Abahoze ari abakozi b’amakomini n’uturere kugeza 2006 baratakamba kuba bamaze imyaka 12 bishyuza ibirarane. Abo biganjemo abari abakonseye, abanyamabanga nshingwabikorwa ba za segiteri, n’abari abakozi mu turere no mu makomini.
Ikibazo nk’iki kigaragara mu turere twinshi, turimo Kayonza, Gakenke, Rulindo n’ahandi. Abenshi ni abakoze hakiri amakomini 146, nyuma akaza kuvamo uturere 105. Mu gihe cy’ivugura rya 2006, utwo turere twagaruwe kuri 30, bigira impinduka nyinshi mu miyoborere n’imicungire y’abakozi, harimo n’abirukanwe kubera ivugurura.
Abo mu karere ka Kayonza baganiriye na Bwiza.com ni abahoze bakorera uturere twa Kabarondo na Rukara twahujwe n’akahoze ari akarere ka Cyarubare n’igice cyahoze ari Muhazi byagizwe akarere ka Kayonza.
Ufitikirezi Eugenie yari umunyamabanga w’akarere Rukara. Yasezewe mu mwaka wa 2005 ariko avuga ko batarishyurwa ibirarane. Agira ati “ubwo habagaho guhuza uturere twasezerewe mu kazi ariko ntitwahabwa ibirarane by’imishara n’imperekeza kuva icyo gihe twishyuza twarambiwe. Bakomeje kudusiragiza kandi nta cyizere baduha cyo kutwishyura”.
Gashayija Kakooza James agaragara ku rutonde Bwiza.com ifitiye kopi. Avuga ko we na bagenzi be bahoze bakorera icyari akarere ka Kabarondo nawe yemeza ko batishyuwe ibirarane n’imperekeza.
Naho Seburikoko Gaspard wari Konseye wa Muzo yapfuye mu 2012 adahembwe ibirarane kimwe na bagenzi bakoreye amakomini ya Ndusu na Gatonde, n’akarere ka Bukonya kabaye Gakenke.
Uwo bashakanye na n’ubu aracyasiragira ku karere, bagera n’aho bamutuma Icyemezo cy’amashuri uwari Konseye yize. Ibi abifata nk’akarengane, kuko agaragaza Konti umugabo we yahemberwagaho, n’aho yatangiraga imisanzu y’ubwiteganyirize.
Bamwe barishyuwe, abandi ni vuba
Ubuyobozi bw’akarere ka Kayonza bwo bwemeza ko abahoze bakorera uturere bishyuwe ahubwo basigaje kwishyura abahoze bakorera amakomini. Naho muri Gakenke, hashyizweho komisiyo ya njyanama yo gukurikirana icyo kibazo, abatarishyurwa bigakorwa.
Umunyamabanganshingwabikorwa w’akarere ka Kayonza, Kiwanuka Musonera Ronard, ati “abahoze bakorera uturere icyiciro cya mbere bishyuwe bakimara gukora ihererekanyabubasha, abasigaye tumaze amezi nk’atatu bishyuwe mu cyiciro cya kabiri.
Abasigaye ni abahoze bakorera amakomini nibo twasabye ibigaragaza ko bagomba kwishyurwa, nabo bazishyurwa. Abahoze bakorera uturere bo ntabo tuzi batishyuwe ubwo bahari baza ku karere bakabigaragaza”.
Ku ruhande rw’akarere ka Gakenke, Umuyobozi wako Nzamwita Deo avuga ko abari bafite ibyangombwa bishyuwe, hagasigara abatabifite. Ati “abakoreye akarere ka Bukonya, hari ibyahiriye mu biro igihe cy’abacengezi.
Ubu njyanama yafashe icyemezo ko bazana ibyo bafite, komisiyo ikabisuzuma bakishyurwa”.
Avuga ko bigomba n’ubushishozi, ngo kuko hashobora kwivangamo abatari abakozi, abirukanwe mbere, yemwe n’abishyuwe bakaba bagaruka. Ahakana icyo gutumwa impamyabushobozi ngo kuko n’ubundi ntazo bagiraga, nubwo bamwe bafite iyo ibaruwa ibasaba kuzizana.
Mazimpaka Justin na Karegeya Jean Baptiste


