Rugamba avuga ko bakomeje gukora ubuvugizi ngo harebwe icyakorwa

Rusizi: Itumbagira ry’igiciro cy’ifumbire rikomeje kubera ingorabahizi abahinzi b’icyayi

Sangiza iyi nkuru

Abahinzi b’icyayi ba The villageois UMACYAGI bakorana n’uruganda rw’icyayi rwa Shagasha mu karere ka Rusizi, baravuga ko bahangayikishijwe cyane n’itumbagira rikabije ry’igiciro cy’ifumbire bavuga ko imaze kwikuba hafi kabiri ugereranije n’uko yaguraga umwaka ushize, bagasaba ubuvugizi ngo bahabwe nkunganire nk’uko byagenze mu itera rishize.

Mu kiganiro na BWIZA, bamwe muri bo bavuze ko mu itera ryo mu kwa cumi umwaka ushize ikilo cya NPK bakoresha cyaguraga amafaranga 558, mu itera ryo mu kwa 3 uyu mwaka kigura amafaranga 809, Leta irabagobka ibaha nkunganire y’amafaranga 174 ku kilo babasha koroherwa no kuyigura,bakavuga ko ubu igeze ku mafaranga 1009, bayigura nta nkunganire, bagasaba ubuvugizi ngo nanone Leta ibagoboke yongere ihashyirireho nkunganire cyangwa hakarebwa ubundi buryo iki giciro cyagabanuka.

Mukandori Ladegonde, ati: “Igiciro cy’ifumbire cyakomeje kuzamuka ni ikibazo kiduhangayikishije cyane kurusha ibindi, aho ubu ikilo cya NPK tucyishyura amafaranga 1009 kivuye kuri 809, nyamara igiciro cy’icyayi cyo ntikizamuke ku rugero nk’urwo. Tugasaba ubuvugizi ku ruganda n’izindi nzego zirebwa n’iki kibazo, hakarebwa n’ubundi uburyo badushyiriraho nkunganire nk’uko babikoze ku ihinga rishize,cyangwa uburyo igiciro cyagabanuka niba hari imisoro iyitangwaho ikaba yayisonera, cyangwa ikindi cyashoboka.’’

Avuga ko bikomeje bitya imbaraga bashobora muri ubu buhinzi n’amafaranga abugendaho batabigaruza kandi ari bwo bacungiragaho imibereho yose, bikaba ngo byanatuma hari abatayitera kubera kugira imirima mito n’ubundi bazasarura icyayi gike, bagahitamo kuyireka bakazasarura ibyo babonye aho kuyitera bakazahomba, ariko ngo baba bahombeje bagenzi babo bayiteye kuko icyayi kitatewemo ifumbire kiba kibi. Ati: “Bakizanye mu cyacu cyiza cyateranywe ifumbire bose bahomba kuko cyose cyafatwa nk’ikibi mu bwiza ntibagurishe ku giciro cyiza.”

Avuga ko nk’abafite imirima minini bagomba gushyiramo ifumbire nyinshi bitaboroheye na mba, akanagaragaza izindi mpungenge zo kuba yakomeza kuzamuka,n’ibindi bikenerwa ngo icyayi cyiza biboneke bizamuka, bikaba byatuma batabona icyayi cyiza na cyinshi nk’uko byagendaga.

Ati: “Nk’ubu ngihinga ku buso bwa hegitari 2.Ifumbire ni nyinshi kandi ni twe tuyitangira bayadukuraho ku giciro cy’icyayi baba batugeneye. Umusoromyi yongereye igiciro,ukibagara n’indi mirimo tutakwishoborera dushyiramo ab’amafaranga bose barazamuye. Ubwo se Leta yo amadovize ahaturuka yayakura he iki kibazo kitiganywe ubushoshozi n’inzego zose bireba ngo hagire igikorwa?’’

Musabirema Marc uyobora iyi koperative,yemeza ibivugwa na bagenzi be,ko no mu nama y’inteko rusange baherutse gukora biga kuri gahunda y’ibikorwa,ingengo y’imari y’umwaka utaha n’uburyo bakongera umusaruro mu bwiza no mu bwinshi, iki kibazo cyagarutsweho cyane, abahinzi bavuga ko baremerewe.

Ati: “Ni ikibazo kiduhangayikishije cyane,kuko igiciro cy’ifumbire cyarazamutse cyane, kiri hafi kwikuba kabiri ugereranije n’umwaka ushize, kandi ifumbire ni ingenzi cyane, birumvikana ko kitabura kuduhangayikisha.’’

Arakomeza ati: “Kugeza ubu, ni cyo giciro gihari, nta nkunganire, ari yo mpamvu dusaba ubuvugizi kuko ni igiciro kiremereye cyane umuhinzi. Tugize amahirwe tukabona nkunganire nk’uko byagenze ubushize, byatugirira akamaro gakomeye cyane, kuko iyatwunganiye igiciro kiri kuri 809 itadutererana kigeze ku 1009.’’

Avuga ko mu mwaka batera ifumbire inshuro 2, iterwa mu kwa 3 n’iterwa muri aya mezi y’ukwa 10 n’ukwa 11,ari ho basaba n’uruganda rw’icyayi rwa Shagasha ubuvugizi ngo barebe ko iki giciro bacyigondera,kandi kutayitera bikaba ari byo byaba bibi cyane,kandi atari yo yazamuye igiciro yonyine kuko n’indi mirimo yose igenda mu cyayi abayikora bazamuye ibiciro.

Umuyobozi wungirije w’uruganda rw’icyayi rwa Shagasha, Rugamba Innocent, avuga ko ihanika ry’iki giciro ritari muri The villageois UMACYAGI na Coopthe Shagasha gusa ko kiri mu gihugu hose ndetse no ku isi yose, ko byanabaye ku bicuruzwa hafi ya byose bitari ku ifumbire yo mu cyayi gusa.

Avuga ko uruganda ubwarwo ntacyo rwabikoraho kuko ngo nubwo bafasha abahinzi mu kugura ifumbire,itanyura mu ruganda mu buryo buziguye. Ati: “Ifumbire iterwa mu cyayi mu Rwanda igurwa mu mahuriro y’inganda zishyira hamwe zibifashijwemo na NAEB, igatumizwa biciye aho,bigafasha ko hirindwa igiciro gitandukana, kikaza ari kimwe mu nganda zose zi mu gihugu.’’

Avuga ko iyo ifumbire igeze mu Rwanda habaho kuyijyana muri buri ruganda aho ruherereye, rukayiha amakoperative y’abahinzi,ari yo mpamvu igiciro kiba kimwe mu Rwanda hose.

Ati’’ Ahubwo icyo dusaba abahinzi ni ukwakira impinduka zihari,ntibacike intege kuko ikiguzi cyo kutayitera ari cyo gihenze cyane kuruta ko wayigura ihenze ukayitera kuko utabikoze n’umusaruro wita muke wabonaga ntiwaba ukiwubonye. Icya 2 ni ukutagira ifumbire bangiza cyangwa ngo bayipfushe ubusa. Twabongereye abakozi babafasha kuyitera neza,ikanaterwa hanini cyane.’’

Avuga ko hanafashwe gahunda ko umuhinzi azajya ahabwa ifumbire hakurikijwe umusaruro abona kuko ifumbire ijya mu murima igamije gusimbuza intungagihingwa zakivuyemo mu gihe cyo gusarura. Ngo bikorwa kugira ngo hatagira iyangizwa cyangwa se hagaterwa nyinshi irenze urugero hakajyamo n’idakenewe, bige gufata neza bike babonye mu rwego rwo guhangana n’iki kibazo.

Avuga ko ariko bitagarukira aho kuko bakomeje kuganira n’inzego zose bireba, aho ahera ashimira Leta ko iki kibazo itacyirengagiza, ihora igishakira igisubizo nk’uko yabikoze ubushize ibaha nkunganire, umuhinzi akishyura asigaye.

Ku mpungenge z’abahinzi ko yakomeza kuzamuka, ati: “Ntizabura kuko ibintu bitandukanye bikomeje kugenda bizamura ibiciro umunsi ku wundi, ari yo mpamvu tugomba kwishakamo ibisubizo. Turasaba abahinzi kudapfusha ubusa ibonetse,igaterwa neza mu mirima ibagaye neza, ingano y’ijya ku giti igashyirwaho neza nta na gake gapfuye ubusa, banazirikana ko kuyireka ari byo bibi cyane kuruta kuyitera ihenze.

Uruganda rw’icyayi rwa Shagasha rukorana n’abahinzi hafi 5000 bari mu makoperative 2, The Villageois UMACYAGI na Coopthe Shagasha, ubu buhinzi bukaba kimwe mu bizamura imibereho y’abatuye uturere twa Rusizi na Nyamasheke, kuko uretse abahinga, hari n’abakoramo indi mirimo myinshi itandukanye, bisaba ko gihora cyitabwaho mu mpande nyinshi ngo n’amadovize yinjira mu gihugu agiturukaho yiyongere.

Rugamba avuga ko bakomeje gukora ubuvugizi ngo harebwe icyakorwa
Rugamba avuga ko bakomeje gukora ubuvugizi ngo harebwe icyakorwa

Baragirwa inama yo kuyigura ihenze aho kuyireka kuko icyayi cyafumbiwe neza ari cyo gitanga umusaruro ushimishije
Baragirwa inama yo kuyigura ihenze aho kuyireka kuko icyayi cyafumbiwe neza ari cyo gitanga umusaruro ushimishije

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *