Ukraine: Ingabo z’u Burusiya zashoboraga kugotwa zarekuye umujyi wa Lyman

Sangiza iyi nkuru

Ingabo z’u Burusiya zari zimaze amezi atanu zifashe umujyi wa Lyman muri Leta ya Donetsk zafashe icyemezo cyo kuwusohokamo kubera impungenge z’uko zashoboraga kugotwa n’iza Ukraine.

Aya makuru yemejwe na Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky yemeza ko amabendera y’igihugu cyabo yongeye kuzamurwa muri uyu mujyi. Ati: “Ibendera rya Ukraine rizamuye muri Lyman, mu gice cya Donetsk. Imirwano irakomeje.”

Minisiteri y’ingabo y’u Burusiya yemeje ko ibihumbi by’ingabo z’igihugu cyabo zavuye muri uyu mujyi wari mu y’ingenzi kuri bo kubera ko zari zirimo kugotwa n’iza Ukraine.

Kwisubiza uyu mujyi kw’ingabo za Ukraine kwishimiye n’abo mu bihugu bisanzwe biyishyigikira byihariye kuva imirwano yatangira muri Gashyantare 2022 barimo Umunyamabanga wa Leta zunze ubumwe za Amerika ushinzwe ingabo, Lloyd Austin.

Nk’uko ibiro ntaramakuru by’Abongereza, Reuters byabitangaje, Austin yavuze ko kwisubiza uyu mujyi ari intsinzi ikomeye kandi ko ari ishama ku bihugu nka USA bifasha Ukraine muri uru rugamba.

Ingabo za Ukraine zisubije Lyman nyuma y’umunsi umwe Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, atangaje ku mugaragaro ko yometse ibice bine birimo Donetsk ku gihugu cye kandi ko bizarindwa mu buryo bushoboka bwose nk’ubutaka bwabo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *