Rusizi: Ingwate ziracyari ingorabahizi ku kwizahura mu bukungu biciye mu bigo by’imari

Sangiza iyi nkuru

Mu gihe ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi buvuga ko, ku bufatanye n’urugaga rw’abikorera (PSF), abafatanyabikorwa bako n’izindi nzego bireba, bukomeje gushakisha icyazahura imwe mu mishinga y’abaturage yagizweho ingaruka na COVID-19, yahamaze igihe kirekire ikazahaza bikomeye ubukungu bw’abacungiraga ku bushobozi buke, bamwe mu bakora imishinga iciriritse baravuga ko bakwiye koroherezwa ku ngwate ngo babashe kwizahura.

Iyo uganiriye na bamwe mu baturage b’akarere ka Rusizi bari batunzwe n’ubucuruzi buciriritse mbere ya COVID-19 ubu batagikora kuko bavuga ko kugana ibigo by’imari ngo baguze udufaranga bakuraho intangiriro yo gusubira mu muhanda nk’uko babivuga, cyane cyane nk’ab’imirenge ikora ku mipaka aka karere gahuriraho n’ibihugu by’uBurundi na RDC bacuruzaga duke bakabona amaramuko, bavuga ko hari igikwiye gukorwa cyaborohereza, ubwo babona ubuzima bugenda bugaruka, bakareba ko bakongera kugira imibereho nk’iya mbere.

Umwe mu bagore batuye umurenge wa Mururu wajyanaga imboga n’imbuto muri RDC, akavuga ko yungukaga amafaranga 2000 ku munsi akabona igitunga abana n’ibikoresho byabo by’ishuri bitamugoye, ubu akavuga ko abakubitira kuryama kuko muri COVID-19 igishoro gito cyane yari yahawe n’umuvandimwe we ngo ashake igitunga abana yakimaze, akaba ameze nk’usigaye iheruheru.

Yagize ati: “Nakoraga ubucuruzi buciriritse nkabasha kwitunga n’umugabo n’abana 4, nkababonera ibikoresho by’ishuri,imyenda n’icyo bararira,nkabona n’ituro ntanga mu rusengero, ariko aho COVID-19 iziye tudakora, igishoro gito umuvandimwe yari yampaye ngo mbone ikidutunga kuko umugabo nta kazi afite cyarashize mbura ukundi nabigenza, kandi hari n’abandi duhuje ibibazo.’’

Yarakomeje ati: “Twasabaga akarere mu bushobozi n’ubushishozi bwako mu kureberera abaturage, kudufasha nk’abagore basa n’abatunze ingo, bakadushakira uburyo hari abatwishingira,tukabona igishoro nibura gito, ku nguzanyo nto baduha, twasabwa n’ingwate ikaba idahanitse, tukongera gushaka ibitunga abana kuko hano mu murenge wa Mururu ubukene butumereye nabi cyane,kandi ubusanzwe,iyo tutagize ikidukoma imbere, tuzi gushakisha.”

Aganira na BWIZA, nyuma y’itangizwa ku mugaragaro muri aka karere, ry’umushinga Gwiza w’umuryango nterankunga ufasha ba rwiyemezamirimo baciriritse, cyane cyane urubyiruko n’abagore mu guhanga imirimo ibateza imbere (SPARK), Umuyobozi wako wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Ndagijimana Louis Munyemanzi, yavuze ko izo ngorane zose ubuyobozi,ari ubw’akarere n’ubw’igihugu buzizi,akavuga ko ari yo mpamvu mu biganiro umukuru w’igihugu agenda agirana n’abafatanyabikorwa batandukanye hirya no hino ku isi, havuyemo uyu mushinga uje no muri aka karere gufasha bamwe mu bafite ibyo bibazo.

Ati: “Byose turabizi ni yo mpamvu mu mahirwe abaturarwanda bahabwa n’Umukuru w’Igihugu, habonetse umushinga ugiye kwishingira muri Equity bank bamwe mu baturage bacu bafite ibyo bibazo mu karere kose,aho twahawe miliyoni 150.000, uzaba ayakeneye yujuje ibisabwa akazaba ashobora kubona kuva ku mafaranga 250.000 kugera kuri 5.000.000, ari yo mpamvu n’abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge bari bahari kugira ngo,nkabazakurikiranira hafi icyo gikorwa,kizagende neza.

Ni amahirwe akomeye ku bagore cyane cyane kuko 70% by’abo uzishingira ari bo, abayakeneye bazane imishinga, isuzumwe, iyemewe bayahabwe, intego ikazaba ari uko uyahawe akora agamije guha abandi akazi, akazishyura mu myaka 2 uyu mushinga uzamara,ku nyungu ya 10% gusa,kuko andi 8% Spark izayishingira.’’

Uyu muyobozi ariko yanagaragaje impungenge zishingiye ku buke bw’aya mafaranga, mu gihe abayakeneye, bahuye n’ibibazo ari benshi cyane. Ati: “Ni make cyane ugereranije n’abakeneye kwizahura ni zo mpungenge dufite, kuko natwe muri VUP ariya turayatanga agahita ashira, ari yo mpamvu twasabye ko yazahabwa benshi bahabwa make make, kuko twemereye n’abasaba menshi yafatwa na bake cyane, umubare munini ukaguma mu bibazo kandi ari wo dushaka kuzamura.’’

Avuga ko bikorwa mu buryo bwo kurema imirimo mishya kuko aka karere, kimwe n’ahandi mu gihugu karangwamo abashomeri benshi, barimo n’abatakaje imirimo kubera COVID-19, hakaba n’abasanzwe bakora imirimo nk’ubuhinzi, ubworozi, ubukorikori bunyuranye, ubwubatsi, n’indi, ku buryo uzahabwa inguzanyo nk’iyo nto azishyura 10%,idasaba ingwate yindi uretse icyo akora, yakwagura imikorere cyangwa agatangira imishya, akavuga ko hari icyizere ko hari icyo byagabanya ku bibazo by’ubukungu bigaragara mu baturage b’aka karere basanzwe batunzwe n’imirimo iciriritse.

Ku mpungenge z’uko hari n’ibindi biza bishyushye mu karere bikazima vuba nk’umuriro w’amashara,niba n’ibi atari ko bizagenda, Visi Meya Munyemanzi, ati: “Si kimwe kuko iyi ni gahunda ya Leta inzego zose zikurikiranye cyane, ari yo mpamvu n’ibyifuzo abahagarariye abaturage baduhaye byose bizubahirizwa. Bizaba bitangirwa raporo za buri gihe nta mpungenge zikwiye kuhaba.’’

Aya mafaranga ngo kugira ngo agirire akamaro benshi,azashorwa cyane cyane mu buhinzi bw’imboga,imbuto,n’ubworozi bw’inkoko n’andi matungo magufi,kuko banateganya isoko rinini ry’I Bukavu muri RDC batibagiwe ko n’irya Kamembe n’andi yo mu Rwanda abikeneye,hakazibandwa cyane mu bice by’icyaro hahingwa n’imyaka yanavomererwa.

Musabyimana Jean de Dieu, umukozi w’urugaga rw’abikorera muri aka karere,avuga ko ukurikije ibibazo by’amikoro bihari, nubwo azahabwa bake, hakwiye kuzaba ikurikiranwa rigaragara kugira ngo nyuma y’iyo myaka 2 hazabe hari abamaze kugira aho bava n’aho bagera.

Ati: “Dukurikije ibyo twasobanuriwe n’ibibazo bikomeye by’amikoro dufite,turifuza ko byatangira vuba, kuyabona bikoroha umuntu adasiragiye, uyahawe agakurikiranirwa hafi kugira ngo azagere kuri benshi, anakemure byinshi,kuko dukeneye ikituzahura kugira ngo n’ab’ubushobozi buke babashe kugira icyo bakora kibatunga,banatange akazi ku bo barusha amikoro.’’

Umukozi wa Spark Kampayana Fidèle abamara impungenge avuga ko ibigiye gukorwa byose byabanje gukorerwa inyigo yizwe neza, mu burengerazuba hateganijwe 600.0000.000 azahabwa ab’uturere twa Rusizi, Nyamasheke, Karongi na Rubavu bujuje ibisabwa, iby’impungenge z’ubuke akabasaba kuzakoresha neza ayo bazahabwa,ibindi bigashakirwa ibisubizo uko bizajya bigaragara koko ko ari ikibazo.

Ati: “Ni mu rwego rwo kuzamura ab’ubushobozi buke bagira ibibazo by’ingwate ku nguzanyo nto bahabwa. Impungenge z’ubuke zo birumvikana ko ari make kuko twasanze hari benshi bayakeneye,ariko byose Leta irabibona,n’ibisubizo iba ibishaka,kuko n’iki ari igisubizo ku bibazo bagaragaje,abatagira ingwate tuzabishingira nta kibazo.’’

Avuga ko kugira ngo bigende neza,hatazagarukirwa ku bwishingizi ku mafaranga gusa, bazajya banafasha abaturage mu ishakwa ry’amasoko y’umusaruro wabo,n’ikibazo cyagaragaye cy’ubumenyi bwo gukora kinyamwuga budafitwe na benshi kikazashakirwa ibisubizo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *