Hollande wayoboye u Bufaransa abona ingabo za EAC zikwiye kumara igihe gito muri RDC kandi zikagaba ibitero

Sangiza iyi nkuru

François Hollande wabaye Perezida w’u Bufaransa kuva mu 2012 kugeza mu 2017, abona ingabo z’ibihugu bigize umuryango w’akarere ka Afurika y’iburasirazuba (EAC) ziteganya gutangira ubutumwa bw’amahoro mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) zikwiye kuhamara igihe gito kandi zikarasa ku mitwe yitwaje intwaro.

Uyu munyapolitiki yabitangaje ubwo yagiriraga uruzinduko ku bitaro bya Dr Denis Mukwege wahawe ishimwe ry’amahoro ryitiriwe Nobel mu 2018 biherereye mu mujyi wa Bukavu mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo tariki ya 28 Nzeri 2022.

Dr Mukwege wakiriye Hollande bakanagirana ikiganiro, asanzwe adashyigikiye ko ingabo z’akarere zakoherezwa muri RDC, aho asobanura ko ntacyo zizakemura kuko ngo bimwe mu bihugu bya EAC byagize uruhare mu kibazo cy’umutekano muke mu gihugu cyabo.

Abajijwe uko yumva ubutumwa bw’izi ngabo, Hollande yabwiye abanyamakuru ko zazamara igihe gito muri RDC, nabwo kandi zikazaba zigaba ibitero ku mitwe yitwaje intwaro.

Yagize ati: “Iteka biragorana kuzana ingabo zo hanze. Mu gihe ari ngombwa ko haza ingabo, zikwiye kuba z’ibihugu zirebwa cyane n’ikibazo. Nshingiye ku bunararibonye mfite ku zindi mfuruka z’Isi, ni ngombwa ko izi ngabo zazamara igihe gito kandi zikarwana byeruye n’imitwe ihungabanya aka karere. Ni ingabo zikwiye kurangwa n’ibikorwa.”

Uyu munyapolitiki kandi yagaragaje ko ashyigikiye igitekerezo cya Dr Mukwege cy’uko abagize uruhare mu bikorwa byahungabanyije umutekano wa RDC bose babiryozwa. Ngo ibyo bizagerwaho bigizwemo uruhare n’amahanga.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *