Mu ntambara ya mbere y’Isi yabaye hagati y’umwaka w’1914 n’1918, abana n’ingimbi ibihumbi n’amagana bakoreshejwe mu mirwano yahuzaga ibihugu, bagashyirwa ku mirongo y’imbere ku rugamba, bakaba ari bo babanza kwicwa.
Leta y’u Bwongereza ivuga ko abana babarirwa mu bihumbi 250 bari munsi y’imyaka 18 binjijwe mu gisirikare cy’iki gihugu ngo baburwanirire muri iyi ntambara.
Muri abo bana bajyanwe ku rugamba, abenshi barahapfiriye. Mu mateka havugwa amazina y’abana benshi ariko turavuga ku wari ufite imyaka 8 y’amavuko, Mom?ilo Gavri?.
Gavri? yajyanywe ku rugamba arwanira igihugu cya Serbia, akaba ari we mwana muto wagiye ku rugamba mu mateka y’Isi.
Yavukiye mu mujyi wa Loznica mu burengerazuba bwa Serbia ku itariki ya 1 Gicurasi 1906. Yavukiye mu muryango w’abana 11 akaba uwa 8, afite imyaka 8 y’amavuko ingabo za Austria zitera mu gace k’iwabo, zica abantu benshi, ziranahatwika.
Uko yinjiye mu ntambara
Mu bishwe n’ingabo za Austria harimo ababyeyi be n’abavandimwe barindwi, ariko we aratoroka, ahungira ku musozi wa Gu?evo gushakayo ubufasha.
Muri urwo rugendo ni bwo uyu mwana yahuye n’ingabo za Serbia zo muri diviziyo ya 6 zakoreshaga imbunda zirasa kure (Artillery Division), yiyunga na zo nk’umwana w’imfubyi.
Hagati mu Kwakira 1914, Gavric ari kumwe n’iri tsinda ry’ingabo bagiye mu rugamba rwiswe Battle of Cer rwahuje ingabo za Serbia na Austria, birangira Serbia irutsinze. Hashize igihe uyu mwana yahawe umwambaro wa gisirikare watumye aba Corporal.
Mu mwaka 1915, ingabo za Serbia zatsinzwe n’iza Austria zarwanaga kuruhande rw’u Budage, Serbia barayigarurira, bituma abasirikare benshi bahungira mu Bugiriki baciye mu nzira zo mu butaka mu bukonje bwinshi.
Icyo gihe Gavric yahunganye n’abandi, ahabwa imidali yo kuba yarabashije gukora urwo rugendo n’ubukonje bwariho kandi akiri umwana muto.
Gavric ageze mu Bugiriki yize amashuri abanza mu mujyi wa Thessaloniki. Ubwo ingabo za Serbia zari zimaze kwisuganya, yarongeye asubira mu gisirikare mu rugamba rwa Kaymakchalan mu 1916, ahura n’musirikare mukuru witwa Živojin Miši?.
Iherezo rigoranye
Živojin Miši? yatunguwe no kubona agahungu gato k’imyaka 10 gahagararanye n’abandi basirikare ba Serbia ku rugamba Ku mirongo y’imbere. Nta kuzuyaza yahise aha Gavric ipeti rya Sergeant.
Mu gihe cy’intambara yakomeretsemo benshi ariko Gavric agumana n’ingabo za Serbia kugera urugamba rurangiye.
Ubwo intambara yari irangiye ariko, Gavric yahuye n’ibyago byinshi birimo gufungwa ahagana mu 1929 aho yaziraga gutoroka igisirikare, ndetse inkuru yuko yarwanye mu ntambara y’Isi iribagirana kugera ubwo bakoze inkuru yibukije amateka y’uruhare rwe ku rugamba.
Ubwo intambara ya kabiri y’isi yari igeze hafi ku musozo, Gavric yafunzwe azira gukorana n’Abanazi, aratoroka ahanishwa igihano cy’urupfu, ariko nticyashyirwa mu bikorwa.
Gavric yapfuye mu mwaka w’1993 afite imyaka 87. Mu rwego rwo kumwibuka, ubuyobozi bwa Yugoslavia bwashyizeho ikibumbano cye.
Niyobuhungiro David



4 Responses
Uko umwana w’imyaka 8 yabaye umusirikare ukomeye mu mateka y’Isi
yooo urudogo disi anyibukije 94
Uko umwana w’imyaka 8 yabaye umusirikare ukomeye mu mateka y’Isi
yooo urudogo disi anyibukije 94
Uko umwana w’imyaka 8 yabaye umusirikare ukomeye mu mateka y’Isi
Uyu mwana yabaye Kandi akwiye kuba Intwari y’igihugu cye n’icyitegererezo cy’ubutwari ku Isi yose.
Uko umwana w’imyaka 8 yabaye umusirikare ukomeye mu mateka y’Isi
Uyu mwana yabaye Kandi akwiye kuba Intwari y’igihugu cye n’icyitegererezo cy’ubutwari ku Isi yose.