U Bushinwa bwasabye M23 n’indi mitwe ikorera muri RDC kurambika intwaro

Sangiza iyi nkuru

Intumwa ihoraho yungirije y’u Bushinwa mu Muryango w’Abibumbye (UN), DAI Bing, yasabye imitwe yitwaje intwaro ikorera muri iki gihugu cyo ku mugabane wa Afurika, by’umwihariko uwa M23, ko yazirambika byihuse.

Ambasaderi DAI ubwo yagezaga ijambo imbere y’akanama ka UN gashinzwe umutekano i New York, yasobanuye ko abantu benshi bazize ibikorwa by’imitwe yitwaje intwaro irimo M23, ababarirwa muri za miliyoni barahunga.

Yagize ati: “Imitwe yitwaje intwaro irimo M23 yatumye habaho umubare munini w’abazize ibikorwa byayo, izindi miliyoni zabo bava mu byabo.”

Uyu mudipolomate nk’uko bigaragara mu itangazo ryasohotse kuri uyu wa 2 Ukwakira 2022, yatangaje ko u Bushinwa bushyigikiye ibikorwa bya Leta ya RDC byo kurwanya ibikorwa by’urugomo, ifatanyije n’ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro bwa UN hamwe n’iz’ibihugu byo mu karere.

Yavuze ko kandi mu gihe iyi mitwe yarambika intwaro, yose nta n’umwe uhejwe yakwitabira imishyikirano hagati yayo na Leta ya RDC bigamije gushakira umuti urambye ikibazo cy’umutekano muke.

Ambasaderi DAI yagaragaje ko UN yaharanira ko Abanyafurika bakwikemurira ibibazo byabo, binyuze ahanini mu mishyikirano.

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. U Bushinwa bwasabye M23 n’indi mitwe ikorera muri RDC kurambika intwaro
    Nibadufashe batuvuganire abaturage turahabi cane

  2. U Bushinwa bwasabye M23 n’indi mitwe ikorera muri RDC kurambika intwaro
    Nibadufashe batuvuganire abaturage turahabi cane

  3. U Bushinwa bwasabye M23 n’indi mitwe ikorera muri RDC kurambika intwaro
    Ubushinwa se bubonye ko M23 ariwo mutwe wonyine witwaje intwaro? Iyo ivuga Maimai nabarya baca imitwe (ADF). Nabanze akemure ikibazo cya Taiwan banareke kujya kwivanga muntambara Uburusiya bwateje Ukraine.

  4. U Bushinwa bwasabye M23 n’indi mitwe ikorera muri RDC kurambika intwaro
    Ubushinwa se bubonye ko M23 ariwo mutwe wonyine witwaje intwaro? Iyo ivuga Maimai nabarya baca imitwe (ADF). Nabanze akemure ikibazo cya Taiwan banareke kujya kwivanga muntambara Uburusiya bwateje Ukraine.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *