Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yasabye Abanyakenya imbabazi kubera ubutumwa umuhungu we, General Muhoozi Kainerugaba aherutse gutangariza kuri Twitter.
Uyu Mukuru w’Igihugu yagize ati: “Banya-Uganda, bavandimwe bo muri Kenya ndetse n’abo muri Afurika y’iburasirazuba. Ndabasuhuza mwese. Ndasaba abavandimwe na bashiki bacu bo muri Kenya kutubabarira kubera ubutumwa General Muhoozi yatangarije kuri Twitter.”
Perezida Museveni yasobanuye ko bitari bikwiye ko umugaragu wa rubanda, yaba umusivili cyangwa umusirikare nka Gen. Muhoozi atangaza ubutumwa buvogera ubuzima bwite bw’ibihugu by’ibituranyi.
Uyu muhungu wambuwe inshingano y’Umugaba w’ingabo za Uganda zirwanira ku butaka ariko agahabwa ipeti rya General yari asanzwe afite irya Lieutenant General, aherutse gutangaza ko we n’abasirikare be bafata Nairobi mu gihe kitageze ku byumweru bibiri.
Hari tariki ya 3 Ukwakira 2022, uyu musirikare umenyerewe cyane mu gukoresha imbuga nkoranyambaga agira ati: “Ntabwo byadutwara, igisirikare cyanjye nanjye, ibyumweru bibiri kugira ngo dufate Nairobi.”
Ubu butumwa bwakurikiwe n’igitutu cyinshi Abanyakenya bamushyizeho bwatumye atangaza ubundi asa n’uwikurayo, asobanura ibyo gufata Nairobi atabirota, ko ahubwo yakomozaga ku ruzinduko ateganya kugirira muri Kenya.
Gusa ibisobanuro bye bisa n’aho ntacyo byatanze kuko yakomeje gushyirwaho igitutu, Leta ya Uganda isabwa ibisobanuro. Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’iki gihugu yatanze ihumure, isobanura ko umubano wa Uganda na Kenya udashingiye ku butumwa butambutswa ku mbuga nkoranyambaga.
Perezida Museveni yasobanuye ko impamvu yakuye umuhungu we ku mwanya yariho ariko akamuha ipeti rya General ari uko n’ubwo yakoze ikosa, asanzwe ari umuntu ufitiye rubanda akamaro, kandi ngo azakomeza imirimo ye nk’umusirikare.



4 Responses
Museveni yasabye Abanyakenya imbabazi kubera ubutumwa bw’umuhungu we
Icyo nakubwira nyakwubahwa Prezida yoweli kaguta nukwo wahugura uwo muhungu Wawe
Akajya avuga aziga nkumusaza winararibonye tuai nkawe ntabwo warukeneye umuntunkuwo
Museveni yasabye Abanyakenya imbabazi kubera ubutumwa bw’umuhungu we
Icyo nakubwira nyakwubahwa Prezida yoweli kaguta nukwo wahugura uwo muhungu Wawe
Akajya avuga aziga nkumusaza winararibonye tuai nkawe ntabwo warukeneye umuntunkuwo
Museveni yasabye Abanyakenya imbabazi kubera ubutumwa bw’umuhungu we
Ubundi ntamwana usya aravoma!
Museveni yasabye Abanyakenya imbabazi kubera ubutumwa bw’umuhungu we
Ubundi ntamwana usya aravoma!