Amateka ya Perezida Karume wiciwe ku gisoro

Sangiza iyi nkuru

Sheikh Abeid Amani Karume yavutse ku itariki ya 4 Kanama 1905, apfa ku ya 7 Mata 1972. Ni we wabaye Perezida wa mbere wa Zanzibar nyuma yimpinduramatwara zahabaye zigasiga zikuye ku butegetsi Jamshid Bin Abdullah wabaye umwami wa nyuma waho, muri Mutarama 1964.

Nyuma ya mezi atatu hashinzwe Repubulika yunze ubumwe ya Tanzaniya, Karume yabaye Visi Perezida wa Tanzaniya, Julius Nyerere aba Perezida.

Uko Karume yishwe

Umunsi umwe ku mugoroba izuba rirenga, hari mu mpera z’icyumweru, Karume wari ufite imyaka 67 yari yicaye akina igisoro ari ko anywa ku ikawa n’inshuti ze mu mugi wa Zanzibar ku nyubako yishyaka rya Afro-shirazi Party.

Mu mwanya muto izuba rirenga, hinjiye imodoka 2 zirimo abagabo bane bitwaje intwaro ndetse bafite imbunda zigezweho maze basimbuka bava mu modoka barimo.

Umwe mubatangabuhamya bari bahari yavuze ko bahise binjira mu nyubako bakamisha urufaya rw’amasasu ku bakinaga igisoro maze barasa Perezida Karume.

Muri uwo mwanya, abarinzi ba Karume bahanganye n’aba bagizi ba nabi, bafata umushoferi maze bica umwe muri bo, abandi baratoroka.

Havuzwe byinshi ku rupfu rwa Karume, bamwe mu bataravugaga rumwe n’ubutegetsi bwe bashyirwa mu majwi.

Mu gihe yari ku butegetsi, yambuye abarabu n’abasirikare ubutaka bari barigaruriye, abuha rubanda rwari rukennye muri Zanzibar. Yashyizeho uburezi Kuri bose butavangura uruhu n’ubwoko, ndetse no mu buvuzi.

Ikindi Karume yibukirwaho ni uko yubakiye amacumbi abanya-Zanzibar batari bafite ubushobozi bwo kwigondera inzu yo kubamo.

Niyobuhungiro David

Soma Izindi Nkuru

The Ben ari mu bitaro

April 16, 2026

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *