Bamwe mu babaruramari b’umwuga bakorera Leta, bavuga ko impamvu usanga bimwe mu bigo byayo bikunze kwitaba PAC bishinjwa imicungire mibi y’umutungo ari uko ababaruramari babizobereyemo bahora bayicika bigira aho bavuga ko bahembwa neza hagasigara ababa bameze nk’abiga bikabangamira imikorere inoze, bagasaba MINICOFIN gukora ubuvugizi ku nzego zishinzwe gushyiraho amategeko, igashyiraho itegeko ryihariye rigena imishahara yabo.
Babigaragaje mu kiganiro na Bwiza.com ubwo , ababaruramari b’umwuga bakorera ibigo bya Leta n’ibyigenda mu Rwanda na bagenzi babo baturutse mu bihugu by’u Burundi, Tanzaniya, Kenya, Somaliya na Uganda,bose hamwe bagera kuri 200 bahurizwaga mu mujyi wa Rusizi n’ishyirahamwe ry’ababaruramari b’umwuga mu Rwanda( ICPAR), mu biganiro by’iminsi 3 biga, banungurana ibitekerezo ku mikorere ijyanye n’ikoranabuhanga no kunoza ibyo bakora, hagamijwe gutanga umusaruro wifuzwa mu Isi y’ikoranabuhanga.
Inama nk’izi ngo aba ari n’uburyo bwo kureba impinduka ziba zarabaye mu mahame mpuzamahanga agenga ibaruramari ku Isi, kugira ngo ababaruramari bo mu gihugu badasigara inyuma mu micungire y’umutungo cyangwa ngo usange bakora ibibusanye n’iby’abandi hirya no hino ku isi bakora,ari yo mpamvu ihuza ibihugu bitandukanye,ngo bungurane ibitekerezo n’ab’ahandi banigiraneho.
Ikibazo ngo kigaragara mu babaruramari b’umwuga mu Rwanda, cyane cyane mu bo mu bigo bya Leta, ngo ni uko, ugereranije n’uko bakoraga mbere bakiri mu mikorere ya gakondo, ikoranabuhanga ryongereye imirimo cyane, ugereranije n’ibyo basabwaga mbere.
Ariko ngo kuba nta tegeko Leta irashyiraho rituma babasha guhabwa umushahara wihariye ukurikije imvune bahura na zo mu kazi kabo n’ubumenyi bakoresha ngo barusheho gutanga umusaruro wifuzwa, umuntu akaba ashobora guhembwa bitewe gusa n’ikigo akorera, nta tegeko rusange ribigena.
Ibyo ngo bituma, cyane cyane abo muri Leta bahembwa atajyanye n’ubumenyi bakoresha nk’abanyamwuga, ari yo mpamvu n’abahakoze akarenge gahora karegetse bumva mu bigenga ahari menshi ngo bajyeyo, bigatuma Leta ihora ishora menshi ishaka abakozi basimbura abagiye, ikahagirira igihombo kinini, bikadindiza akazi kagombye gukorwa kuko abagashoboye baba bigendeye hahora haza abashyashya, bikagira ingaruka ku musaruro Leta yagombye kubakuraho.
Umwe ati: “Sinzi niba Leta itabona ko ihahombera cyane nubwo natwe gukora tutishimiye ibyo twinjiza ari ikibazo,ariko twe turabibona cyane, tugasaba Minisiteri y’imari n’igenamigambi ubuvugizi mu gushyiraho itegeko rigena imishahara yihariye ku babaruramari b’umwuga, n’ibindi bashobora kugenerwa, kugira ngo bayikorere batuje, umusaruro batanga urusheho kwiyongera, n’ibihombo bya hato na hato bihoza ibigo byayo mu kwisobanura muri PAC bigabanuke.”
Banavuga ko iki kibazo kinatuma hari ibigo bihitamo gukoresha aba make batari ab’umwuga, bagakora ibyo badasobanukiwe bakabitura mu bihombo bitazikuramo, kuko ubuhanga bwihariye ab’umwuga baba bafite aba bataba babufite, barangwa n’imikorere ihuzagurika, ibigo, cyane cyane ibya Leta bimwe bikarangwa n’imikorere isubira inyuma aho gutera imbere.
Undi ati: “Muri iki gihe ibaruramari ryarahindutse. Uko guhinduka kuzana n’akazi kenshi katari gasanzwe,gasaba ubunyamwuga kuruta mbere,kuko irya mbere ryakorwaga rireba amafaranga ari mu mabanki cyangwa mu masanduku gusa.
None ubu rirajya no mu mitungo itimukanwa,n’imara igihe kirekire, nk’amazu, amamodoka, imihanda, imiyoboro y’amazi n’amashanyarazi, n’indi mitungo iba mu bubiko itarakoreshejwe,ari yo mpamvu twumva izo mpinduka ari ngombwa, igihe Leta yabikemura na yo yakunguka byinshi n’amafaranga itakaza buri mwaka akagabanuka.”
Bamwe mu baturutse mu mahanga na bo bavuga ko ibibazo nk’ibi n’iwabo bihari, ibyinshi bisa ku isi yose,aho na bo basaba abayobozi b’ibihugu byabo kugira icyo bakora, kugira ngo impinduka bakeneweho mu mikorere y’ikoranabuhanga zijyane n’icyo binjiza.
Bigirimana Jean Léonard uhagarariye ihuriro ry’ababaruramari bo mu Burundi avuga ko kuba hari byinshi byahindutse ugereranije na mbere ariko itegeko rishyiraho umushahara wihariye kuri bo ntirijyeho no mu gihugu cyabo hari ibikigoranyemo nubwo ho ngo Leta yatangiye kugira icyo ibikoraho, iwabo ho ngo bigora abakora mu bigo byigenga kurusha abo muri Leta.
Ati: “Izi ngorane zituma nk’umukoresha wikorera agenza abakozi uko ashaka,akabaha umushahara ashaka,utawushaka akagenda,byose nta tegeko ryashyizweho bikurikiza, kandi imvune y’ubu mu kazi iruta iya mbere kuko mbere twandikaga ku mpapuro tukabibika,bimwe by’ingenzi bikanabura kuko n’umutekano wabyo utabaga wizewe neza, ariko ubu byose ni ku ikoranabuhanga rigezweho, tugasanga ingorane ziri ino n’iwacu tuzifite, bisaba ubuvugizi burenzeho ngo zikemuke, twese dukore tunezerewe kurushaho n’akazi karusheho kugenda neza.’’
Avuga ko nubwo hari urwego mpuzamahanga bahuriyeho bose, rubireba byose ,hari n’amasezerano mpuzamahanga ibihugu bigenda bisinya muri urwo rwego, igkomeye ari amategeko yihariye ya buri gihugu bashobora kwifashisha, akavuga ko ari urugamba rutoroshye,ariko bizera ko bizakunda kuko kudakorwa bisubiza umwuga inyuma bikanatera igihombo ku mpande zombi, kuko ibyo bakora ngo bisaba amashuri menshi, uburyo bwinshi no gushoramo byinshi kugira ngo bitungane, uwashoye byinshi yunguke mu buryo bumunyuze.
Umuyobozi mukuru wa ICPAR mu Rwanda, Amin Miramango, avuga ko mu Rwanda,iki kibazo Leta ikizi, kirimo kiganirwaho ,cyane cyane ko ababaruramari atari bo banyamwuga bonyine igihugu gifite, kandi nk’uko Leta yakemuye icy’abarimu n’ikindi kitazayinanira, akabasaba gukora kinyamwuga, ibindi bakabitegereza.
Ati: “Turasabasa kuba abambasaderi bahagarariye umwuga,bawuhesha agaciro,bakaba intangarugero,bakora imirimo inoze, bishimira, n’abayikorerwa bakayishimira, kuko iyo umuntu akora mu buryo butari ubwa kinyamwuga aba ashobora guteza ibihombo cyangwa gufata ibyemezo bitari byiza ku kigo akorera. Bitwararike, bakore mu buryo bugezwho bubahesha agaciro mu bandi, banamenye ko ibyo basaba biriho bikurikiranwa.’’
Mu Rwanda ngo habarurwa ababaruramari b’umwuga barenga 700,bagera kuri urwo rwego babanje gukora ibizamini mu mahuriro azwi ku rwego mpuzamahanga abemeza nk’abanyamwuga nyuma yo kurangiza amashuri, bagasabwa guhora bihugura kugira ngo badasigara inyuma mu mikorere ijyana n’aho isi yikoranabuhanga igeze.



2 Responses
Rusizi: Ababaruramari b’umwuga bo mu bigo bya Leta bavuga ko umushahara bahabwa ukiri hasi
Mubyukuri nibyiza Ko abnyamwuga mwibarura mari bahabwa agakiro kuko bakora akazi katoroshye bityo rero Leta yakabaye ishyira imbaraga mugisha agakiro ababarura mari kugirango igabanye nibihombo mugushyaka abakozi ba buri gibe Murakoze!
Rusizi: Ababaruramari b’umwuga bo mu bigo bya Leta bavuga ko umushahara bahabwa ukiri hasi
Mubyukuri nibyiza Ko abnyamwuga mwibarura mari bahabwa agakiro kuko bakora akazi katoroshye bityo rero Leta yakabaye ishyira imbaraga mugisha agakiro ababarura mari kugirango igabanye nibihombo mugushyaka abakozi ba buri gibe Murakoze!