *