Mu karere ka Rubavu hari umuryango ukomeje gutakambira Umukuru w’Igihugu ngo yinjire mu kibazo cyawo ubashe kugarurirwa gakondo yawo wubakiwe n’umubyeyi Kanyabutembo Virginie uba muri Leta zunze ubumwe za Amerika.
Ibi ubitangaje nyuma yo kugerageza inzira nyinshi zishoboboka, zirimo ubuhuza n’inkiko ariko bikaba byarananiranye kugeza naho iyi nzu yongeye gushyirwa mu cyamunara ku nshuro ya gatatu kandi nta deni rya banki ifite cyangwa indi mpamvu yatuma habaho kugurisha umutungo, usibye kuba abana bo muri uyu muryango bavuga ko byihishwe inyuma na Se ndetse n’abajyanama be bamushutse kugurisha iyi nzu mu gihe se yari yarabataye kugira ngo basigare bangara.
Rugamba Pacifique waganiriye n’umunyamakuru wa BWIZA avuga ko bamaze imyaka ine biruka mu mkiko ariko barenganiyemo, ngo kuko inkiko zafashe Se witwa Rugamba Xavier zimuha umutungo wa Kanyabutembo ntacyo zishingiyeho. Avuga ko ahubatse iyi nzu ari Leta yatuje mama wabo ubwo yari ahungutse muri Congo (DRC), nk’umugore wibana kandi utari wifashije yaje guhabwa ikibanza mu yahoze ari Perefegitura ya Gisenyi, akaba yaratangiye kuhubaka ubwo yari ageze muri Amerika mu 2007 kugeza n’ubu yari acyubaka.

Pacifique akomeza avuga ko ubwo inzu yari irimo kubakwa nibwo Xavier wari warabataye yaje nyuma y’imyaka myinshi baramwakira bibwira ko yaba yarahindutse, maze abaca mu rihumye yiyandikaho umutungo wa Kanyabutembo mu buryo bw’amanyanga kugeza ubwo babimenye, babibwiwe n’abayobozi ko inzu igihe gutangaho ingwate, ni ko gusanga yaramaze kuyiyandikishaho inzu ayita iye, batangira imanza.
Kanyabutembo we avuga ko abantu benshi bazi uko yahawe ikibanza nk’indushyi n’uko we yakomeje kukinambaho kugira ngo na we abe yabasha kugira gakondo mu gihugu cyamubyaye. Avuga ko bagannye urukiko rw’ubujurire bamaze kurenganyirizwa i Musanze, bumvaga ko bagiye kubona ubutabera, kuko bumvaga hazashingirwa ku kureba ukuri n’ibimenyetso ariko nabo urubanza bararwanga.
Ati: “Kubona ibyo twaregeraga atari byo bashingiyeho, ahubwo bagafata umwanzuro ku byo tutaregeye biteye ubwoba. Kubona umuntu arengana afite ukuri ariko akarenga akarenganira mu gihugu cye! Impapuro zirahari zigaraza ukuri nuko akarengane kacu gateye.”
Kanyabutembo avuga ko kuri ubu acyibaza aho yakura ubutabera mu gihe yaba abuburiye mu gihugu cye nk’Umunyarwandakazi, ko atari aziko no mu rukiko rukuru bashobora kumurenganya, bityo akaba yumva aho bigeze abayobozi bakwiye kugira ikibazo cye nk’icyabo kuko atifuza gutakaza gakondo. Ati: “Ntekereza ko impuhwe Perezida Kagame agira, atakwemera ko abana batandatu nabyaye n’abuzukuru 11 ko bashobora gutereranwa bakajugunywa hirya bagatwarwa gakondo, inzu imwe itagira isambu cyangwa ikindi.”
Pacifique avuga ko ntacyo batakoze ngo bafashe umubyeyi wabo Xavier, ariko ntanyurwa kuko icyo yifuza ari ugusiga umuryango we ku gasi. Avuka ko ubusanzwe n’ubundi Se atuye muri iyi inzu yubatswe na Kanyabutembo, ni bo bamumenyera ibyo kurya kuko mukuru wabo amugenera ibihumbi 100 ku kwezi kuko nta kandi kazi asanzwe agira, kandi bagerageje guhura n’ubuyobozi bw’akarere inshuro nyinshi ndetse n’umujyanama mu by’amategeko (MAJ) w’akarere ka Rubavu ngo barebe icyo bakora ariko inzu yabo ntigurishwe bikarangira papa wabo abyanze.
Yagize ati: “Twagerageje ibishoboka byose nk’umuryango, umusaza twamwemereye kujya tumuha ibihumbi ijana na mirongwo itanu (150.000), kumwubakira inzu y’amasaziro, hanyuma akareka inzu ikarangiza kubakwa igashakirwa n’umukiriya wayikodesha kuko n’inzu igezweho yafasha mu gutunga umuryango wacu kuko nubu icyubakwa igeze gaciro kasaga million 100.”
Akomeza avuga ko Xavier nta kindi akeneye usibye kubajujubya no kubata hanze nk’uko yabataye akigendera, kuba ashaka kurya umutungo w’umuryango bubakiwe na Kanyabutembo nk’uko yagurishije umitungo ye ya Karongi wenyine nta we agishije inama, nta we ahaye n’igiceri cyangwa ngo hagire numenya irengero ryayo, aho yawugurishije nk’ingaragu kuko ni ko yanditswe mu mategeko mu nyandiko na BWIZA ifitiye kopi, ngo na we arabyivugira.
Asanga ubuyobozi bukwiye guhaguruka bukabafasha gukemura iki kibazo kuko icyo babona ni uko Xavier afite abajyanama babi bamushuka kwangiza umutungo w’umuryango hanyuma akajya kunywa inzoga nk’ibisanzwe, kuko nta mujyanama agira, n’abayimugira bameze nka we, bishakira iyi inzu batuyemo no gusangira na we, maze umuryango wabo ugasigara wangara kandi wari wagize amahirwe ugahabwa ikibanza na Leta.
Mu minsi yashize BWIZA yaganiriye n’abaturanyi b’uyu muryango, bayibwira ko abayobozi bakwiye guhaguruka bukajya muri iki kibazo kuko busanga harimo akarengane gakomeye, aho batumva uburyo umugabo nk’uyu wataye urugo agata abana n’umugore kugeza ubwo Leta ibahaye ikibanza nk’indushyi, none undi akaza aje kugurisha. Babona Leta ikwiye guhaguruka ikajya kubikiranura kuko babona Xavier nta kindi agamije usibye gusenya no kurimbura ibyagezweho mu nyungu ze bwite.
Bibaza ukuntu Xavier yahawe ibishoboka byose ndetse akaba atunzwe n’abana be ariko agakomeza kugaragaza icyo bise ubugome bugamije guhemukira abana n’umugore, bakamusabira umujyanama no kwamburwa uburenganzira ku mutungo, kuko umusaza w’imyaka irenga 70 ntibumva ukuntu yakwihutira kugurisha umutungo, mu gihe umuryango nta mwenda n’umwe ufitiye banki cyangwa udi uwari wese, ku buryo uwamushyigikira wese yaba atarebye kure kuko nubu Kanyabutembo aracyakora ngo iyi nzu yuzure kandi n’uyu musaza na we ubwe atuye aho ashaka kugurisha, bakaba babona ko n’ubundi bizaba umutwaro ku gihugu kuko abantu bazaba batawe hanze badafite aho kuba.

Pacifique we avuga ko abantu baba baretse kwihutira kugura inzu kuko byanga byakunda inzu yabo itazigera igenda kuko inshuro zose yagurishijwe kabiri abayiguze bagiye basubizwa amafaranga, akaba abona ko uwashaka kuyigura wese yakabanje kwibaza kuri uyu muryango cyangwa azitegura igihombo kuko uyu Xavier yirirwa avuga azagurisha ubudakebuka, basigare baburana n’uwaguze kuko ntacyo ahomba. Asaba abantu baba bafite umutima w’impuhwe kubasha kumvikanisha ijwi ryabo kuko bafie amakuru ko bagiye barenganwa ku mpamvu za ruswa n’abihishe inyuma yo kugura no kugurisha umutungo wabo.

14 Responses
Rubavu: Amarira mu muryango usaba Perezida Kagame kuwufasha kugarura gakondo yawo
Kuki mwumva ko Perezida yaca urubanza kandi ariwe garant de la justice? Mwagiye mu karengane ntibabumva?
Ubanza nta bimenyetso mufite

Uyu muryango uzagane urwego rw’Umuvunyi babarenganure cg se transparency international Rwanda

Ariko iki kibazo harya kizakemuka aruko Nyakubahwa Prezida Kagame agiyeyo. Ababishinzwe kuki batakirangiza. Baraho barahembwa, bararya ruswa gusa ntibuzuze inshingano zabo muburyo bwiza. Amaherezo yabo nayahe? Birakabije kabisa. Bahindure itegeko rireba abacamanza. Birababaje cyane. Wamugani ngo ” Uzicyo ndicyo” Nibyo ntazi nyine.

ABABURANA ARI BABIRI, UMWE ABA YIGIZA NKANA! SI UBWA MBERE IKI KIBAZO KIJE MU ITANGAZAMAKURU.

Ibintu urukiko rwaciye mu rwa mbere mu bujurire bikaba uko ni murekeraho ahubwo mureke umusaza yisanzure ku mutungo we, ahubwo ndi kubona mumusuzugura mwakubatse inzu zanyu mukamureka wkaryoha mu byo yishakaniye n’umufasha we Ari we Mama wanyu dore ko aho bamenyaniye mutahazi!!!
Rubavu: Amarira mu muryango usaba Perezida Kagame kuwufasha kugarura gakondo yawo
Ntacyo uvuze wowe kjdf akaryoha se mubyo atavunikiye kubera iki,ibisambo byabagabo nkibi bibaho bihemukira abana na nyina ark nabo bazasiga inkuru mbi ntakindi kuko amarira yabana na nyina ntiyagwa neza