Mu Rukiko

Kigali: Avoka MHAYIMANA yihannye umucamanza mu rukiko rw’ikirenga

Sangiza iyi nkuru

Mu iburanishwa ryayobowe na Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, kuri uyu wa Mbere tariki ya 21 Ugushyingo 2022, Avoka Mhayimana Isaïe uburana n’urugaga rw’abavoka mu Rwanda yasabye ko umucamanza wari mu nteko iburanisha witwa Dr. Aimé Muyoboke Karimunda kuba yakwikura mu rubanza, yabyanga we akamwihana nkuko amategeko abiteganya.

Ubwo iburanishwa ryatangiraga riyobowe na Perezida w’urukiko rw’Ikirenga, Dr Ntezilyayo Faustin, ari kumwe n’abacamanza bakuru mu rukiko rw’ikirenga: Cyanzayire Aloysie, Nyirinkwaya Immaculée, Dr Aimé Muyoboke Karimunda na Hitiyaremye Alphonse.

Perezida w’urukiko rw’ikirenga yatangiye abaza niba Me Mhayimana yiteguye kuburana maze asubiza ko atashobora kuburana mu gihe inteko y’abacamanza irimo umucamanza Dr Muyoboke Karimunda waje wambaye agapfukamunwa, asaba ko yakwikura mu rubanza cyangwa agasimburwa atabikora nawe agakora icyo amategeko ateganya.

Mu Rukiko
Mu Rukiko

Me Abijuru wunganira Me Mhayimana na we yavuze ko ibyo umukiriya we asaba biteganywa n’ingingo y’103 iteganya ko igihe umwe mu baburanyi agaragaje ishingiro ry’urwango afitanye n’umucamanza; Ingingo y’104 yo ivuga ko iyo umucamanza asanze hari imwe cyangwa nyinshi mu mpamvu zivugwa muri iyi ngingo imureba, yivana mu rubanza abimenyesheje Perezida w’Urukiko mu nyandiko.

Gusa Dr Muyoboke we ntiyigeze akora ibiteganywa n’ingingo y’104 ari na byo byatumye Me Mhayimana asaba Perezida w’urukiko ko we yihannye umucamanza, kandi ko agiye kwandika ibaruwa isobanura impamvu yo kwihana umucamanza. Ingingo y’106 ivuga ko kwihana umucamanza bikorwa mu nyandiko igihe cyose urubanza rutaracibwa.

Uwihannye umucamanza mu iburanisha agomba kwandikira perezida w’urukiko inyandiko asobanura impamvu z’ubwihane mu gihe kitarenze umunsi umwe.

Icyemezo gisubirishamo urubanza ku mpamvu z'akarengane
Icyemezo gisubirishamo urubanza ku mpamvu z’akarengane

Uru rubanza Me Mhayimana aburanamo n’Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda, rusubiwemo nyuma y’aho rwari rwaciwe n’Urukiko Rukuru kuwa 28/10/2021, maze urukiko rw’ikirenga rwanditse icyemezo rwemeza ko rusubirwamo ku mpamvu z’akarengane.

Amakuru BWIZA ifite ni uko hari urundi rubanza Me Mhayimana yatsinzwemo rwakiriwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko, we akavuga ko yarenganiwemo bigizwemo uruhare n’umucamanza Dr Muyoboke wari ukuriye urukiko rw’ubujurire. Mpayimana akaba yavuze ko ikibazo afitanye n’uyu mucamanza cyavuye ku by’akazi kigera no ku bibazo bafitanye ku giti cyabo.

Perezida w’urukiko rw’ikirenga yasoje iburanisha, avuga ko urukiko rwemeye kwakira ubusabe bwa Me Mhayimana, rukazabwigaho rufata umwanzuro.

Me MHAYIMANA wambaye karuvate na bamwe mu bamuherekeje
Me MHAYIMANA wambaye karuvate na bamwe mu bamuherekeje

Abunganira impande zombi
Abunganira impande zombi

Intandaro y’ikirego cya Mhayimana aregamo Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda

Byaturutse ku gihano Me Mhayimana yahawe n’Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda, nabyo bivuye ku mwanditsi mu Rrukiko wamusabiye igihano we avuga ko kidakurikije amategeko ndetse n’akarengane.

Mu ibaruwa yanditswe n’uwari umukuru w’Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda, Me Kavaruganda Julien Gustave, yasabye Komisiyo Ishinzwe Imyitwarire mu Rugaga rw’Abavoka gusuzuma ibirego byaturutse mu Bugenzuzi bw’Inkiko tariki ya 16/12/2020, ku magambo Avoka Mhayimana yakoresheje ubwo yasubizaga Umwanditsi NKUNDIMPAYE Ismael w’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge nyuma yo kumuhana mu buryo yitaga ubunyuranije n’amategeko.

ibaruwa_ya_kavaruganda.jpg
Ibaruwa yanditswe na Me Kavaruganda

Itegeko riteganya ko Umwanditsi w’Urukiko we ubwe adashobora gufata icyemezo gihana avoka ahubwo ashobora gusaba Perezida w’Urukiko guhanisha ihazabu Avoka utinza urubanza ku bushake; ibi rero bigaragaza ko uwo mwanditsi yahannye Avoka MHAYIMANA arengereye cyane ububasha bwe.

Uretse ibyo kandi uwo mwanditsi yongereyeho gusebya Mhayimana muri email yandikiye inzego zatandukanye akamuha kopi, aho yavugaga ko Mhayimana akoresha amacenga agamije gutinza urubanza Mhayimana we yavugaga ko nta na hamwe yatindije urubanza ndetse ko atigeze ahamagazwa ngo yisobanure kuri ibyo byo gutinza urubanza.

Urwo rubanza ni urubanza Avoka Mhayimana yari afite we na Me Abijuru Emmanuel baburaniragamo umukiriya wabo, bikavugwa ko ubwo bari mu nama ntegurarubanza umwanditsi mu Rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge, Nkundimpaye Ismael, yaje gufatira igihano gica Mhayimana amande y’ibihumbi magana abiri (200.000 Frw) amushinja kutaboneka mu nama ntegurarubanza kandi ari we uhujwe n’ikirego muri system y’inkiko (IECMS).

Bivugwa ko Mhayimana n’ubwo yari yarahujwe n’urubanza muri system, yari yohereje avoka Abijuru bakorana ngo yitabire iyo nama ntegurarubanza, ndetse n’abavoka b’undi muburanyi bemeraga ko Me Abijuru yitabira inama ntegura rubanza n’ubwo adahuje na system.

Iki cyemezo cy'Umwanditsi w’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge NKUNDIMPAYE Ismael nicyo kivugwa kuba intandaro yo kugana Urukiko
Iki cyemezo cy’Umwanditsi w’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge NKUNDIMPAYE Ismael nicyo kivugwa kuba intandaro yo kugana Urukiko

Uko kutitabira inama ntegurarubanza kwa Mhayimana kandi yohereje undi avoka bakorana ni byo uwo mwanditsi yahereyeho aca Mhayimana amande y’ibihumbi Magana abiri (200.000 Frw) ndetse amumenyesha atemerewe kugira aho aburanira mu rukiko urwo ari rwo rwose mu Rwanda mu gihe atari yayishyura ayo mande.

Aha Avoka Mhayimana yaganiriye na BWIZA, yibaza uburyo kuba uru rubanza ruhujwe na we muri system ariko mu nama ntegurarubanza hakaba haritabye Abijuru, byatindije urubanza, mu gihe imikoranire isanzwe muri Law Firm idafite icyo ireba ku rukiko cyangwa Umwanditsi warwo.

Uwo mwanditsi w’urukiko amaze gufata icyo cyemezo yakimenyesheje Mhayimana abinyujije muri system y’inkiko, arongera acyoherereza Mhayimana kuri email ye bwite ndetse aza no kongera kukimwoherereza bwa gatatu muri email yandikiye inzego zinyuranye, akamuhamo kopi.

Mhayimana avuga ko kuba icyo cyemezo kinyuranye n’amategeko cyaramumenyeshejwe inshuro ebyiri ndetse ku nshuro ya gatatu kikanamenyeshwa inzego zitandukanye ari ukumusebya kuko cyari cyuzuyemo amagambo asesereza aho umwanditsi yavuze ko akoresha amacenga mu gutinza urubanza.

ibaruwa_ya_mhayimana_y_itakamba_kwa_prezida_wa_tgi_yanahaye_kopi_umugenzuzi_mukuru_w_inkiko-1.jpg
ibaruwa_ya_mhayimana_y_itakamba_kwa_prezida_wa_tgi_yanahaye_kopi_umugenzuzi_mukuru_w_inkiko-2.jpg

Ibaruwa ya Avoka Mhayimana

Izindi nyandiko dufitiye kopi zigaragara ko hari ubutumwa bwagiye bwandikwa kuri za E-mail hagati ya Avoka Mhayimana ziza no kohererezwa abakuriye Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda bwanditswe n’umugenzuzi w’inkiko asaba urugaga kwita ku myitwarire ya Avoka Mhayimana nk’umuntu ufite uburambe mu mwuga bitewe n’uburyo yagaragajemo ko atanyuzwe n’icyemezo cy’umwanditsi w’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge.

Binavugwa ko Mhayimana yibajije uburyo umwanditsi w’Urukiko yaba ahabwa akazi atabasha gusoma itegeko ngo arisesengure maze abone gufata icyemezo nkicyo yafashe mu gihe atabifitiye ububasha.

Nk’uko bigaragara mu nyandiko BWIZA ifitiye kopi (copy) iri mu izina rya Zenith Law Firm, ntibyaciriye aho kuko nyuma yuko Avoka Mhayimana abonye ibaruwa imuca amande, tariki ya 14 Ukuboza 2022, yandikiye Perezida w’Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge ibaruwa yo gutakamba ngo akurirweho ibihano n’amande yaciwe n’Umwanditsi w’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge agaragaza ko yabifashe ntabubasha abifitiye “yaratinyutse kurengera inshingano ze, akiha inshingano z’inteko iburanisha.”

Mu cyemezo cyo kuwa 17 Ukuboza 2022 cyafashwe na Perezida w’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge wari watakambiwe ngo akureho icyemezo cyari cyafatiwe Mhayimana n’Umwanditsi w’Urukiko, BWIZA na yo ifitiye kopi (copy), yanzuye ko ko icyemezo kinyuranije n’amategeko ndetse gikuweho, nk’uko mubibona hasi muri izo nyandiko.

Amabaruwa atandukanye yanditswe

icyemezo_cya_perezida_tgi_cyakuyeho_icya_greffier-1.jpg
icyemezo_cya_perezida_tgi_cyakuyeho_icya_greffier-2.jpg

Soma Izindi Nkuru

The Ben ari mu bitaro

April 16, 2026

2 Responses

  1. Kigali: Avoka MHAYIMANA yihannye umucamanza mu rukiko rw’ikirenga
    Uyu musaza mwamuaezereye mu rugaga ko ari matatiz.
    Umuntu atema ishami ryigiti yicayeho kiko?

  2. Kigali: Avoka MHAYIMANA yihannye umucamanza mu rukiko rw’ikirenga
    Uyu musaza mwamuaezereye mu rugaga ko ari matatiz.
    Umuntu atema ishami ryigiti yicayeho kiko?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *