Nyuma yo guhabwa imbabazi, aba bahise banasezerana n'abo bashakanye

Nyamasheke: Abababariwe n’abo biciye ababo muri jenoside bavuga ko byabakijije kwiheba gukabije bahoranaga

Sangiza iyi nkuru

Abantu 9 bahisemo gusaba imbabazi abo biciye ababo muri jenoside yakorewe Abatutsi, bavuga ko mbere y’urwo rugendo bahoranaga igisa n’indwara yo kwiheba gukabije, kuko ngo babonaga nta gaciro bafite mu muryango nyarwanda,bumva atari abo kubabarirwa, nyuma yo kubabarirwa no gukomorerwa amasakaramentu muri Kiliziya ngo ni ho bumva baragaruye ubumuntu.

Ni bimwe mu byo batangarije Bwiza.com nyuma yo gusaba imbabazi ku mugaragaro imbere ya Musenyeri wa Diyoseze gatolika ya Cyagungu Edouard Sinayobye n’imbaga y’abakirisitu ba paruwasi gatolika ya Nyamasheke barimo n’abo biciye ababo,aho banasabye abacyinangiye badashaka gutera iyo ntambwe,kuva ku izima kuko nta yandi mahitamo bafite,kuko uko binangira ngo bagenda biyumva nk’ibicibwa mu muryango nyarwanda,nubwo ngo hari abitwaza ko bafunzwe bakarangiza ibihano,nta kindi bumva basigaje.

Rusizana Lucien w’imyaka 55, wo kagari ka Mubumbano mu murenge wa Kagano, wasabye imbabazi Bahati Thadée yiciye sekuru,avuga ko nubwo yabifungiwe imyaka 12, ataramusaba imbabazi yumvaga arwaye ihungabana no kwiheba gukabije bitewe no kwica uwari inshuti y’umuryango wabo, akavuga ko nyuma yo gusaba imbabazi no kuzihabwa,ari bwo yiyumvisemo ubumuntu.

Ati: “Nagendaga meze nk’igishushungwe kubera ikidodo ku mutima cy’uriya musaza navukije ubuzima nubwo hari igihe nihumurizaga mvuga ko nabifungiwe ngafungurwa ariko umutima ntiwigeze umpa amahwemo.’’

Yunzemo ati: “Nababazwaga no kwica uwahaye papa isambu n’umuhungu wabo agasaha masenge,murumva ko naranzwe n’ubugome ndengakamere bwo kwica uwagiranye igihango n’iwacu. Nta mahoro rero byagombaga kumpesha nubwo hari igihe numvaga nyihaye,ariko byaranze rwose,kugeza ubwo nateye intambwe yo kumusaba imbabazi.’’

Rusizana wari wanasezeranye n’umugore we mu Kiliziya uwo munsi, akanabatirisha umwana ,avuga ko amaze kumusaba imbabazi yungutse,ku mutima no ku mubiri. Ati: “Ndi umuhamya w’akamaro k’imbabazi kuko maze kuzimusaba akazimpa,yanampaye akazi ko kubaza,ubu ni we untunze kandi dukorana neza cyane,n’umuryango wabo hari umwana wanjye wabyaye muri batisimu. Twatangiye paji nshya y’ubuzima, n’abandi bose bari bakindebera muri iyo ndorerwamo y’ubwicanyi bumve ko nahindutse.’’

Avuga ku bacyinangiye, ati: “Mbabazwa n’abo mbona mu Kiliziya no mu nsengero zindi nyamara bacyimitse icyaha mu mitima. Bariya mbafata nk’akahebwe kuko nubwo mubabona bagenda, imitima yabo iba yihebye,nta mahoro bafite. Abo nzi ngiye kubakangurira gutera iyi ntambwe, bareke kwiha akato, n’ubwoba bwo kuvuga ko bazisabye bakongera gufungwa bubavemo kuko natwe twazisabye ntitwafunzwe.’’

Bahati Thadée wazimuhaye avuga ko na we yumva abohotse. Ati: “Yanyiciye sogokuru ubyara papa ariko naramubabariye, muha n’akazi ngo yumve ko nta rubanza ngifitanye na we. Gusa mbabazwa cyane na bagenzi be bacyinangiye cyangwa basaba imbabazi za Nyirarureshwa,ariko na bo uko iminsi ihita imitima izabereka ukuri batere iyo ntambwe.’’

Mukabera Marguerite w’imyaka 79,na we wo mu kagari ka Mubumbano,wababariwe na Mukayikura Marie yahururije igitero kimwica, nticyamwica,na we ngo yishimira ko nubwo yapfa none nta rubanza yajyana.

Ati: “Namuhururije igitero aho yari yihishe ku muturanyi, kiramureka,nkomeza kurira ngo bamwice ndamuzi neza n’iwabo,ko ari umututsi kazi kuko hari ababishidikanyaga,baranga none ariho. Nabifungiwe imyaka 15, ubugome bwanjye abusimbuza imbabazi ,ansanga muri gereza ya Nyamagabe arazimpa numvaga bidashoboka, anduhura umutima wahoraga undya.

Tubanye neza,nubwo napfa none naba ngiye nta rubanza,n’abasigaye bose badakozwa iyi ntambwe ndabasaba kuyitera,n’uwapfa nyuma agapfa yarikuyeho icyo kibi kimuhoramo.’’

Mukayikura Marguerite wamubabariye, avuga ko nubwo yabanje guhakana ko yamushumurije abicanyi akagira amahirwe akabarokoka, yabyemeye nyuma. Yamubabariye neza,abikuye ku mutima,ko n’abamwiciye umugabo n’abana 6 yabababariye.

Uwari uhagarariye Ibuka muri uyu muhango Rubayiza Balthazar,ashima abasaba imbabazi mu kuri, agaterwa impungenge n’abinangira,kuko muri bo usanga hari abagikubita agatoki ku kandi,kubera imitima yabo avuga ko ikiriho ingese,ko n’abo bakwiye gukomeza kwegerwa,bagahinduka.

Umuyobozi w’aka karere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukankusi Athanasie, ashimira Diyoseze gatolika ya Cyangugu imbaraga ikomeje gushyira mu kunga imiryango itarebanaga neza kubera jenoside yakorewe abatutsi,kuko kuba umwe ari byo abanyarwanda bahisemo.

Ati: “Biradufasha cyane iyo abakoreye Abatutsi jenoside babasaba imbabazi. Bituma babana neza batishishanya,bikanoroshya ibikomere ku mpande zombi, bagafatanya ibibungura natwe nk’akarere bikadufasha mu iterambere.’’

Yasabye imbaraga mu gukomeza kwigisha abagifite imitima yinangiye,abo bahemukiye babereka urukundo no kubabanira neza,asaba n’andi madini n’amatorero guhozaho mu kwigisha, ko amaherezo n’abo binangiye bazageraho bakava ku izima.

Musenyeri Edouard Sinayobye, yashimiye buri wese ugira uruhare mu kongera kunga umuryango nyarwanda washegeshwe na jenoside yakorewe Abatutsi, asaba ko iyi nzira bayihurizaho amaboko bose,umuco mwiza wo gusaba imbabazi no kuzitanga ugasakara hose,anashima ibikorwa bakora nyuma y’iyi ntambwe,aho amaze kujya ataha inzu bubakirana, anashimira abarokotse kwihangana bagira bakagarura ababiciye mu muryango w’abantu bazima.

Ati: “Birashimishije kubona umuntu yongera guhoberana n’uwamwirukagaho ngo amwambure ubuzima,umwe akabwira undi ko atazongera kwibagirwa ko ari umuvandimwe we. Ni indahiro ikomeye tutifuza ko batatira,ubwo butumwa bwiza bukagera no kubataraza,urukundo rukogera n’abatarugira rukabasanga,bakubaka ibyo Imana ishaka.’’

Iyi ni inshuro ya 3 y’uru rugendo muri paruwasi gatolika ya Nyamasheke, 47 bamaze gusaba imbabazi bakanazihabwa mu rugendo rw’amaezi 6 bigishwa nk’uko bivugwa na Padiri Ngoboka Théogène,umuyobozi wa komisiyo y’ubutabera n’amahoro muri Diyoseze gatolika ya Cyangugu, wifuriza n’abasigaye gutera iyi ntambwe kuko ngo imbabazi arsi wo muti wonyine uzabavura.

Nyuma yo guhabwa imbabazi, aba bahise banasezerana n'abo bashakanye
Nyuma yo guhabwa imbabazi, aba bahise banasezerana n’abo bashakanye

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *