Rusizi/Kamembe: Mu cyumweru kimwe hamaze gufatwa abajura 31

Sangiza iyi nkuru

Nyuma y’igihe kinini abatuye n’abagenda umujyi wa Rusizi binubira abajura babategera mu mayira bakabambura cyane cyane amatelefoni n’udukapu turimo amafaranga, cyane cyane abagore n’abakobwa, n’abatobora inzu n’ibikoni bagatwara ibirimo byose, ubuyobozi bw’umurenge wa Kamembe urimo igice kinini cy’uyu mujyi buravuga ko bwabahagurukiye, aho mu cyumweru kimwe hamaze gufatwa 31.

Nk’uko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kamembe, Iyakaremye Jean Pierre yabitangarije BWIZA, ngo aba bajura bari bahangayikishije cyane abaturage n’ubuyobozi mu mirenge ya Kamembe, Mururu na Gihundwe igize uyu mujyi, n’abaturage, kuko buri munsi abaturage batasibaga gutaka gutegerwa mu mayira y’inkengero z’umujyi bawuvamo cyangwa bawujyamo bakamburwa ibyo bafite byose, hakaba ngo hari n’ibice abaturage,cyane cyane abagore batari bagipfa kunyuramo guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Uretse aba, ngo abandi bari bateje ikibazo ni ab’ubujura buciye icyuho, batobora inzu z’abaturage cyangwa ibikoni bagatwara ibirimo byose, hakaba n’abahengera abantu binjiye mu nzu habaye mu kajorojoro, bakabagendaho, bakabinjirana, ba nyir’urugo bakabakingirana, bajya kuryama abajura bagakingura bakiba bagasohoka bucece, mu gitondo abo mu rugo babyuka bagasanga inzu irangaye bibwe iby’ingenzi byose, aba bakiyongeraho n’abakora abaturage mu mifuka mu masoko yo mu mujyi rwagati, byose abaturage bari bamaze iminsi babyinubira.

Umukwabu wo kubahiga bukware ngo watangiye ku wa 9 Ukwakira,kugeza mu rukerera rushyira ku wa 16 ukwakira, hari hamaze gufatwa 31 barimo 7 bafatiye rimwe babunze munsi y’umuhanda w’ahitwa mu kadasomwa ujya ku biro by’akarere, bategereje abo bambura bahanyuze batababonye, dore ko aka gace kakunze kugaragazwa n’abaturage, ko kabamo abahategera bakabambura, rimwe na rimwe bakanabakomeretsa, mu myaka yashize bakaba barahasanze umurambo w’umuntu,bikekwa ko yari yishwe n’abajura nk’abo.

Mu ijoro ryo ku wa 15 Ukwakira, mu mudugudu wa Badura, akagari ka Kamashangi, umuturage yasanze umujura mu nzu yari yamwinjiranye, agiye kujya kuryama abanje kureba mu byumba hose amubona muri kimwe yihishemo, avuza induru aratabarwa umujura arafatwa, afungiye kuri RIB sitasiyo ya Kamembe.

Gitifu Iyakaremye ati: “Ni byo, abatuye uyu mujyi n’abawugendamo bari bamaze igihe binubira kwamburirwa amatelefoni mu nzira, udukapu turimo amafaranga, ubujura buciye icyuho n’ibindi nk’ibyo, ku bufatanye bw’irondo ryacu ry’umwuga,polisi,abaturage n’izindi nzego z’umutekano mu cyumweru kimwe dufata 31 barimo abafatanywe ibyo bibye mu mazu,amatelefoni,n’ibindi bambuye abaturage, bafite n’ababaregabashyikirizwa RIB,abadafite ababarega bajyanwa mu kigo kibagorora kiri mu mujyi.’’

Yarakomeje ati: “Hari abandi 7 twafatiye ahitwa mu kadasomwa bihishe munsi y’umuhanda bacunze abahanyura ngo babambure birukire mu mashyamba ahari, kuko kariya gace kari gasanzwe kavugwamo cyane abahategera abahanyura, tukizeza abaturage ko ari inshingano zacu kubaha umutekano,ko umuntu wese ushaka kuwubavutsa atazihanganirwa, icyo basabwa ni ugutangira amakuru ku gihe,bakanafasha mu byo basabwa byo gutanga umusanzu w’irondo.’’

Uyu muyobozi avuga ko abenshi mu bafatwa baba bari mu kigero cy’imyaka iri hagati ya 15 na 35, barimo abategera abaturage mu nzira hafi ya zose zinjira mu mujyi rwagati, ikibabaza abaturage n’abayobizu cyane kikaba ngo ari uko hari n’abana b’imyaka 10 na 11 bigize inzererezi bafatirwa muri ubwo bujura ariko batumwa n’abo bakuru, abo bo ngo barigishwa, ariko muri iyi minsi, inzererezi zigaragara muri uyu mujyi zigiye gukusanywa zose zisubizwe aho zawinjiyemo zituruka.

Ku kibazo kimaze igihe cyinubirwa n’abaturage, cy’insoresore zashinze isoko mu mujyi ry’amatelefoni yakoze bikekwa ko ayibwa ari ho agurishwa, rikarema kumugoroba abaturage bataha, rikagaragaramo insoresore nyinshi, polisi ikaba yarigeze kugihagurukira ariko muri iyi minsi bikagaragara ko zahagarutse zinateye ubwoba abaturage bakomeza kwamburwa amatelefoni nijoro, uyu muyobozi yavuze ko iri soko rigiye kongera guhagurukirwa rigaseswa, kuko kuba rirema nijoro ubwabyo ari ikibazo gikomeye, abazarifatirwamo bakazajyanwa kwigishwa.

Ku binubira ko hari abagura ibyibano,bazwi banateza ibibazo nk’ibi, na cyo ngo cyarahagurukiwe, kuko ngo hari n’abafashwe barabifungirwa,akihanangiriza ababigura ko uzabifatanwa azajya abihanirwa bigaragara,kugira ngo iyo ngeso icike, anaboneraho kuvuga ku babona polisi idahana abajura uko bikwiye kuko ngo bahita bagarurwa ababagaragaje bakarushaho kugira ubwoba, ko nubwo koko bigaragara ko hari abafatwa inshuro nyinshi bakamera nk’abananiranye, byose bizajya birebwaho.

Ku kuba hafatwa abajura gusa kandi abenshi bacumbikirwa n’indaya zo bakazireka, Gitifu ati: “Ikibazo cy’indaya na cyo kirahari kuko abenshi usanga ari zo zibacumbikira bavuye cyangwa bitegura kujya kwiba, aho ziba ziri na bwo mu masaha akuze usanga ziteza umutekano muke, bamwe mu bafata ibiyobyabwenge bakihisha mu nzu zazo, icyo na cyo turagikurikizaho, kuko abajura n’indaya ntibaturusha imbaraga.’’

Ku cy’abanyerondo basaba akarere gushyira mu ngengo y’imari yako igihembo cyabo,ko ari bwo barushaho gucunga umutekano neza, avuga ko ubundi buri muturage yagombye kurara irondo,utariraye akabihanirwa hakurikijwe amategeko arigenga,ko yumva bitajya mu ngengo y’imari y’akarere, ahubwo ko hagiye gukazwa ingamba,udashoboye kurirara agatanga iyo nsimburamubyizi, uburyo yishyuzwagamo abona budasobanutse bukanozwa, buri muturage w’uyu mujyi akabifata nk’inshigano.

Abakora iri rondo kandi binubira ko hari igihe bakomeretswa n’aba bajura bakirwanaho mu kwivuza banahembwa duke, cyo akavuga ko bagiye kucyigaho,bakanakiganiraho n’amasosiyete y’ubwishingizi, hakarebwa uburyo koko ugiriye ikibazo muri aka kazi yakwitabwaho, ko ari igitekerezo cyiza bagiye gusuzuma no kunoza,kugira ngo n’umutekano w’abaturage n’ibyabo urusheho gucungwa.

Si muri uyu mujyi bavugwa gusa kuko no mu kagari ka Gaseke mu murenge wa Nyakabuye abaturage bavuga ko babajujubije, bagezwa kuri RIB bagahita barekurwa, ubuyobozi bw’uyu murenge bukavuga ko bwagihagurukiye, muri uku kwezi bidaherutse,muri uyu mujyi hakaba hari hanamaze iminsi havugwa ubujura bw’insinga z’amashanyarazi, na bwo bwinubirwaga cyane n’abaturage ,bagasabwa gufata iya mbere mu gucunga ibyabo, aho bakeka indiri y’aba bajura bakahatungira agatoki ubuyobozi hakiri kare.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *