Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente yatangaje ko intego ya gahunda yo kugaburira abanyeshuri ku bigo by’amashuri izwi nka ‘School feeding’ ari ukugira ngo bajye barya, neza kandi bahage.
Ni igisubizo yatanze ubwo umuyobozi w’ikigo cy’amashuri cyo mu karere ka Kayonza, Mushinzimana Emmanuel, yari amaze kumubaza niba ifunguro rihabwa abanyeshuri muri iyi gahunda ritakurirwaho imisoro.
Ni mu gihe abarimu bizihirizaga umunsi mpuzamahanga wabo mu nyubako ya B.K Arena kuri uyu wa 2 Ugushyingo 2022. Dr Ngirente ni we wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango ngarukamwaka.
Diregiteri Mushinzimana yagize ati: “Turifuza ko biramutse bishobotse, ibiciro byarazamutse nk’uko twese tubizi. Umuceri warazamutse, akawunga, wajya kureba amafaranga umwana agenerwa 130frw, ndavuga uw’amashuri abanza, ugasanga agomba kuvaho imisoro 21%, ugasanga umwana ntabonye rya funguro yagenewe nk’uko bikwiriye, nkavuga nti ‘Ntakuntu inzego zakorana imisoro ikazajya ivanwa kuri ririya funguro kugira ngo turebe ko abana barya neza ndetse no muburyo bunoze?”
Dr Ngirente yasubije Mushinzimana n’abandi bafite iki cyifuzo ko guverinoma igiye kucyigaho kandi ko izatanga igisubizo vuba. Ati: “Ndagira ngo mbabwire ko iki tugiye kukiganira, hanyuma tukabaha igisubizo mu minsi ya vuba. Rwose igisubizo murakibona mu mezi ya vuba.”
Umukuru wa guverinoma y’u Rwanda yakomeje asobanura icyatumye hashyirwaho gahunda yo kugaburira abana mu bigo by’amashuri. Ati: “Intego ya school feeding ni ukugira ngo abana barye, barye neza kandi bahage. Ariko n’ibindi bizatuma school feeding igenda neza nka leta tuzabikora bitarenze iki gihembwe cya mbere.”
Nk’uko Mushinzimana yabivuze, umwana umwe wiga mu mashuri abanza, agenerwa na Leta amafaranga y’u Rwanda 130 y’ifunguro ry’umunsi.






