Nyamasheke: Umwarimu wakekwagaho kurarana umunyeshuri w’umukobwa icyumweru cyose yagizwe umwere

Sangiza iyi nkuru

Dushimimana Jean Paul w’imyaka 34, wigishaga mu rwunge rw’amashuri rwa Gihinga mu murenge wa Ruharambuga mu karere ka Nyamasheke, wari ukurikiranyweho kurarana icyumweru cyose umunyeshuri we w’umukobwa w’imyaka 16, yagizwe umwere n’urukiko rw’ibanze rwa Kamembe nyuma y’aho ibizamini bya muganga bigaragaje ko batigeze bakorana imibonano mpuzabitsina.

Ku wa 11 Kanama 2022 ni bwo hasakaye inkuru y’itabwa muri yombi rya Dushimimana usanzwe ari ingaragu, polisi imusanganye mu buriri bwe umwana w’umukobwa w’imyaka 16 yigishaga mu wa Gatatu w’ayisumbuye muri G.S Gihinga. Byaravugwaga ko yari amumaranye icyumweru cyose, we abyita kumufasha imirimo yo mu rugo.

Nk’uko byari byumvikanye mu kiganiro umuyobozi wungirije w’aka karere ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukankusi Athanasie, yari yagiranye n’umunyamakuru wa BWIZA, mu nkuru yatambutse muri iki kinyamakuru ku wa 12 Kanama, ngo Dushimimana yafashwe hashingiwe ku makuru yari yatanzwe n’umuturage wari umaze iminsi ahabona uyu mwana w’umukobwa ahirirwa aharara kandi azi ko uyu mwarimu ari umusore wibana muri iyo nzu.

Yavuze ko amakuru akimenyekana, polisi ikorera muri aka karere, ubugenzacyaha (RIB) n’inzego z’ibanze, bazindukiyeyo mu rukerera rwo ku wa 11 Kanama ,basanga aba bombi mu buriri bumwe, ikindi cyumba kiryamyemo abagabo 5 b’abashyitsi b’uyu mwarimu, ni ko guhita atabwa muri yombi, mbere yo kugezwa kuri sitasiyo ya RIB ya Ruharambuga, we n’umukobwa babanza kubajyana ku bitaro bya Bushenge kubapima, umukobwa yoherezwa iwabo mu kagari ka Save muri uyu murenge, aho ngo yagombaga kuganirizwa n’abajyanama mu by’ihungabana.

Inkuru y’itabwa muri yombi rya Dushimimana https://bwiza.com/?Nyamasheke-Umwarimu-afunzwe-akekwaho-kurarana-umunyeshuri-we-w-umukobwa

Mu kiganiro na BWIZA kuri uyu wa 16 Ukwakira 2022, nyuma y’iminsi mike afunguwe, Dushimimana yavuze ko akimara gufatwa no kugezwa kuri sitasiyo ya RIB ya Ruharambuga ku wa 11 Kanama, yahamaze hafi ukwezi kose ahatwa ibibazo n’iprerereza rikomeje, ku wa 6 Nzeri amanurwa muri gereza ya Rusizi, aza gukatirwa iminsi 30 y’igifungo,arajurira, umunsi wo kuburana ubujurire ku wa 7 Ukwakira bihurirana n’uko ibizamini byose yari yafatanywe n’uwo mukobwa byaje, bigaragaza ko igihe cyose bamaranye iwe batigeze bakorana imibonano mpuzabitsina, agirwa umwere arataha.

Asobanura uko byagenze ngo uwo mukobwa abe iwe icyumweru cyose bikanagera aho banararana ku buriri bumwe inzego z’umutekano zibasangane, n’urugendo rwe mu maboko y’ubutabera kugeza agizwe umwere ku wa 7 Ukwakira, Dushimimana yavuze ko yazize ubugwaneza bwe n’impuhwe asanzwe agirira abafite ibibazo, nta cyaha yari yakoze.

Uyu mwarimu ngo unyuzamo akanakora imirimo y’ubwubatsi mu mujyi wa Rusizi kuko na bwo ngo yabwize, yasobanuye ko ubwo yoherezwaga kwigisha muri G.S Gihinga, hatari kure cyane y’iwabo kuri Shangazi, mu murenge umwe wa Ruharambauga, yahasanze uyu mwana w’umukobwa avuga ko ababyeyi babo bari basanzwe baziranye, yiga mu wa 2 w’icyiciro rusange cy’ayisumbuye, ari umuhanga cyane, aba uwa mbere mu ishuri, ariko amubonana ibibazo byinshi cyane by’amikoro, abajije ubuyobozi bw’ishuri, abarezi n’abanyeshuri bamubona buri munsi, bavuga ko nyuma yo gutakaza se umubyara afite umwaka n’igice gusa, yigana ibibazo by’ubushobozi buke bigaragara.

Ati: “Nahise niyemeza kumufasha buri cyose kijyanye n’ishuri azajya akenera kugeza arangije nibura icyiciro rusange. Nta kindi mugamijeho, nshaka gusa ko hatagira ikimuca intege mu myigire ye, mbimenyesha ubuyobozi bw’ishuri, abo twakoranaga, abanyeshuri n’umubyeyi we, bose bari babizi, nishyura neza nta na kimwe ndaranya, imyaka 2 yose.’’

Avuga ko ubwo uyu mukobwa yari arangije ikizamini cya Leta, hari n’undi mukobwa mubyara w’uyu mwarimu warangije ayisumbuye kera, ugenda ashakisha ibiraka hirya no hino, baturanye iwabo kuri Shangazi na we wari waje iwe aho yari acumbitse ahitwa i Bumazi muri uyu murenge, ku wa 4 Kanama, asanga byaba byiza guhamagara uwo mwana yigishaga akamarana igihe n’uwo wundi amusobanurira ibijyanye n’ishami yasabye azajyamo natsinda icya Leta, kuko n’uwo ari ryo yari yarize.

Uko kubana byajyaga gutuma mwarimu ukora n’ibiraka by’ubwubatsi mu mujyi wa Rusizi mu biruhuko, akanagira abana ahigisha ababyeyi babo bakamwishyura, abasigana akajya abahahira ibyo barya, bakagumana, amusobanurira amasomo, yaza akabasangana, ngo yumvaga nta kibazo, ngo ntiyamwirizaga mu nzu nk’uko umuturage avuga ko yamugambaniye yabivuze, ahubwo ngo abo bakobwa bombi baratemberaga, bakagaruka mu rugo nta kibazo.

Avuga ko yabasiganye akajya mu mirimo ye i Kamambe, ku cyumweru ku wa 7 Kanama abazanira ibibatunga asubirayo, ku wa Kabiri tariki ya 9 Kanama, mubyara we amubwira ko agiye i Kigali aho yakoraga ibiraka bamutumyeho, araza ngo uwo mukobwa wundi wararanaga n’uwo mubyara we adasigara wenyine.

Avuga ko hari umusore baturanye, bareranywe, banaririmbanaga muri korali imwe y’itorero Méthodiste Libre basengeramo ku Kamonyi, wari ufite ubukwe bwo gushyirwa mu murenge ku wa kane tariki 11 Kanama, bukeye akajya gushyingirwa mu rusengero. We n’uwo bari gushyingiranwa bari buturuke i Kigali baba ariko iwabo bombi ari hariya Ruharambuga hafi y’aho yari acumbitse, umukobwa wari bushyingirwe akaba mubyara w’uwo mwana w’umukobwa babanaga, wagombaga gutaha iwabo ku wa 4 mu gitondo yitegura ku butaha.

Ati: “Ibyago byanjye rero, uwo musore yari yambwiye ko nzacumbikira abashyitsi be 5 b’abagabo bazagera ino ku wa kane mu bukwe bwe, numvaga n’uwo mukobwa azaba yagiye nta kibazo, ariko ku wa 3 ndi i Kamembe hafi saa moya z’ijoro, wa musore ampamagara ambwira ko umushyitsi wa mbere ahageze nihangana nkaza nkabakira kuko n’abandi baza muri iryo joro.’’

Arakomeza ati: “Nabuze uko mbigenza kuko bari bahinduye umunsi, bagomba kurara mu cyumba cyararwagamo n’abo bakobwa, mbona ntacyohereje umukobwa iwabo muri iryo joro, ahandi hose namuraza ibyamubaho byangora kubisobanura, tutararana n’abo bagabo turi 6 mu kumba gato. Numva kuzana uwo mukobwa tukararana ari byo biduha twembi umutekano kuruta kurara ahandi,

cyane cyane ko yari ari mu mihango nk’uko mubyara wanjye yari yabimbwiye, yanansabye kumugurira utunini ngo kuko yaribwaga bijyanye n’iyo mihango, turarana twembi twambaye twikwije, ni bwo mu rukerera numvaga abantu bakomanga, nsohotse nsanga ni abapolisi n’abayobozi, bambaza abo nararanye mu nzu bose ndaberekana, binjiye basanga uwo mukobwa ku buriri bwanjye, turaranye, twambaye twikwije, nta kibazo.’’

Ngo barinjiye bafotora icyo cyumba, bafotora umukobwa, bafata amashuka barayeho barayajyana, banajya kubapima ku bitaro bya Bushenge, we bamujyana kumufunga,umukobwa asubizwa iwabo.

Avuga ko ku munsi w’iburana, ku wa 7 Ukwakira n’ibisubizo byaje, bikagaragaza ukuri gutandukanye n’ibyatekerezwaga n’abaturage n’ubuyobozi, yagizwe umwere, ku wa 8 Ukwakira agataha, ku wa 9 akandika asaba gusubizwa mu kazi, agasubizwa, yakagegeraho, atarahamara iminsi agahita yimurwa.

Ati: “Nahise nimurirwa muri G.S Buhokoro mu murenge wa Nyabitekeri, ariko simbifata nk’igihano cyangwa kundushya, nkanishimira ko uwo mukobwa yatsinze, nasanze abo mu miryango ye bariyemeje kumurihira aho yiga aba ku ishuri mu wa 4 mu ishuri ryisumbuye rya Shangi, rya shami yashakaga. Ibyo nakoze Imana nizeye ko izabimpembera, igisigaye ni uko ngiye gushaka umufiyanse ngashyingirwa kuko ingaragu duhura n’ibibazo byinshi. Iyo ngira umugore ibi byose ntibiba byarambayeho.’’

Ashimira ubutabera bwakoze neza akazi kabwo bukamurenganura, akavuga ko nta we yakwikoma ngo yaramufungishije kuko gutanga amakuru ari uburenganzira, agashimira abo bakoranaga, n’abo basengana muri EMLR Kamonyi batamuciriyeho iteka, bagakomeza guhamya ubukirisitu bwe no kumusengera, ko kandi ibyamubayeho bitazamubuza gukomeza kugirira bose neza, ariko noneho abyitondeye.

Soma Izindi Nkuru

8 Responses

  1. Nyamasheke: Umwarimu wakekwagaho kurarana umunyeshuri w’umukobwa icyumweru cyose yagizwe umwere
    Nubwo yarenganye ariko nawe ntiyagombaga kurara mu buriri bumwe n’umukobwa utari mushiki we.
    Ubutaha mbere yo gukora ikintu icyo ari cyo cyose ajye abanza arebe niba nta ngaruka zaboneka

  2. Nyamasheke: Umwarimu wakekwagaho kurarana umunyeshuri w’umukobwa icyumweru cyose yagizwe umwere
    Nubwo yarenganye ariko nawe ntiyagombaga kurara mu buriri bumwe n’umukobwa utari mushiki we.
    Ubutaha mbere yo gukora ikintu icyo ari cyo cyose ajye abanza arebe niba nta ngaruka zaboneka

  3. Nyamasheke: Umwarimu wakekwagaho kurarana umunyeshuri w’umukobwa icyumweru cyose yagizwe umwere
    Nagushimiye ko wavuze ko uzajya urangwa n’ubushishozi mu imyanzuro ufata bihuje n’ibivugwa muri bibiliya imigani 13:16 bizagufasha cyane ugire ibihe byiza imana ibarinde

  4. Nyamasheke: Umwarimu wakekwagaho kurarana umunyeshuri w’umukobwa icyumweru cyose yagizwe umwere
    Nagushimiye ko wavuze ko uzajya urangwa n’ubushishozi mu imyanzuro ufata bihuje n’ibivugwa muri bibiliya imigani 13:16 bizagufasha cyane ugire ibihe byiza imana ibarinde

  5. Nyamasheke: Umwarimu wakekwagaho kurarana umunyeshuri w’umukobwa icyumweru cyose yagizwe umwere
    Hariho urugero rwo gukiranuka isi idashobora kumva. Kuko abizera n’abatizera isi ibapimisha imetero imwe, ariko abizera by’ukuri bahora ari barebare kurusha iyo metero.

  6. Nyamasheke: Umwarimu wakekwagaho kurarana umunyeshuri w’umukobwa icyumweru cyose yagizwe umwere
    Hariho urugero rwo gukiranuka isi idashobora kumva. Kuko abizera n’abatizera isi ibapimisha imetero imwe, ariko abizera by’ukuri bahora ari barebare kurusha iyo metero.

  7. Nyamasheke: Umwarimu wakekwagaho kurarana umunyeshuri w’umukobwa icyumweru cyose yagizwe umwere
    Birumvikanako uwabyumva wese nakind yakeka usibye kumvako warufite ikind umushakaho. Shima IMANA ko ubutabera bwakoze akazi kabwoneza ukagirwa umwere nkukuri kutumvwaga naburiwese° abantu kutwumvisha ko byarukumufasha gusa biragoye. imana izagukomeze uwo mutima wakimuntu wifitiye.

  8. Nyamasheke: Umwarimu wakekwagaho kurarana umunyeshuri w’umukobwa icyumweru cyose yagizwe umwere
    Birumvikanako uwabyumva wese nakind yakeka usibye kumvako warufite ikind umushakaho. Shima IMANA ko ubutabera bwakoze akazi kabwoneza ukagirwa umwere nkukuri kutumvwaga naburiwese° abantu kutwumvisha ko byarukumufasha gusa biragoye. imana izagukomeze uwo mutima wakimuntu wifitiye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *