Ababyeyi barerera mu ishuri ribanza rya Mihabura,mu murenge wa Bugarama mu karere ka Rusizi, baravuga ko nubwo Leta n’abafatanyabikorwa bayo b’abongereza ba Hands Around the World bamaze kububakira ibyumba by’amashuri byinshi mu rwego rwo kugabanya ubucucike bukabije bwahagaragaraga, bugihari, bakeneye nibura ibindi 20, ngo abana bige bisanzuye.
Mu kiganiro na Bwiza.com, Past. Habihirwe Boniface uhagarariye ababyeyi baharerera, yavuze ko mu mwaka w’2000 ubwo muri uno murenge hagaragaraga abana benshi bandagaye kubera kubura aho bigira, ababyeyi basabye itorero ADEPR ryayri rifite ubutaka mu gice cyo hafi y’umuhanda munini wa Kaburimbo Kamembe-Bugarama kububakira ishuri ry’abana babo.
Avuga ko nubwo iri torero ryagaragazaga amikoro make icyo gihe, ryabibemereye ryubaka agashuri gato,kamwe ka rukarakara , hatangirira umwaka wa mbere, uko imyaka yahitaga bubaka n’andi ya rukarakara, adakomeye hatangira n’indi myaka y’amashuri.
Ati: “Ibyo byumba ntibyari bikomeye. Twahoranaga impungenge ko imvura igwanye umuyaga mwinshi cyane ayo mashuri yagwa ku bana. Ku bw’amahirwe ariko,kuko dufite umuhungu uvuka muri uyu murenge,wanahize uba mu Bwongereza Mbarushimana Simon, yashatse guteza imbere uburezi bw’abana bacu,nk’umurenge yavukiyemo akanigamo, atwubakira ishuri rimwe ry’amatafari,anaduhuza n’uyu muryango Handas Around the World, utangira kutwubakira ibindi byumba.’’
Avuga ko, kubera ko aho iri shuri ryubatse ari agace abana benshi bageramo biboroheye, bahise bahitabira ku bwinshi, ubucucike burenga urugero, babyereka abo bafatanyabikorwa babo,mu myaka yakurikiyeho babubakira ibyumba by’amashuri 11 bishya, basana n’ibindi 6, icy’ikoranabuhanga n’ikibuga cy’umupira w’intoki kuko na cyo cyari ikibazo gikomeye cyane.
Ati: “Kubera ko uwo Mbarushimana yari yaratangije gahunda yo kugaburira abana bose ku ishuri ku buntu nta handi biba mumashuri abanza y’uyu murenge, kandi ababyeyi benshi baba bagiye gushakisha, bamwe mu bana ku manywa bakabwirirwa, abana n’ubundi bariyongereye cyane,ubucucike burushaho kugeza ubwo bageze kuri 90 mu cyumba.’’
Avuga ko Leta ibibonye yashyizeho akayo,umwaka ushize, ku nkunga ya banki y’Isi, ibongerera ibyumba 10, birimo 8 bigeretse, ariko n’ubundi ubucucike buranga burakomeza, aho ubu ari 77 mu cyumba, kubera n’ubundi ubuke bw’ibyumba n’ubwinshi bw’abana, bagasaba ko,kugira ngo bige neza, bakubakirwa nibura ibindi byumba 20, byatuma baba nibura 45 mu cyumba, bikanatuma gahunda ya Leta yo kwiga ingunga imwe ku bana yubahirizwa kuko hano kugeza ubu bitarashoboka.

Ubwo aba bafatanyabikorwa ba Hands Around the World bagarukaga muri uyu murenge kureba aho ibyo bahakoze bigeze, umusaruro bitanga, uko bifashwe, kwishimira imitsindire y’abana bo muri uyu murenge mu bizamini bya Leta by’umwaka ushize, banataha uruzitiro bujurije iri shuri, n’ibindi bikorwa bazakora muri uyu murenge ubutaha, ababyeyi bongeye kubagezaho iki cyifuzo.
Umuyobozi w’uyu muryango, Mike Patrick Hidden, yabijeje ko, kuko yasanze ibyo bakoze mbere byose muri uyu murenge bifashwe neza, abana biga neza nubwo iki kibazo kigihari, avuga ko hari ibindi bigiye gukorwa mu mashuri anyuranye y’uyu murenge, n’iri ririmo.
Ati: “Kubera impinduka nziza tubona igihe cyose twagarutse ino, abana duhura bose biga, mukanatwereka ko batsinda neza, nkabishimira cyane abarezi, abanyeshuri,ababyeyi n’ubuyobozi bw’inzego zose, n’ibyagezweho byose bifashwe neza, turizeza gukomeza ubwo bufatanye, uyu mwaka n’ikurikiyeho tukazubaka n’ibindi, tukabasaba gukomeza kubifata neza, no gukomeza kubibyaza umusaruro nk’uwo twabonye uyu munsi.’’
Umuyobozi w’iri shuri, Past Ntihinyurwa Benjamin, yatangarije Bwiza.com ko, akurikije ibiganiro bagiranye, n’uburyo basanzwe babitaho, bizeye ko hari ibyo bazabubakira, bakazanakomeza gusaba Leta kububakira ibindi, kuko ikibazo cyo kigihari.
Ati: “Ni byo koko nk’uko bigaragara ku mibare y’abana bakiboneka mu cyumba cy’ishuri ubucucike buracyahari,bituma no kwiga ingunga imwe hano biri mu wa 6 gusa, kugira ngo bugabanuke biriya byumba nibura 20 birakenewe cyane. Kubera ko ubutaka ari buto, twasabye ko hatekerezwa kutwubakira amagorofa nk’uko Leta yabidukoreye umwaka ushize, byose biragenda bikurikiranwa kuko ni ikibazo kikidukomereye.’’
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge, Nsengiyumva Vincent de Paul, avuga ko ikibazo cy’ubucucike kigaragara mu mashuri yose y’uyu murenge, bakeneye nibura ibyumba 36 mu murenge wose ngo hagire ikibugabanukaho.
Ati: “Uretse ibyumba 27 aba bafatanyabikorwa bamaze kubaka muri uyu murenge n’ibindi 31 bavuguruye, byadufashije kugabanya ubukana bw’ubucucike, turanashimira Leta yatwongereye n’amashuri 2 mashya, arimo GS Pera n’ishuri ribanza rya Gombaniro, ikubaka n’ibindi byumba ku mashuri yari asanzwe. Gusa ubucucike bwo buracyahari, kuko tubara muri rusange mu murenge wose,abana 63 mu cyumba,kandi mu buryo bukwiye, batagombye kurenga 46 mu mashuri asanzwe ,na 25 mu y’imyuga n’ubumenyi ngiro.’’
Avuga ko mu minsi 5 bamaranye n’aba bafatanyabikorwa basura ibyagezweho banareba ibindi babafasha, hari ibyo babijeje, nibikorwa na Leta n’ababyeyi bagashyiraho uruhare, iki kibazo kizakemuka, agasaba buri wese ushishikajwe n’ireme ry’uburezi gukomeza ubufatanye ngo byose bigende neza, kuko ari bwo butuma amashuri yo muri uyu murenge aza imbere y’andi y’aka karere mu mitsindire.
Uretse ibi byumba, ngo hanakenewe ibyumba by’umukobwa kuko hari aho usanga ari bito, ahandi bidakoze neza, aho binakoze neza ntihabemo ibikoresho bihagije, bikaba ari rusange,na cyo ngo kigiye gushakirwa ibisubizo kuko ababyeyi bakomeje kugaragaza ko bikenewe cyane.
Mu bindi iri shuri rishimirwa, ngo ni ukuba, nubwo mu bizamini bya Leta bisoza amashuri abanza ryabaye irya 2 mu karere, ryari rimaze imyaka 8 rihiga andi yose ya Leta akarimo, bakishimira ariko ko ryagize abana 48 muri 91 babonye amabaruwa abajyana mu mashuri abacumbikira, ari bwo bwa mbere bageze kuri uyu mubare, byose ngo byaturutse ku bufatanye bw’abana ubwabo, abarezi, ababyeyi n’izindi nzego zirebwa n’uburezi, bagasaba ko ,igihe hagishakishwa uburyo ibibazo bikigaragara byakemuka, ubwo bufatanye bwakomeza,hagamijwe kugira abana bize neza ku kigero cyifuzwa.



