Abahinzi b’umuceri ba koperative Imbanzabigwi muhinzi w’umuceri (KOIMUNYA) iwuhinga mu kibaya cya Bugarama mu mirenge ya Muganza na Nyakabuye mu karere Rusizi, baravuga ko buri gihe ku mwero wawo bahomba amatoni n’amatoni yawo bitewe n’ubwanikiro bubi bawanikaho, bagasaba ubuyobozi bw’aka karere kububakira ubwiza butabahombya, ko bo batabona ubushobozi bwabwiyubakira.
Ikibazo cy’ubwanikiro bw’umuceri bubi mu makoperative awuhinga mu kibaya cya Bugarama n’igihombo bubateza si ubwa mbere kivuzwe, ariko gisa n’icyaburiwe igisubizo kinoze.
Ubwo BWIZA yasuraga abawuhinga muri KOIMUNYA, bagaragaje ko igihe cyose kitarakemuka, uretse bo, n’igihugu cyose kihahombera umuceri mwinshi cyane buri mwero wawo.
Iyi koperative igizwe n’abanyamuryango 2365 bawuhinga ku buso bwa hegitari 362, abayigize bavuga bafite imbuga 8 bawanikaho iyo weze, 2 gusa akaba ari zo bubakiwe n’akarere zikoze neza nubwo zidahagije abahanikira kuko ari nto cyane, abanika ku mbuga nini zikaba ziba ari ibyondo bisa iyo ari mu bihe by’imvura,n’ ivumbi risa mu bihe by’izuba, hakaba n’iziteyeho ibyatsi, igihe umuceri weze kuzanikaho bikawutera isuku nke, kandi inganda zibasaba, umwiza, wujuje ubuziranenge.
Bibatera kuwanika ku mashitingi, uko bawanitse banawanura hakagira usigara muri icyo gitaka cyangwa ibyatsi baba bawanitsemo, imifuka baba bawuteretsemo nk’igihe cy’imvura ukamereramo bakahahombera bikabije, kuko kubera kwanikwa hasi n’ubukonje bwinjira mu mifuka kumera byoroha cyane, uko bawuyora ukajyamo amabuye n’ivumbi cyangwa icyondo, uwasigaye hasi ugaharirwa inkoko kuko uba wangiritse batawuyorana n’iryo vumbi,a mabuye n’icyondo ngo bawuvange n’umwiza,kandi ngo uwo ugenda umeneka cyangwa umerera mu mifuka aba ari mwinshi cyane.
Habiyambere Gilbert avuga ko akanera nibura shitingi 15 zo kwanika uwo yeza wose. Shitingi imwe ngo bayigura amafaranga 16.000 ku buryo aziguriye rimwe yazitangaho amafaranga 240.000 kandi uwo yeza n’igiciro awuhabwaho, atayabona. Anavuga ko kuzikodesha imwe ikodeshwa amafaranga 500 ku munsi kandi ngo,b itewe n’uko ikirere kimeze ushobora kwanikwa iminsi 3 cyangwa irenga, ayo yose akamubera ingorabahizi.
Ati: “Uretse ayo mafaranga ya za shitingi atatworohera, iyo udatanguranwe ngo uwuhageze mbere, uwushyira mu mifuka ku nkengero z’ubwanikiro utegereje ko aba mbere bumisha, nk’iyo ari mu bihe by’imvura ubukonje buwujyamo ugatangira kumera kandi uwo wose wameze inganda ntiziwemera,kandi ushobora gusanga nka ½ cy’umufuka wose warameze. N’uwo wanitse ku mashitingi uko twanura hari ugenda usigara muri icyo gitaka cyangwa ibyatsi biba bigize imbuga, tugakorera mu bihombo bisa,ari yo mpamvu usanga duhorana ubukene kandi dushora ingufu nyinshi mu kuwuhinga.’’
Ngo bibagendekera bityo mu gihe bafite itegeko ryo kugeza ku nganda umuceri mwiza, ugosoye neza, wumye, utarimo amabuye, bakagira n’imashini bazaniwe zumva ko wumye neza,n’iziwugosora, ariko ko n’ababibategeka ubwabo babizi neza ko badashobora kubaha umuceri mwiza bawanika batyo, igihe cyose bitarahinduka.
Hagorikunda Théogène,avuga ku gihombo bahagirira , ati: “Ni imbuga mbi cyane rwose ziduteza ibihombo bisa. Iyo nejeje imifuka 13, nkayanika nanura ntyo, hamwe n’usigara muri icyo gitaka,iyo nagize amahirwe imvura ntigwe ngo ukonje utangire kumera, nyuma yo kugosora nsigarana imifuka 10 gusa. Ngaho mfatira uwo wose usigara ukube n’amafaranga 410 baduha ku kilo umbwire amafaranga yose ntakariza aho. Reba rero abahinzi barenga 2000, buri wese ahatakariza nibura umufuka. Dufite ubwanikiro bwiza ,kuri iyo mifuka yose,nyuma yo kugosora nasigarana nibura imifuka 12 n’igice,ibindi bikagendera mu igosora. Murumva ko ari igihombo gikabije.’’
Ngo kuri ibyo bihombo byose hiyongeraho ibiza bikunda kubahombya undi, izuba iyo ryabaye ryinshi na bwo bagahomba, hakiyongeraho ibyo bawutangaho kuva bawuhinga kugeza wera, n’igiciro gito bawuhabwaho ugereranije n’uko uhagaze ku isoko, bagashima ariko koperative yabo yagerageje nibura kubagurira amashitingi nubwo akenewe yose itayabona, bagasaba akarere guha uburemere iki kibazo no gushaka inzira zirambye zagikemura.

Umuyobozi w’iyi koperative, Furahani Samuel, avuga ko ari ikibazo gihangayikishije abahinzi bo mu makoperative yose, gitera igihombo gikomeye cyane kandi batakwikemurira, ko ariko bakivuganaho n’akarere uko bahuye, n’izo mbuga 2 bubakiwe zavuye muri ibyo biganiro.
Ati: “Kiraduhangayikishije cyane nubwo dushima akarere ko hari icyo kagikozeho kuko katwubakiye ubwanikiro 2, ariko bubiri mu 8 urumva ko ari buke cyane. Iyo nta bwanikiro buzima buhari, umuceri mwinshi uratakara tukawuhomba, na shitingi dushyiramo ntizadufasha bihagije, nta bushobozi dufite bwo kubaka kuko ubwanikiro bwiza, hamwe n’igisharagati cyo kuwuhunikamo bitatwara munsi ya miliyoni 10.
Turasaba akarere gukomeza kutuba hafi kugira ngo izo mbogamizi,kimwe n’izindi zose zibangamira umusaruro twifuza zikurweho,tugeze ku isoko umuceri mwinshi,mwiza wujuje ubuziranenge bwose busabwa,kuko iyo wanitswe ku mbuga zitunganye ukanabikwa mu bisharagati byiza ugera ku isoko umeze neza,utawurya ngo wumve ari amabuye masa.’’

Umuyobozi w’aka karere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Ndagijimana Louis Munyemanzi, avuga ko koko iyi koperative kimwe n’iyitwa KOPRORIKI zifite icyo kibazo, ariko kuko uyu mwaka bateguye kubaka ubwa Bweyeye, bo bazubakirwa mu ngengo y’imari y’umwaka utaha.
Ati: “Bagire icyizere ko mu ngengo y’imari y’umwaka utaha bazubakirwa ubwanikiro 2 bwiza,kuko twiyemeje nk’akarere kujya twaubaka bubiri buri mwaka,ariko dufite n’amahirwe ko igishanga cya Bugarama cyose kigiye kuzamo umushinga uzazana miliyari nyishi zizahatunganya imihanda n’ibindi bikorwa remezo bihakenewe, tukazaboneraho kubasaba kudukorera ubwanikiro aho bukenewe cyane.’’
Uyu muyobozi avuga ko ari ikibazo gikomeye cyane kuko ukurikije uko iki kibaya kingana n’abahinzi bakirimo utabona ubwanikiro bwose bukenewe, ariko ko aho bigaragara ko bukenewe cyane kurusha ahandi, uko ubushobozi bugenda buboneka buzajya buhubakwa.



