Uyu muhanda uri gukorwa mu Bigogwe witezweho koroshya ingendo

Ngabo wiyitiriye ibere rya Bigogwe arashimira Leta umuhanda iri kubaka iwabo

Sangiza iyi nkuru

Hirya no hino ku Isi, inka ni itungo rizwi kandi rikundwa cyane. Ikundirwa uruhare rwayo mu iterambere ry’umuryango, mu kunoza imirire ndetse ikaba ifashe runini mu bukungu bw’ibihugu bitari bike.

Nko mu muco wo mu Rwanda, inka ifite agaciro cyane. Mu bijyanye n’ubukwe, ubusanzwe bakwa inka. Iyo umuntu aguhaye inka bitewe n’ubucuti mufitanye, kiba ari igihango gikomeye.

Ahitwa mu Bigogwe mu majyaruguru y’uburengerazuba bw’u Rwanda, hamaze kuba icyerekezo cy’ubukerarugendo bushingiye ku muco nyarwanda by’umwihariko ku nka.

Abatuye muri aka gace bagaragaza ko ubu bukerarugendo nk’ishema kuri bo, bagasaba ko karushaho gutezwa imbere mu bijyanye n’ibikorwaremezo.

Ngabo Karegeya uzwi ku kabyiniriro ka Ibere rya Bigogwe ku mbuga nkoranyambaga ni umwe mu batangije ubukerarugendo muri aka gace.

Ngabo avuga ko abaje gusura bataha bamenye byinshi bishingiye ku muco nyarwanda akaba asaba urubyiruko kujyayo rugasobanukirwa ibijyanye n’ubworozi bw’inka ndetse n’imvugo ziboneye zerekeye ku nka zikoreshwa mu rurimi rw’Ikinyarwanda.

Ati: “Abaje gusura tubereka ibihuye n’ibyo ha mbere bikurura abantu mu Rwanda. Hari henshi hakorerwa ubworozi ariko imiterere ya hano ikurura abantu. Ikindi twigisha abantu umuco, uko bafata inka, gukama, gusimbuka urukiramende, imbyino Ikinyemera, ikindi uburyo tunyobanwa na climat ya hano, ibyo byose biri mubikurura ba mukerarugendo.”

Ngabo arashimira Leta umuhanda iri kubaka iwabo. Ati: “Abenshi badusura bavuga ko byaje bikenewe kuko mu Rwanda nta handi ubu bukerarugendo buri. Tukaba dushimira ubuyobozi bw’igihugu cyacu kuba bari kutwubakira umuhanda. Twiteze ko uzadufasha mu bukererarugendo kuko bizafasha abadusura.”

Uyu muhanda uri gukorwa mu Bigogwe witezweho koroshya ingendo
Uyu muhanda uri gukorwa mu Bigogwe witezweho koroshya ingendo

Ngirumukiza Sage uri mu basuye Bigogwe yatangarije BWIZA ko aha ari ahantu heza buri wese yakwifushe kugera kuko umuco w’igihugu. Ati: “Njye ubusanzwe nahabonaga ku mafoto ariko uko hasa ni agahebuzo. Naratembereye, bansobanurira ibijyanye n’ubu bukerarugendo bushingiye ku bworozi bukorerwa hano, bambwira ibizira iyo umuntu agiye gukama inka.”

Yakomeje ati: “Mu by’ukuri hari benshi mu rubyiruko cyangwa se abantu bakuze batazi kirazira ku nka. Hano ni ishuri ryiza ryo kubyigiramo. Ikindi nk’abanditsi b’ibitabo, abahanzi bandika indirimbo cyangwa abakora indirimbo, hano ni heza cyane, hari amahumbezi, nta rusaku ruhari, mu rimake hagufasha kwitekerezaho.”

Umuyobozi ushinzwe ubukerarugendo mu rwego rw’igihugu rushinzwe iterambere (RDB), Ariella Kageruka, yatangarije iki kinyamakuru ko uru rwego rwatangiye gufasha Ngabo kandi ko ruzakomeza kumufasha kugira ngo ubukerarugendo bwo mu Bigogwe butere imbere.

Yagize ati: “Ni ahantu nyaburanga nk’uko tuhabona ahantu henshi mu gihugu. Twebwe twiteguye gukorana na we, uretse ko twabitangiye n’ubundi. Inama yose akenera turayimugira nk’ishoramari ryose mu gihugu cyangwa ufite igikorwa cy’ubukerarugendo cyangwa giteza imbere urwego rw’igihugu, ni ko na we tumufasha.”

Ibere rya Bigogwe Ngabo yiyitiriye ni umusozi uhuriweho n’akarere ka Nyabihu na Rubavu. Uherereye mu gice cyiganjemo ibikuyu gikorerwamo by’umwihariko ibikorwa by’ubworozi bw’inka. Gusa hari n’igice cyahariwe ubuhinzi, cyane ko byombi ari magirirane.

Ngabo yaramamaye kubera kumenyekanisha ubwiza bwa Bigogwe
Ngabo yaramamaye kubera kumenyekanisha ubwiza bwa Bigogwe

Hano Ngabo ari gushora
Hano Ngabo ari gushora

Abo mu Bigogwe n'abahasura babona urubyiruko cyane cyane rukwiye kumenya ibyerekeye ku nka
Abo mu Bigogwe n’abahasura babona urubyiruko cyane cyane rukwiye kumenya ibyerekeye ku nka

img-20221102-wa0038.jpg
Ibikuyu byo mu Bigogwe biteye amabengeza
Ibikuyu byo mu Bigogwe biteye amabengeza

Ibere rya Bigogwe
Ibere rya Bigogwe

Ngabo aragiye Inka, mu mwambaro rusange w'abashumba
Ngabo aragiye Inka, mu mwambaro rusange w’abashumba

Uhagaze mu Bigogwe aba areba neza ikirunga cya Kalisimbi
Uhagaze mu Bigogwe aba areba neza ikirunga cya Kalisimbi

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. Ngabo wiyitiriye ibere rya Bigogwe arashimira Leta umuhanda iri kubaka iwabo
    Ngabo turamushyigikiye knd abirimoneza abonye ubufasha byarushaho

  2. Ngabo wiyitiriye ibere rya Bigogwe arashimira Leta umuhanda iri kubaka iwabo
    Ngabo turamushyigikiye knd abirimoneza abonye ubufasha byarushaho

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *