Rusizi: Uwakekwagaho gusambanya abana 2 b’abakobwa yiyahuriye mu biro by’akagari

Sangiza iyi nkuru

Basabe Amis w’imyaka 40, wari utuye mu mudugudu wa Murabyo, akagari ka Shara mu murenge wa Muganza mu karere ka Rusizi, wakekwagaho kurarana abana 2 b’abakobwa, uw’imyaka 14 n’uwa 11 akanabasambanya, ubwo yagezwaga ku biro by’akagari ka Shara, yabaye acumbikiwe mu cyumba cyako, hatarashira iminota 15 bahamushyize, bagarutse kumureba basanga yimanitse, yapfuye.

Nk’uko Bwiza.com yabitangarijwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Shara, Ntawukimara Samson, ngo yiyahuye mu gitondo cyo kuri uyu wa 5 Ugushyingo, aho yari ashyizwe by’akanya gato hategerejwe ko polisi iza kumureba ngo ajyanwe gufungirwa kuri sitasiyo ya RIB ya Bugarama.

Intandaro y’ifatwa,icumbikirwa rye mu biro by’aka kagari no kwiyambura ubuzima igihe ibye byari bitarasobanuka neza, ngo ni abana 2 b’abakobwa, umwe w’imyaka 14 n’uwa 11, uyu mugabo ngo wari umaze imyaka 8 ataye mu murenge wa Bugarama muri aka karere umugore we basezeranye, n’abana, akaza kuba muri uyu murenge aho yakoraga imirimo yo kwikorera inzoga, azivana mu misozi ya za Gitambi n’ahandi, azizana mu tubari twa santere y’ubucuruzi ya Muganza, kuri CIMERWA.

Ngo amaze guta umugore w’isezerano badahawe gatanya, yageze muri uyu murenge akomeza kugenda ashaka abagore hirya no hino bananiranwa, ubu akaba yabaga wenyine nta muntu n’umwe wundi babana.

Ngo ku mugoroba wo ku wa 4 Ugushyingo, yahamagaye aba bana b’abakobwa batuye mu mudugudu wa Rubeho muri aka kagari, ababwira kubajyana iwe, umwe akamuha amafaranga 300 undi akamuha 200, barabyemera.

Ngo ahabagejeje bwije ababwira ko bararana ku buriri bumwe,kandi ko atajya ararana n’umuntu wambaye, ngo babona ariyambuye asigaye buri buri, na bo bariyambura, bararyama, atangira kubasambanya nk’uko babyiyemereye na we akaza kubyemera,yabanje kwemera ko yabaraje ku buriri bwe,bose batambaye,ariko ko atabasambanyije,abyemera nyuma.

Umwe mu baturanyi b’aba bana, yabwiye BWIZA ko muri uko kubararana ngo abakorera ibya mfura mbi, byageze mu ma saa munani z’igicuku, byageze ku wa 5 Ugushyingo, ababwira ko kugira ngo bitamenyekana ko yabararanye, abakingurira bagaca mu kayira ka giturage,bakihuta bakagera iwabo muri icyo gicuku,bagakinguza ababyeyi,bakareba ibyo baza kubabeshya kugira ngo bemere kubakingurira, ibindi bakabihisha,ko umunsi yagize uwo abyumvana, bombi azabica.

Abo bana, nk’uko uwo muturage yabitangaje, ngo baremeye barataha n’amafaranga bakiyafite kuko bayabasanganye,ariko bagira ubwoba bwo guca inzira babwiwe batinya uwo bayihuriramo akabagirira nabi, baca muri santere y’ubucuruzi ya Shara kuri CIMERWA, bayigezemo, kubera ko nta muntu n’umwe babonaga acaracara aho, batinya kwishora mu nzira bonyine, batangira kuhagendagenda, ari bwo bahahuriye n’irondo rikababaza aho bajya, bakaribisobanurira byose.

Gitifu ati: “Irondo ryabasubije kuri uwo mugabo, rimubaza uko byagenze, yemera ko bavuye iwe,yari yabararanye ariko ko atabasambanyije, jye babimbwiye mbabwira kujyana abana ku ivuriro rya CIMERWA kugira ngo umuganga waraye izamu abarebe agire icyo atubwira,hataragira ibimenyetso bisibangana.’’

Yarakomeje ati: “Abana bagejejweyo, uwari waraye izamu kuri iryo vuriro,abarebye, abwira irondo gukomeza uwo mugabo,abana bakihutanwa ku kigo nderabuzima cya Bugarama mu ivuriro rya Leta, nyuma yo kubona ibimenyetso bigaragaza ko basambanyijwe, ariko bigomba kwmezwa n’ivuriro ryo mu rwego rwa Leta.’’

Avuga ko bahise bahamagara ababyeyi b’abo bana,umwe abaherekezanya n’abo bana, uwo mugabo n’abayobozi, n’inzego z’umutekano zikorera aha kuri CIMERWA, banga ko irondo ryonyine yaricika, bamugeza ku biro by’akagari, bamwinjiza mu cyumba kibikwamo inyandiko z’abunzi, ngo babe bamushyizemo, bategereje ko polisi iza kumujyana kuri sitasiyo ya RIB ya Bugarama.

Gitifu ati: “Kuko asanzwe atwara ibiziriko azirikisha inzoga yikorera, akaba yari yaraye n’ubundi ari buzinduke ajya kuzikorera, yaranaje yambaye imyenda myinshi ntitumusake kuko twari duhugiye cyane muri ibyo bindi ntidutekereze ibyo kumusaka, dukeka ko uwo mugozi wa supanet yari awubifite mu ipantalo y’ikoboyi yari yambaye, cyangwa mu myenda yindi ntitubimenye kuko tutari tubyiteze.’’

Yunzemo ati: “Tunakeka ko yuririye ku kabati k’abajyanama b’ubuzima kari muri icyo cyumba twari tumushyizemo, kuko harimo ako kabati n’ibindi bintu ariko nta migozi irimo, yagera hejuru, duhugiye gushaka uko abana bagezwa ku kigo nderabuzima, agahambira uwo mugozi wa supanet ku giti cy’umutambiko cyo hejuru ku nyubako gihari akawinigisha, kuko nasubiye kumureba, ndebeye hanze mu idirishya, mbona anagana yiyahuye, yapfuye.”

Uyu mugabo ngo n’ubundi wari usanzwe ari igihazi mu mudugudu, aho yakekwagaho ubujura no gukoresha ibiyobyabwenge, ngo yari amaze igihe gito avanywe mu kigo cy’inzererezi, akaba yarigeze no kumara imyaka 11 muri gereza afungiye ibyaha binyuranye, ngo yari akingiranywe muri iyi nyubako y’akagari banga ko abacika kuko ngo asanzwe yivumbagatanya akaba yanagirira nabi abaje kumugira inama ku bibi babaga bamubonyeho, ariko aho gutegereza ngo azisobanure ku byo akekwaho, abirangirisha kwiyahura.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’aka kagari, Ntawukimara Samson, yasabye ababyeyi kurushaho gukurikirana imirerere y’abana babo,kuko nk’aba igihe cyose abana bagendeye, kugeza saa kumi n’imwe n’igice z’igitondo uwabararanye yimanitse, batari bigeze bataka ko babuze abana ngo bafashwe kubashaka, agasanga n’ababyeyi bakwiye kwisubiraho, kuko iyo bataka ko bababuze bari gushakwa bakabonwa batarangizwa gutyo.

Yanasabye abagabo bagifite ingeso mbi nk’izo, kuko muri uyu murenge hanamaze iminsi ibibazo by’abana bakuramo inda cyangwa bakajugunya abo babyabye,kandi bikorwa n’abagabo n’abasore, kureka izo ngeso zangiza abana b’abakobwa kuko batazihanganirwa.

Umurambo wa nyakwigendera wajyanywe mu bitaro bya Gihundwe gukorerwa isuzuma rya muganga, bikaba biteganijwe ko ushyingurwa kuri iki cyumweru, abana na bo ababyeyi babo bakavuga ko bategereje igisubizo cya muganga ngo hamenyekane ibyababayeho, ababyeyi banasobanurirwe igikurikiraho ku burenganzira bwabo bwahungabanye, kubera amafaranga 500 gusa bashukishijwe.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *