Abanyeshuri biga Microbiology muri UR barasaba Inteko gukuraho amasomo bigishwa adatanga akazi

Sangiza iyi nkuru

Bamwe mu banyeshuri barangije barangije hamwe n’abakiga muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami ry’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga ryahoze ari KIST, babwiye inteko ishinga amategeko ko muri kaminuza yabo hari ikibazo cyo kwigishwa amasomo atabahesha icyizere ku isoko ry’umurimo.
Isomo ryagaragajweho iki kibazo ni irizwi nka ‘Microbiology’, ryigisha ibijyanye n’utunyabuzima duto cyane, ryatangiye kwigishwa ahagana mu myaka 10 ishize.
kist
Ubwo bagezaga ikibazo cyabo kuri Komisiyo ishinzwe Uburezi, Ikoranabuhanga n’Urubyiruko kuri uyu wa Gatatu, abanyeshuri basabye ko iryo somo risubirwamo, bijyanye n’imiterere y’isoko ry’umurimo muri iki gihe.
Umwe muri aba banyeshuri witwa Emmanuel wavuganye na Bwiza.com ku murongo wa telefoni yavuze ko ikibazo bafite cyakomeye ubwo baje gusanga ibyo bize bigongana n’ibyo abandi bize mu mashuri y’ubuvuzi, by’umwihariko ibijyanye na Laboratwari.
Yagize ati “Mbere abize ‘Microbiology’ bari basanzwe bakora muri za laboratwari kwa muganga, ari abakozi ba Minisiteri y’Ubuzima, mu bigo by’ubushakashatsi, nyuma haza kuzaho n’urugaga rw’abakora ibya laboratwari rwisangamo abarangije mu Ishuri ry’Ubuvuzi ryahoze ari KHI, noneho rwo ntirwabemera kuko basanze mu byo bize haburaho amasomo nk’abiri.”
Yavuze ko abari basanzwe mu kazi bize Microbiology bahawe amahirwe yo kujya kwiga amasomo abura, abandi batarabona imirimo basigarana ingorane kuko bafatwa nk’abatujuje ibisabwa ngo bahabwe akazi muri za laboratwari zo mu mavuriro.
Yavuze ko ikibazo cyabo cyagejejwe ku ishuri bigamo na Minisiteri y’Ubuzima, ariko ngo nta kiragerwaho, ku buryo kuva ‘Microbiology’ yatangira kwigishwa ahagana mu 2005, hari abanyeshuri bagera kuri 350 bayirangije batarabona akazi mu byo bize.
Undi nawe witwa Turikumwe wiga mu mwaka wa kane muri Microbiology, yavuze ko nyuma yo kubona ikibazo abarangije mbere bahura nacyo, biyemeje gukomeza inzira yatangiwe mu kugaragaza ikibazo cyabo, n’ubwo hagiye habaho gucibwa intege n’ibisubizo bahabwaga.
Ati “Gusa nk’umwarimu utwigisha wo muri Ethiopie we atubwira ko nk’iwabo umuntu uryiga aba akomeye haba mu nganda, mu mavuriro n’ahandi, bitandukanye no mu Rwanda. Urakabura akazi ariko wahamagariwe akazi ugatsindwa wenda kubera ikizamini. Ariko batanga amatangazo uwize Microbiology ntagire aho yibona.”
Abadepite bijeje aba banyeshuri ko inzego bireba zizahamagazwa kugira ngo zisobanure uko ikibazo gihagaze n’aho kigeze gisuzumwa.
Perezida wa Komisiyo ishinzwe Uburezi, Ikoranabuhanga n’Urubyiruko, Depite Agnes Mukazibera, yagize ati “Ikibazo nk’iki giheruka kugaragazwa kandi twasabye abayobozi kugikurikirana, ari nabyo tugiye kongera gukora.”
Ubuyobozi bw’urugaga Rwanda Allied Healty proffessions Council, RAHPC, buvuga ko hagati y’abize Mircobiology n’abize ibya laboratwari muri kaminuza ari “ibintu bibiri bitandukanye, ari nayo mpamvu bamwe babohereza mu ishuri rimwe, abandi bakajya mu rindi.”
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Alphonse Munyankindi / Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *