Rusizi: Impanuka y’imodoka yahitanye umukecuru w’imyaka 75

Sangiza iyi nkuru

Imodoka ya sosiyete yitwa Tripartite itwara abagenzi mu muhanda Kamembe-CIMERWA mu karere ka Rusizi, saa saba z’amanywa zo kuri uyu wa Mbere, yakoze impanuka ubwo uwari uyitwaye yayerekezaga ku muhanda CIMERWA-Mashesha, ashaka abagenzi, igaruka CIMERWA ihitana umukecuru w’imyaka 75 uwo bari kumwe iramukomeretsa, hanakomereka 2 bari bayirimo.

Amakuru umunyamakuru wa BWIZA ukorera muri aka karere akesha Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Hangabashi mu murenge wa Gitambi iyi mpanuka yabereyemo, Irambona Emmanuel, avuga ko iyi modoka yari ifite nimero RAC 304U, itwawe na komvuwayeri (convoyeur) wayo, ngo yari irimo ishakisha abagenzi isubiza I Kamembe, igaruka kuri CIMERWA ikora impanuka.

Ati: “Uwo komvuwayeri wari uyitwaye, bigaragara ko atari ayizi neza kuko yayitwaraga abayirimo bavuza induru bamubwira ngo nareke kubaroha. Yahuye n’umunyegare werekezaga i Nyakabuye, ari mu mukono we, undi aramusatira ,aho kumugonga, ku bw’amahirwe umunyegare aramukatira, undi imodoka arayimanura aho kwikubita munsi y’umuhanda arayigarura iba ikubise uwo mukecuru Mukarutabana Christinewitambukiraga n’amaguru, wari utuye mu mudugudu wa Kankuba, akagari ka Mashesha.’’

Yakomeje ati: “Uwo mukecuru yakubise umutwe mu kirahure cy’imbere cy’iyo modoka, ahita yikubita hasi ipine ry’imbere rimukandagira mu mutwe riwutaba mu gitaka cyo mu muhanda, n’iry’inyuma riramukandagira, acika n’ukuguru ahita yitaba Imana. Uwo mugenzi we bari kumwe we yamukomerekeje cyane, hanakomereka babiri bari bayirimo bashaka kurwana no kuyisohokamo.’’

Avuga ko muri uko kurwana n’uko itamanuka munsi y’umukingo, uwari uyitwaye yayizamuye ikubita umukingo wo haruguru ibona guhagarara, we ntiyagira icyo aba, igihe abaturage bari bamufashe kugira ngo aze gusobanurira inzego z’umutekano uko byagenze, abaca mu rihumye ariruka, n’ubu twandika iyi nkuru ngo yabuze.

BWIZA yashatse kumenya ukuntu uwo mukomvuwayeri yaje gutwara iyo modoka atari umushoferi wayo, umwe mu bakozi b’iyi sosiyete ayitangariza ko shoferi wayitwaraga atari yayitwaye, ayiha mugenzi we ngo ayitware ibyo bita kurobesha, agejeje abagenzi kuri CIMERWA ngo ajya gushyirisha umuriro muri telefoni, aje asanga uyu komvuwayeri yayifashe ajya gushaka abagenzi ibyo bita kuzunguza,yumva ko aho yagiye kuzunguriza yakoze iyo mpanuka.

Mu butumwa bwe, Gitifu Irambona yasabye abayobozi b’iyi sosiyete kujya bakurikirana imodoka zabo aho zigiye, zigatwarwa n’abashoferi babizi neza, badakinira ku buzima bw’abantu, nubwo n’abashoferi bakora impanuka ariko atari kimwe no gutwarwa n’utayizi kandi atwaye abantu ari no mu muhanda urimo abagenzi benshi.

Iyi mpanuka ije ikurikira indi yabaye mu rukerera rwo ku wa 6 Ugushyingo mu murenge wa Gihundwe muri aka karere igahitana umupolisi wari uyitwaye, iba kandi abantu bataribagirwa iby’imbangukiragutabara y’ikigo nderabuzima cya Nyabitimbo na yo iherutse kurenga umuhanda igahitana abari bayirimo hafi ya bose, umubare w’impanuka zihitana abantu muri aka karere ukaba ugenda wiyongera,abaturage bagasaba ababishinzwe kugira icyo bakora ngo zigabanuke.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *