Rusizi: Ababyeyi bahangayikishijwe n’abangavu bakuramo inda, bitiranya itegeko

Sangiza iyi nkuru

Bamwe mu babyeyi bo mu karere ka Rusizi bafite abana n’abuzukuru batewe inda z’imburagihe bahangayikishijwe n’uko bahitamo kuzikuramo, bababaza bakababwira ko badakwiye kubigiraho impungenge, ko ari itegeko rya Leta.

Umwe mu babyeyi bahuye n’ikibazo cy’umwana we wakuyemo inda, ubwo ababyeyi bafite abangavu babyariye iwabo yabwiye BWIZA ko yasanze yayikuyemo, yamubaza impamvu akamubwira ko ibyo bitamureba, ko ntacyo bimutwaye, nta n’impungenge akwiye kubigiraho,ko ari itegeko rya Leta, ngo yategetse ko umwana utwise inda adashaka yemerewe kuyikuramo nta nkurikizi.

Uyu mubyeyi w’imyaka 50, avuga ko umwuzukuru we yareraga nyuma y’ipfa ry’ababyeyi be bombi, yaje gutwara inda yiga mu mashuri abanza bituma ava mu ishuri, aha kwa sekuru na nyirakuru yabaga baramuganiriza, bamwumvisha ko akwiye kuzayibyara kuko yemeye kuyitwara, ko atari isi imuguyeho, atari we wa mbere cyangwa uwa nyuma bibayeho, adakwiye gutekereza kuzagirira nabi uwo azabyara cyangwa ngo atekereze kuzayikuramo.

Ngo yumvise impanuro, abyaye, nyirakuru yiyemeza kumufasha kurera neza umwuzukuruza, undi amubwira ko atazongera kubyara inda y’imburagihe, ariko hadateye kabiri uyu mubyeyi ngo akajya yumva abaturanyi bamubwira ko umwuzukuru we babona asa n’utwite, abigenzuye arabibona, abimubajije arabyemera, yanga ariko kumubwira uwayimuteye, undi amubwira ko nta kibazo, icyo azirinda ari ukuyikuramo cyangwa gutekereza kugirira nabi uruhinja azabyara.

Ati: “Naje kujyana mu rugendo n’umugabo wanjye i Kigali, tumarayo ibyumweru 2, tugarutse ntangira kumva amagambo mu baturanyi, ko yaba yarayikuyemo, mubajije arabinyemerera, mubajije uburyo yayikuyemo, niba ari kwamuganga bayimukuriyemo, niba yumva atari icyaha gihanirwa n’amategeko yakoze igihe yaba atarayikuriwemo n’abaganga, ansubiza ko yasenze Imana iyimukuriramo.’’

Arakomeza ati: “Numvise ari ikibazo, mukurukiranye ambaza niba hari icyo jye bintwaye kuba yarakuyemo inda ye, ko atari ikibazo, ko niba we yumva yakigira cyo ajya kubibwira abayobozi, cyane ko iryo tegeko Leta yarishyizeho, ndamwihorera ngo ntaba namutera ibindi bibazo, ariko nkomeza kubyibaza mu mutima.

Ku bw’amahirwe nta ngaruka byamuteye ariko kugeza n’ubu ari uwayimuteye, ari n’uwayimukuriyemo, bose yarabaduhishe, nkaba narakomeje kwibaza niba koko iryo tegeko ribaho,ni yo mpamvu nabivuze ngo tubisobanurirwe neza.’’

Avuga ko atari we gusa byabayeho, ko yumva n’ahandi hirya no hino muri aka karere abakuramo inda bagata abana mu migezi, mu bwiherero n’ahandi, akumva ko batawe muri yombi bagahanwa, akibaza igihe uwakuyemo inda ahanwa n’igihe adahanwa,kuko icyo kibazo kigirwa n’ababyeyi benshi,kubera kudasobanukirwa.

Nyuma yo kukigaragaza n’abandi babyeyi bakagaragaza ko izo mpungenge bari bazifite, impuguke mu bijyanye n’ubuzima,Hon. Mporanyi Théobald, yabasobanuriye neza iby’iryo tegeko, ko bidapfa gukorwa gutyo gusa,kandi ko unyuranije na ryo aba akoze icyaha gihanwa n’amategeko.

Ati: “Itegeko rirasobanutse neza kuko ingingo ya 125 y’igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ,ivuga ko nta buryozwacyaha bubaho, iyo uwakuyemo inda yabikoze mu buryo bwemewe n’amategeko, nk’uwayitewe ahohotewe, abigaragariza ibimenyetso, uwagizwe umugore ku gahato, uwayitewe n’uwo bafitanye isano itarenze igisanira cya 2, n’uwo byemejwe n’abaganga ko ishobora kumuviramo ingaruka cyangwa ko uwo atwite adashobora kuvamo umuntu.’’

Avuga ko icyo gihe yemererwa kuyikuramo, bigakorerwa raporo uko biteganywa n’itegeko, bigakorwa n’umudogiteri uzwi, wabyigiye,ku bitaro bikuru by’akarere atari ku kigo nderabuzima cyangwa poste de santé,umwana uri munsi y’imyaka 18 akabisabirwa n’ababyeyi,baba batabyumva ubusabe bw’umwana bukaba ari bwo bwubahirizwa.

Anavuga ko iyo umwana yumva ashaka kuzayibyara adahatirwa kuyikuramo,yaba abishaka akabifashwamo muri ubwo buryo. Ko ingingo ya 123 na 124 yo muri icyo gitabo iteganya ibyo bihano, iyo ya 125 igatanga iryo rengayobora, bigakorwa nk’uko iteka rya Minisitiri w’Ubuzima rishyiraho iyo ngingo ryabiteganije.

Yanasobanuriye ababyeyi ko iryo tegeko ryashyizweho rikemura ibibazo bynshi bijyanye n’ihohoterwa rikorerwa igitsina gore, aho hari abaterwaga inda bagashaka kuzikuramo banyuze iy’i busamo kwa magendu n’ahandi, bikabangiza imyanya myibarukiro, bikabagiraho ingaruka zikomeye cyane z’ubuzima bwabo bwose, Leta isanga bidawkiye ishyiraho iryo rengayobora.

Aba babyeyi banagaragaje ko hari ibikibagora, nko kuganiriza abana babo ku byerekeranye n’imibonano mpuzabitsina, ko hari abagira isoni zo kubibaganiriza, bamwe bakumva ko ibyo baganirizwa ku mashuri bihagije.

Hari n’ababyeyi basabye ko abana babo babyaye bafashwa gusubira mu mashuri, banagaragaza ko ababaterera abana inda bajya babihanirwa bikomeye, bakanategekwa gutunga abo babyaye kuko gukomeza kwikoreza imitwaro abasaza n’abakecuru yo kurera abo badashoboye ababateye inda bigaramiye, bibavuna cyane.

Ibiganiro n’aba babyeyi byabanjirijwe n’ibyo iyi mpuguke n’abo bari kumwe bagiranye n’abana babyariye iwabo, abana bagaragaza impungenge z’ababatera inda bakabatererana cyangwa bakababuza kubavuga, babakangisha ibirimo no kubahungabaniriza umutekano igihe babavuze, ko bidakwiye, banasaba akarere gufasha ababikeneye gusubira kwiga, byaba ngombwa igihe umwana usubijwe mu ishuri, byagaragara ko nyirakuru cyangwa undi umusigaraniye umwana atishoboye, n’uwo mwana yasigara yitabwaho by’umwihariko.

Mu karere ka Rusizi hagaragara abana benshi batewe inda batarageza ku myaka y’ubukure, mu minsi ishize hakaba haranagaragaye abagiye bata abana ku miryango y’inzu z’abaturage bakigendera, abakuramo inda bagata abana mu migezi bakabura, hakaba n’ababamburwaga n’abagira neza batangiye kubakorera iyicarubozo.

Umuyobozi w’aka karere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Dukuzumuremyi Anne Marie, avuga ko bari mu ibarura ngo hamenyekane umubare nyirizina w’aba bana, ibibazo byabo n’iby’abo babyaye.

Anavuga ko uwabyaye ushaka gusubira kwiga, azabifashwamo, n’inzitizi azagaragaza akazafashwa kuzikemura, agasaba ababyeyi,abana ubwabo n’abarezi ku mashuri, gufatanya mu bukangurambaga izi nda zigakumirwa,ariko uyitwaye akiyemeza kubyara no kurera neza uwo abyaye.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *