Ndimbati yasabye abagabo kutihakana abana babyara ku ruhande

Sangiza iyi nkuru

Uwihoreye Jean Bosco wamamaye mu gukina urwenya na filimi nyarwanda nka Ndimbati aragira abagabo bagenzi be inama yo kutihakana abana babyarana n’abagore babo batari ab’isezerano.

Ndimbati abivuze nyuma yo gufungurwa muri gereza yari amazemo amezi arenga 6, aho yari akurikiranweho icyaha cyo gusambanya no gusindisha Kabahizi Fridaus ubushinjacyaha bwemezaga ko yari atarageza ku myaka y’ubukure.

Uyu mukinnyi wa filimi guhera mu rukiko rw’ibanze, yemeye ko yaryamanye na Kabahizi, banabyarana abana babiri b’impanga, ariko ngo iki gikorwa cyabayeho mu gihe uyu mugore yari afite imyaka y’ubukure.

Mu rukiko, Ndimbati yasabye kurekurwa kugira ngo ajye kwita kuri aba bana, ahakana ibyaha yashinjwaga byose. Yarekuwe nyuma yo kugirwa umwere tariki ya 29 Nzeri 2022.

Mu kiganiro yagiriye ku muyoboro wa 3D TV, Ndimbati yavuze ko umugabo uwo ari we wese wakwisanga yaguye mu cyaha cyo kuryamana n’undi mugore maze bakabyarana nk’uko na we byamugendekeye, adakwiye kwihakana abana.

Yagize ati: “Umugabo uwo ari we wese wabona yaguye mu cyaha, yarangiza akabyara, ntakwiriye kwihakana uwo yabyaye. Ni ukumva ko izo nshingano zigomba kumureba. Icyo cyonyine ni cyo kintu umugabo akwiriye kwitaho, naho ibindi byo buri wese abyumva ukwe.”

Ndimbati yatangaje ko nyuma yo gufungurwa, ateganya kujya gusura abana be na Kabahizi, akareba uko bamaze gukura, kandi ngo azakomeza kubitaho nk’umubyeyi wabo.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Ndimbati yasabye abagabo kutihakana abana babyara ku ruhande
    Mbere yabyose mbanje gushimira uwihoreye uzwi ku izi rya ndimbati muhumuriza kdi kubera kure siko gupfa bwana uwihoreye komeza urere abana nawe ubereka urukundo n ubwuzu dore ko kurera aruguhozaho komeza inshingano zakibyeyi ureke ababaririyeho babaciraho incuro dore ko iyisi arko y ubakitse

  2. Ndimbati yasabye abagabo kutihakana abana babyara ku ruhande
    Mbere yabyose mbanje gushimira uwihoreye uzwi ku izi rya ndimbati muhumuriza kdi kubera kure siko gupfa bwana uwihoreye komeza urere abana nawe ubereka urukundo n ubwuzu dore ko kurera aruguhozaho komeza inshingano zakibyeyi ureke ababaririyeho babaciraho incuro dore ko iyisi arko y ubakitse

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *