Ubwo basobanurirwaga n’abagenzuzi b’ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere amakoperative (RCA) ku byavuye mu igenzura bakorewe muri Mata 2022 ku bijyanye n’imicungire, imikorere n’imikoreshereze y’umutungo wabo, abanyamuryango ba koperative y’abahinzi ba kawa (Kinyaga Coffee) ikorera mu murenge wa Nkanka mu karere ka Rusizi, babaye nk’abakubiswe n’inkuba bumvise ubuyo miliyoni zirenga 16 zanyerejwe n’abayobozi babo.
Iri genzura ngo ryasabwe na bamwe mu bagize iyi koperative nk’uko BWIZA yabitangarijwe n’umwe mu barikoze witwa Rutebuka Charles, bamaze kubona byinshi bidasobanutse mu micungire y’umutungo wabo, mu gihe bamwe muri bo ngo bibwiraga ko icunzwe neza, baguye mu kantu bumvise ko nta kintu basigaranye, ko ayo batekerezaga ko bafite yariwe kera n’abayobozi babo bababeshyaga ko byose bimeze neza, nta kibazo.
Raporo y’amapaji 54 yavuye imuzi ibi byose, ngo ikubiyemo imikorere ya Kinyaga coffee kuva muri Mutarama 2019 kugeza muri Mata 2022, aho ngo kuva yashingwa muri 2010 yakoreye mu kajagari kugeza nubwo ibyo bari bagezeho byose bibaca mu myanya y’intoki, birimo uruganda rutunganya kawa bari bujuje, bakarugurisha mu buryo bamwe batamenye uko bigenze.
Nk’uko Mutabazi Charles yabitangarije abanyamuryango, iyi koperative yari ifite ibikorwa remezo bitandukanye birimo n’urwo ruganda rugurishwa kampani yitwa DROJUBA ihagarariwe n’uwitwa Ngamije François, yaguze 90% byarwo kuri miliyoni 50 z’amanyarwanda, koperative isigarana 10%, ariko bikaba bidafite inyandiko zibisobanura neza, ku buryo ayo 10% bavuga ko basigaranye badashobora kuyabaza, kuko nta kibigaragaza.
Uretse aya imikoreshereze yayo ikemangwa, ngo n’andi yose yinjiraga akanasohorwa mu kajagari, nta mikoreshereze yayo ihamye kuko nta nyandiko ziyagaragaza zihari, byatumaga abayobozi bayikoresherezaga uko biboneye nk’abatazayabazwa, cyane cyane ko ngo nyobozi na ngezuzi zakoraga mu kavuyo kenshi, kahaye icyuho ubwo bujura bwose.
Ati: “Kwemeza igurishwa ry’uruganda kuri miliyoni 50,bakishyurwa miliyoni 30, zonyine, 20.000.000 zisigaye ntibakurikirane iyishyurwa ryayo,igihe DROJUBA yabahaye cyo kubishyuriraho kikarinda kirenga, ntihanashyirweho amabwiriza yanditse anumvikanyweho n’impande zombi agenga imikoranire n’uwo mushoramari wabaguriye 90% byarwo, ayo 10% ntihagaragare inyandiko yumvikanyweho y’imikoreshereze yayo, ku buryo anababwiye ko yahombye ntacyo bamubaza.
Ni ikibazo gikomeye cyane, cyane cyane ko iyi koperative itigeze igira umubaruramari,akaba nta raporo n’imwe y’ibaruramari yigeze ikorwa,byose bikorerwa mu cyuka gusa, rugurishwa nta soko ritanzwe, ari wo mutungo ugaragara bacungiragaho, hakaba hatazwi umurongo bafite nyuma yo kurugurisha.”
Nta gitabo na kimwe ngo bigeze bagira bandikagamo imikoreshereze y’ikintu cyose, inyandiko zose zisabwa mu itegeko rigenga amakoperative n’amabwiriza nta zo wahabona,nta raporo n’imwe y’ibyakorwaga igaragara, nta gitabo na kimwe cy’umutungo bigeze buzuza wabona, imigabane abanyamuryango batanze ntigaragara aho yashowe mu buryo buzwi mu bikorwa bibyara inyungu, amafaranga yose bakoreshaga ukaba utabona inyandiko n’imwe yayasohoraga.
Ati: “Nk’ubu hari amafaranga 1.741.000 abayobozi babikuje kuri banki y’abaturage, andi 1.066.000 babikuje muri SACCO Nkanka, yose nta nyandiko n’imwe igaragaza imikoreshereze yayo.’’
Ikindi cy’ingorabahizi, ngo ni icy’imashini itonora kawa baguze na kampani yitwa Dorman coffee Rwanda Ltd, ihagarariwe n’uwitwa Seminega Jean Bosco, aho ngo bumvikanye ko azabaha iy’ingasire (disques 3) ku madolari y’abanyamerika 13.664, utabariyemo inyungu ya 10% bazarenzaho, bakamuha Avance y’amadolairi 4000 bazanamwungukira, yajya kubazanira akabapfunyikira amazi, akabaha iya disque imwe ngo ubusanzwe itarengeje 3.000.000 z’amanyarwanda, bakayikoresha, bakarinda bagurisha uruganda barayikoresheje yaranashaje, bishyura iyo batatumije, bamara kwishyura amafaranga yose bagasanga barahawe itariyo kandi bayisazanye, bagasaba guhabwa asigaye.
Umugenzuzii Charles Mutabazi ati: “Iby’iyo mashini twarabisesenguye tubisangamo urujijo rukomeye cyane, kuko uretse amasezerano avuga ko koperative izahabwa iyo mashini ya disques 3 igatanga Avance y’amadolari 4.000,bakazishyura ibitumbwe bya kawa kugeza bayamazemo, tugiye kuyireba twasanze hari iya disque 1, bakoresheje kugeza ishaje, dusanga yaranatonze umugese, mu gihe mu nyandiko hagaragaramo iya disques 3.’’
Arakomeza ati: “Byumvikane ko bayakiriye,bakanayikoresha kugeza ishaje banagurishije uruganda, ubuyobozi bwabo ntibwigeze bubagaragariza ko bahawe itandukanye n’iyo batumije kandi bakomeje kwishyura, nta nyandiko n’imwe yakozwe igaragaza ko bahawe imashini batemera, ngo umushoramari ayihindure cyangwa ashyikirizwe inkiko ku bw’ayo manyanga, kandi barishyuraga ayavuzwe mu nyandiko ya disques 3, hakaba nta n’inyandika n’imwe igaragaza ayo bishyuye n’asigaye, kandi abayobozi babo bababawira ko bayishyuye yose.’’
Mu gihe abanyamuryango bakomeje gutera hejuru basaba ko abagize uruhare bose muri ubu buriganya babiryozwa, RCA ivuga ko yahamagaye abayobozi ba Dorman Coffee Rwanda Ltd bakababwira ko nta mwanya bafite, yatekereza no kubandikira ikabura aho ihera kuko nta nyandiko n’imwe ifututse igaragaza iby’ayo masezerano.
Ngo uretse kuganira n’uriya mushoramari akaba yagira icyo abongerera ku bwumvikane n’ubushake bwe, biriya bihumbi byose by’amadolari abaturage bashobora kubihomba bitewe n’abayobozi babi babayoboraga, kuko ngo banashoye ikirego mu nkiko, bakwirengera ingauruka baramutse batsinzwe.
Ikindi kitumvikanwaho ngo ni isambu babwiwe ko baguze n’umwe mu banyamuryango wabo wigeze no kuba mu bayobozi ba koperative, ubugenzuzi ni bwo bwayitahuye, ngo yaguzwe 3.500.000 bishyura 3.000.000 andi bayasigaramo, abanyamuryango bakavuga ko iyo sambu batayizi, batigeze bayibwirwa, ko n’uwo babwirwa ko bayiguze nta sambu n’iya miliyoni imwe yigeze atunga, abayobozi babo bakavuga ko bayishyuye, banabibabwiye, abanyamuryango bikababera urujijo kuko ngo batigeze babibabwira.
Ikindi cyababaje cyane abanyamuryango ngo miliyoni 20 DROJUBA yishyuye, yari yasigayemo igura uruganda, ubwo ubugenzuzi bwari burangiye agahita yishyurwa ariko abayobozi ba koperative bakayakura kuri konti yose uko yakabaye, abanyamuryango bakayoberwa irengero ryayo kuko nta nyandiko zigaragaza uko yakoreshejwe, ngo bagiye gushinduka mu kwezi kumwe gusa, yose yararangiye, n’aya mbere 30.000.000 bari bahawe bari bijejwe guhabwa buri wese 300.000, bakabaha 200.000 asigaye bakayoberwa uko bigenze.
Mutabazi ati: “Muri rusange, nubwo twabonyemo amakosa menshi, twasanze amafaranga ayaburiwe ibisobanuro neza neza ari 16.691.500, abari abayobozi bakaba basabwe guhita bayishyura, bakanatakarizwa icyizere ako kanya, igitabo gikubiyemo ubu bugenzuzi kigashykirizwa RIB ikabakurikirana, hakaba n’aho twasanze bamwe bagiye basinyira abandi ku nyandiko zirebana n’amafaranga kandi ibyo bigize icyaha, tugasaba ko ababikoze batabwa muri yombi bakabibazwa, kuko icyo ari icyaha kijyanye n’ikoreshwa ry’impapuro mpimbano.’’
Yongeyeho ati: “Muri rusange iyi koperative yabayemo imicungire mibi cyane yatumye bamera nk’abasigaye iheruheru kandi bari bafite umutungo ukagenda uyongobezwa n’abayobozi, na kampani zitwaga ko zikorana na koperative ntizibabere imfura, tukaba twabasabye gukanguka bagakurikirana umutungo wabo, abayobozi bashya bashyizweho bahabwa ukwezi ngo babe batunganyije ibidatunganye byose, abahemukiye koperative bose babiryozwe.’’

Uwayezu Martin wari umuyobozi wayo, yavuze ko nta yo bariye, na we akababazwa n’ayo abamubanjirije baguze iriya mashini bagahabwa itari yo, akumva bagombye guhabwa asigaye, ko isambu yaguzwe 3.500.000 abanyamuryango bayimenyeshejwe, ariko ko yiteguye kwisobanura aho yabisabwa hose, bitakumvikana akirengera ingaruka.
Ati: “Nk’uruganda twarugurishije kubera ko rutari ku bipimo NAEB isaba,isambu twayiguze kuko twabonaga tuvuye mu bucuruzi tugiye mu buhinzi gusa, byose twiteguye kubisobanurira ubutabera kuko twumva nta kibazo kindi dufite, ibyo tuzananirwa kwisobanuraho tuzemera icyo tuzategekwa.’’
Kinyaga coffe yashinzwe muri 2010, ifite intego yo guteza imbere ubuhinzi bwa kawa, yongera umusaruro mu bwinshi no mu bwiza, itangirana abanyamuryango 198, ubu isigaranye 120 gusa, abagabo 77 n’abagore 43, bakavuga ko kuva yashingwa nta na kimwe yabamariye, baruhiye abayobozi babo uko bagiye basimburana, nyamara bari babizeye, cyane cyane ko mu bayigize abize babasha gukurikirana umutungo wabo neza ari mbarwa, bakabasaba kugarura umutungo wabo banyereje, bakanashyikirizwa ubutabera kuko ngo babahemukiye cyane barabizeraga.



