Perezida wa Repubulika ya Centrafrica, Faustin Archange Touadéra, kuri uyu wa 1 Ukwakira 2022 yasangiye ifunguro n’abasirikare b’u Rwanda iwe mu rugo ruherereye mu karere ka Damara.
Mu basirikare basangiye na Toudéra harimo abofisiye bakuru 200 ndetse n’abandi bafite andi mapeti, barimo umuyobozi w’ingabo z’u Rwanda ziri muri Centrafrica, Colonel Ndayizeye Egide.
Mu gihe cyo gusangira ifunguro, ingabo z’u Rwanda zasusurukije Perezida Toudéra n’abandi bari bahari mu mbyino nyarwanda ndetse no mu mukino njyarugamba.
Uyu Mukuru w’Igihugu yashimiye Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, ku bw’umusanzu yatanze kugira ngo muri Centrafrica haboneke amahoro n’umutekano.
Col. Ndayizeye na we yashimiye Perezida Touadéra ku buryo igihugu cye cyakiriye ingabo z’u Rwanda, anashimira uburyo habayeho imikoranire myiza kugira ngo intego y’ubutumwa bw’amahoro igerweho.
Izi ngabo z’u Rwanda ziri muri Centrafrica guhera mu mpera z’umwaka w’2020 mu butumwa bushingiye ku masezerano y’ibihugu byombi.

8 Responses
Centrafrica: Perezida Touadéra yakiriye ingabo z’u Rwanda mu rugo rwe, barizihirwa
ingabo zurwanda zubahwe cyane

Urugo really perizida rufite imbuga y’itaka?yewe ibihugu biragwira

Yewe mbonye igihugu kikiri inyuma mumajyambere kabisa!!!!!aho president aba hasa kuriya?wagirango ni murugo rwumuntu uciriritse.

Yewe ntabwo arurugo rutajyanye nigihe cyane ko Ari kwa President ahubwo nahantu bahisemo ho kwakirira benshi niba warebye neza kurayo mafoto yanyuma urabona Jardin nziza nko hirya ibaze abantu Hari ba ofisiye bakuru 200 abato barenga Batayo wabakirirahe iwawe usibye kubashyira mukibuga cyumupira ?