Uganda: Abakoresha ‘ingoma z’u Burundi’ basabwe kuzijyana byihuse kuri Ambasade

Sangiza iyi nkuru

Ambasaderi w’u Burundi muri Uganda, Epiphanie Kabushemeye Ntamwana yasabye Abarundi bakoresha ingoma z’umurage w’iki gihugu kuzijyana zose kuri Ambasade yacyo i Kampala.

Mu ibaruwa yandikiye amatsinda atatu y’Abarundi akoresha izi ngoma muri Uganda: Intare Performance Group, Miracle Group na Mirror Group tariki ya 30 Nzeri 2022, Ambasaderi Ntamwana yibukije ko ‘ingoma z’u Burundi’ ari umurage w’iki gihugu.

Yagize ati: “Ambasade y’u Burundi muri Uganda irabibutsa ko ingoma ari umutungo wa Leta ushingiye ku muco n’indangagaciro kandi birindwa na Leta. Ku bw’ibyo, mbasabye kuzana ingoma zose mufite ku biro bya Ambasade mukibona ubu butumwa.”

Ambasaderi Ntamwana yamenyesheje aya matsinda ko nyuma yo kujyana izi ngoma kuri Ambasade, tariki ya 6 Ukwakira 2022 hazaba inama bazigishirizwamo uburyo amategeko ateganya ko zikoreshwa.

Aya matsinda asabwe kujyana izi ngoma nyuma y’aho hagati mu kwezi gushize zakoreshejwe mu buryo Leta y’u Burundi yamaganye, ubwo habaga igitaramo Nyege Nyege cyateje impaka kubera imyitwarire y’abacyitabiriye.

Soma iyi nkuru https://bwiza.com/?U-Burundi-bwamaganye-uburyo-ingoma-zabwo-zakoreshejwe-mu-gitaramo-cyabereye

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *