Mukandutiye n'abuzukuru be babaye imfubyi bakimara kuvuka

Musanze: Arasaba ubufasha nyuma yo gusigirwa impinja ebyiri n’umugore we wapfuye amaze kuzibyara

Sangiza iyi nkuru

Umugabo witwa Ntawiheba Isaac w’imyaka 33 wo mu mudugudu wa Karinzi, akagari ka Kabeza mu murenge wa Cyuve w’akarere ka Musanze, arasaba gukorerwa ubuvugizi kugira ngo abone uko yarera abana be babiri b’ amahasa (umuhungu n’umukobwa) basizwe na nyina Nyirarukundo Florence w’imyaka 34 wapfuye akimara kubabyara kandi n’uyu mugabo akiri mu mbago kubera impanuka yakoze.

Ni ibyago byagwiriye uyu muryango mu mezi abiri ashize ubwo Ntawiheba wari utwaye moto yakoraga impanuka tariki ya 17 Kanama 2022, agonzwe n’imodoka agacika igufwa ry’ukuboko n’iry’ukuguru; mu gihe atarakira, agikurikiranwa n’abaganga, umugore we agana ibitaro bya Ruhengeri agiye kubyara, birangira apfuye nyuma yo kubyara.

ABIFUZA GUFASHA CYANGWA KUVUGANA NA NTAWIHEBA NYUMA YO GUSOMA IYI NKURU, NIMERO YE NI 0785073643. IMUBARUYEHO KU MAZINA YOMBI KURI MOBILE MONEY.

Ubwo BWIZA yasuraga uyu muryango nyuma y’urupfu rwa Nyirarukundo, yasanganijwe agahinda kenshi na Ntawiheba uvuga ko byamushobeye, kuba yaramaze iminsi akoze impanuka, ntacyo acyimarira, noneho n’umugore we yajya kubyara, akabyara amahasa ndetse agahita apfa. Avuga ko yahuye n’ikigeragezo akaba akeneye ubufasha kuko ntacyo afite cyo kubareresha kubera n’uburwayi afite bw’impanuka yakoze no kwita ku mwana w’imyaka 5 wiga mu mashuri abanza.

Yagize ati: “Nakoze impanuka kuwa 17/08/2022, mvunika ukuboko n’ukuguru ariko mu gihe ncyivuza ntarakira, umugore wanjye ajya mu bitaro bya Ruhengeri kubyara. Ubwo yari ku bitaro, ni ko bampaga amakuru ye ari nabwo naje guhabwa amakuru ko umugore wanjye abyaye umuhungu n’umukobwa kandi ko yabyaye neza, gusa nk’uko babimbwiye ngo yaje kuva cyane (avoir de l’émolagie) kugeza igihe amaraso amushizemo, bityo apfa ansigiye abana babiri, ari na bo ndi kumwe nabo mu rugo.”

Uyu mugabo yakomeje abwira BWIZA ko abana bariho kandi ko bari kunywa amata neza bari guhabwa n’abagiraneza, bityo agakomeza asaba n’abandi bafite umutima utabara kumurwanaho kuko ngo nta bushobozi afite bwo kurera abana babiri b’amahasa n’indi umwe bakurikira kandi nta kazi agikora kubera uburwayi arimo bw’impanuka yakoze.

Yagize ati: “Abana bariho k’ubw’ubufasha bw’abagiraneza babazanira amata ariko umubyeyi wanjye ni we uri kumfasha kubarera kuko ni we uri kubakurikiranira hafi hano iwanjye mu rugo. Gusa, nasaba abagiraneza gukomeza kumfasha, abo bana bakabona amata kuko ayo bagenewe ahenze kandi ntacyo ndi kwinjiza kubera uburwayi. Ikindi nuko mpangayikishijwe no kujya mbajyana ku bitaro bya Ruhengeri , buri wa Gatatu kugira ngo abaganga barebe imibereho y’abo. Murumva ko ari ikibazo kandi ko nkeneye ubufasha, ndababaye peee!”

Umubyeyi wa Ntawiheba, Mukandutiye Ferinada uri kubarera, yambwiye BWIZA ko abana nta kibazo bafite kuko banywa amata neza, gusa akavuga ko bakeneye ubufasha.

Yagize ati: “Abana baranywa amata neza, nta kibazo bafite kuko iyo ndi kubaha amata mbona nta kibazo bafite; gusa dufite ubushobozi buke kuko nka njye ndi umupfakazi kandi ntuye mu mudugudu wa Karuhindu, akagari ka Murambi, umurenge wa Rurembo mu karere ka Nyabihu mu ntara y’Uburengerazuba. Nta muntu n’umwe nasize mu rugo ariko sinatererana abuzukuru banjye maze gutakaza umukazana wanjye ari nawe nyina w’abana. Turi abo gufashwa kugira ngo aba bana bakure.”

Uwimana hana ni muramukazi wa Nyirarukundo, wabwiye BWIZA ko urupfu rwa nyakwigendera rwamutwaye ahari, agahamya ko gupfa kwe byatewe n’uburangazi bw’abaganga kuko ngo yabatabaje ubugira kenshi kandi umubyeyi ava bikomeye ariko ntibabihe agaciro.

Yagize ati: “Ni njye wari umurwaje, ubwo yavanwaga aho yabyariye bamunsangishije aho nari ndi, yaje ari muzima n’abana be ariko hashize nk’amasaha 2 cyangwa 3, tuganira ndetse yamaze no konsa abana, atangira kuva (avoir de l’émolagie), mbwira abaganga ubugira gatatu, banyirengagiza ariko biza kurangira banyumvise by’impitagihe barongera baramujyana kumuvura, nsigarana ba bana, gusa byaje kurangira bambwiye ko umurwayi wanjye avuyemo umwuka. Ubwo byarangiriye aho kuva icyo gihe ndacyari kumwe na mabukwe hafi y’aba bana. Mudukorere ubuvugizi, tubone abagiraneza badufasha, aba bana bagakura.”

Mu gushaka kumenya icyo ubuyobozi bw’akarere ka Musanze kagiye gukora kuri iki kibazo, umunyamakuru yavuganye kuri telefoni n’umuyobozi wako wungirije, ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Axelle Kamanzi, maze yemera ko ikibazo bakizi kandi ko bagiye kubafasha bagendeye kubyo bakeneye.

Yagize ati: “Ikibazo cy’uwo muryango turakizi ari yo mpamvu tugiye kuwegera, tukareba ibyo ukeneye, tukawubibaha kugira ngo abo bana bakure. Aha ni ho tuzahera tureba ubuzima bw’abo bana, imikurire yabo, ubushobozi bw’umuryango noneho tubagenere inkunga dushingiye ku byo bakeneye.”

Ubwo twakoraga iyi nkuru twashatse kuvugana n’umuyobozi mukuru w’ibitaro bya Ruhengeri, Dr. Muhire Philbert, ngo agire icyo atangaza ku buzima bw’aba bana, umunyamakuru amuhamagara ubugira kane ntiyayitaba ndetse anamwandikira ubutumwa bugufi ariko nabwo ntiyabusubiza, gusa BWIZA irizeza abasomyi bayo ko impinduka zizabaho ku mikurire y’aba bana izakomeza kuzikurikirana ikazazibatangariza.

Mukandutiye n'abuzukuru be babaye imfubyi bakimara kuvuka
Mukandutiye n’abuzukuru be babaye imfubyi bakimara kuvuka

SETORA Janvier

Soma Izindi Nkuru

The Ben ari mu bitaro

April 16, 2026

18 Responses

  1. Musanze: Arasaba ubufasha nyuma yo gusigirwa impinja ebyiri n’umugore we wapfuye amaze kuzibyara
    Mwaduha contact aho umuntu yifuza kubafasha yanyuza ubufasha?

    1. Musanze: Arasaba ubufasha nyuma yo gusigirwa impinja ebyiri n’umugore we wapfuye amaze kuzibyara
      Contact ye twayongereye mu nkuru. Ni 0785073643.

      1. Musanze: Arasaba ubufasha nyuma yo gusigirwa impinja ebyiri n’umugore we wapfuye amaze kuzibyara
        UBURANGAZI KUBAGANGA BIBITARO BYA RUHENGERI NIBISANZWE AHUBWO TWIBAZA NIBA ARIBWO BURYO BABIKORAMO NKO KWIGARAGAMBYA NIBA BAHEMBWA MAKE. GUSA HABABARA IVUYEMO IKIRAGO AKOMEZE AGIRE IRUHUKO RIDASHIRA.

      2. Musanze: Arasaba ubufasha nyuma yo gusigirwa impinja ebyiri n’umugore we wapfuye amaze kuzibyara
        UBURANGAZI KUBAGANGA BIBITARO BYA RUHENGERI NIBISANZWE AHUBWO TWIBAZA NIBA ARIBWO BURYO BABIKORAMO NKO KWIGARAGAMBYA NIBA BAHEMBWA MAKE. GUSA HABABARA IVUYEMO IKIRAGO AKOMEZE AGIRE IRUHUKO RIDASHIRA.

    2. Musanze: Arasaba ubufasha nyuma yo gusigirwa impinja ebyiri n’umugore we wapfuye amaze kuzibyara
      Contact ye twayongereye mu nkuru. Ni 0785073643.

  2. Musanze: Arasaba ubufasha nyuma yo gusigirwa impinja ebyiri n’umugore we wapfuye amaze kuzibyara
    Mwaduha contact aho umuntu yifuza kubafasha yanyuza ubufasha?

  3. Musanze: Arasaba ubufasha nyuma yo gusigirwa impinja ebyiri n’umugore we wapfuye amaze kuzibyara
    Mwadufasha gukangurira abaganga bose gukora umurimo wabo neza bakibukako ari abafasha b’lmana,nkuko bazi nezako kuva kumugore utwite nuwanyaye ari ikibazo gikomeye cyane kdicyihutirwa,ntibirengagize abo bashinzwe mugihe gikwiriye.Murakoze

  4. Musanze: Arasaba ubufasha nyuma yo gusigirwa impinja ebyiri n’umugore we wapfuye amaze kuzibyara
    Mwadufasha gukangurira abaganga bose gukora umurimo wabo neza bakibukako ari abafasha b’lmana,nkuko bazi nezako kuva kumugore utwite nuwanyaye ari ikibazo gikomeye cyane kdicyihutirwa,ntibirengagize abo bashinzwe mugihe gikwiriye.Murakoze

  5. Musanze: Arasaba ubufasha nyuma yo gusigirwa impinja ebyiri n’umugore we wapfuye amaze kuzibyara
    Ruhengeri mbivuga hakenewe guhidura ababyaza ibaze kuva uri kwamugaga ugapfa uri kwa mungaga

  6. Musanze: Arasaba ubufasha nyuma yo gusigirwa impinja ebyiri n’umugore we wapfuye amaze kuzibyara
    Ruhengeri mbivuga hakenewe guhidura ababyaza ibaze kuva uri kwamugaga ugapfa uri kwa mungaga

  7. Musanze: Arasaba ubufasha nyuma yo gusigirwa impinja ebyiri n’umugore we wapfuye amaze kuzibyara
    Ruhengeri igomba guhindura imikorere yo kwa muganga ibaze umubyeyi ave kugeza uvuye mubuzima oya oya oya pe birababaje rwose bigompa guhinduka

  8. Musanze: Arasaba ubufasha nyuma yo gusigirwa impinja ebyiri n’umugore we wapfuye amaze kuzibyara
    Ruhengeri igomba guhindura imikorere yo kwa muganga ibaze umubyeyi ave kugeza uvuye mubuzima oya oya oya pe birababaje rwose bigompa guhinduka

  9. Musanze: Arasaba ubufasha nyuma yo gusigirwa impinja ebyiri n’umugore we wapfuye amaze kuzibyara
    ABOBAGANGA BAHINDURWE BASHYIREHO ABANDI ABASHAKA AKAZI BARAHARI UBWONI UBUGOME MWIHANGANE

  10. Musanze: Arasaba ubufasha nyuma yo gusigirwa impinja ebyiri n’umugore we wapfuye amaze kuzibyara
    ABOBAGANGA BAHINDURWE BASHYIREHO ABANDI ABASHAKA AKAZI BARAHARI UBWONI UBUGOME MWIHANGANE

  11. Musanze: Arasaba ubufasha nyuma yo gusigirwa impinja ebyiri n’umugore we wapfuye amaze kuzibyara
    Ohhhhh birababaje biteye n, agahinda bigomba guhinduka kuko iyi ni inkuru ihora igaruka mu matwi y, abantu ko ibitaro bya Ruhengeli bitita ku babyeyi oya rwose niba bidahindutse abantu bazahashirira sinzi impamvu ari ikibazo gihoraho kitajya gihinduka . ababishinzwe nibabikurikirane naho ubundi abantu barababaye cyane p
    Kgo umuntu ave ari kwa muganga ??????? Kdi hari icyo bagombaga gukora bakamurokora ????? Birababaje cyaneee p

  12. Musanze: Arasaba ubufasha nyuma yo gusigirwa impinja ebyiri n’umugore we wapfuye amaze kuzibyara
    Ohhhhh birababaje biteye n, agahinda bigomba guhinduka kuko iyi ni inkuru ihora igaruka mu matwi y, abantu ko ibitaro bya Ruhengeli bitita ku babyeyi oya rwose niba bidahindutse abantu bazahashirira sinzi impamvu ari ikibazo gihoraho kitajya gihinduka . ababishinzwe nibabikurikirane naho ubundi abantu barababaye cyane p
    Kgo umuntu ave ari kwa muganga ??????? Kdi hari icyo bagombaga gukora bakamurokora ????? Birababaje cyaneee p

  13. Musanze: Arasaba ubufasha nyuma yo gusigirwa impinja ebyiri n’umugore we wapfuye amaze kuzibyara
    Hari inkuru numva bikantera kwibaza uko ibibazo biri m’ubuvuzi bizacyemuka!
    Mubyukuri kuba Muganga arimo akurikirana umurwayi akaza gupfa,birashoboka cyane.
    Ariko,kugeza ubu abaganga benshi bashobora kuba batazi uburenganzira bw’umurwayi,ari naho njye mpera nemeza ko yamyigire idahwitse bamwe baba baranyuzemo,bugacya baba abaganga ariyo ntandaro yo kutita kubarwayi!
    Biratangaje kubona umuntu abyarira kubitaro bikuru,nyuma akaza kwicwa no kuvirirana!(BITEYE ISONI M’UMWUGA W’UBUVUZI).
    Gusa,abaganga benshi bakwiriye guhugurwa mumasomo amwe n’amwe(Hari benshi batazi inshingano bafite mumwuga w’ubuvuzi).
    Ntekereza ko abantu benshi bazi neza imyitwarire y’abaganga imbere y’umurwayi,irimo ubwirasi,uburangare,n’agasuzuguro,ariko byose ukabona biterwa n’amasomo macye ajyanye n’umwuga w’ubuvuzi.

  14. Musanze: Arasaba ubufasha nyuma yo gusigirwa impinja ebyiri n’umugore we wapfuye amaze kuzibyara
    Hari inkuru numva bikantera kwibaza uko ibibazo biri m’ubuvuzi bizacyemuka!
    Mubyukuri kuba Muganga arimo akurikirana umurwayi akaza gupfa,birashoboka cyane.
    Ariko,kugeza ubu abaganga benshi bashobora kuba batazi uburenganzira bw’umurwayi,ari naho njye mpera nemeza ko yamyigire idahwitse bamwe baba baranyuzemo,bugacya baba abaganga ariyo ntandaro yo kutita kubarwayi!
    Biratangaje kubona umuntu abyarira kubitaro bikuru,nyuma akaza kwicwa no kuvirirana!(BITEYE ISONI M’UMWUGA W’UBUVUZI).
    Gusa,abaganga benshi bakwiriye guhugurwa mumasomo amwe n’amwe(Hari benshi batazi inshingano bafite mumwuga w’ubuvuzi).
    Ntekereza ko abantu benshi bazi neza imyitwarire y’abaganga imbere y’umurwayi,irimo ubwirasi,uburangare,n’agasuzuguro,ariko byose ukabona biterwa n’amasomo macye ajyanye n’umwuga w’ubuvuzi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *