Abayobozi batandukanye bakangurira urubyiruko kwirinda ibiganisha byose ku kwandura agakoko gatera SIDA

Rusizi: Rumwe mu rubyiruko ‘rutinya’ inda kuruta SIDA

Sangiza iyi nkuru

Nubwo SIDA ari icyorezo cyugarije Isi yose, rumwe mu rubyiruko rwo mu karere ka Rusizi ruvuga ko ruterwa impungenge na rugenzi rwarwo ruyifata nk’indwara isanzwe, ko ngo n’uyanduye imiti ayibonera ubuntu, ngo icyo rutinya mu mibonano mpuzabitsina idakingiye ari inda, rukavuga ko iyi myumvire idahagurukiwe yateza akaga.

Urubyiruko rwaganiriye na Bwiza.com ku myumvire yarwo ku bwandu bw’agakoko gatera SIDA, rwavuze ko hari rumwe muri rwo rukagendana rutabizi, rutazi n’igihe rwakanduriye, dore ko ngo runatinya kwipimisha, ngo uwipimisha ku bushake ni usa asanzwe n’ubundi nta cyo yikeka.

Ariko ngo nk’umukobwa wakoze imibonano mpuzabitsina idakingiye ntatwite, cyangwa umusore wayikoze uwo bayikoranye ntamubwire ko atwite, yumva nta kibazo, ibya SIDA byo aba atabitekereza.

Umukobwa w’imyaka 17 wo mu murenge wa Kamembe, ati: “Ni cyo kigiye koreka urubyiruko rwinshi rwo muri aka karere, cyane cyane urwo mu mujyi kuko rwo rushukika byoroshye, n’ababyeyi barwo batabona umwanya wo kurukirikirana bihagije no kurugira inama zose zikenewe, bitwaje gushaka ubuzima, ngo barubonere ibirutunga n’amafaranga y’ishuri.’’

Yongeyeho ati: “Buriya abakobwa n’abasore benshi SIDA bayifata nk’ibisanzwe, cyane ko n’inyigisho bamwe bazita aho baziherewe. Icyo batinya cyane ni inda kuko yo igutamaza ako kanya iyo uri umukobwa, imibereho ikaba mibi cyane, amashuri agahagarara, ibibazo mu miryango bikavuka, byose ugasanga ari imiserero gusa.

N’umusore ukoranye n’umukobwa imibonano mpuzabitsina idakingiye, ntiyibuka ko bashobora kuyanduriramo agakoko gatera SIDA. Ahubwo atangira kugira ubwoba ko umukobwa yazamubwira ko atwite. Telefoni y’umukobwa yajya imuhamagara umutima ukajya mu mutwe agira ngo agiye kumubwira ko yasamye.

Nta n’umwe utekereza ko agiye kubwirwa ibya SIDA. Hakenewe ubukangurambaga burushijeho kuko SIDA si uko tutayizi,ahubwo benshi isa n’aho ntacyo ibabwiye.

Umusore w’imyaka 20 wo mu murenge wa Gihundwe na we ati: “Sinjya muri izo ngeso ariko nanjye numva ndamutse ndyamanye n’umukobwa akambwira ko namuteye inda, icya mbere nakora ari uguhunga nkajya kwihisha i Kigali, i Bukavu cyangwa ahandi numva batambona. Ariko nta mpungenge zo kubwirwa ngo wamwanduje SIDA, cyane cyane ko no kwipimisha ku bushake bikorwa na bake. Abonye atarasamye se ibindi yabijyamo ashaka iki?’’

Mu bukangurambaga bukangurira urubyiruko rwo mu mujyi wa Rusizi kwirinda agakoko gatera SIDA bwakozwe na AEE Rwanda mu mushinga wayo USAID igire ubaka ejo, izi mpungenge zagarutsweho cyane.

Urubyiruko, abayobozi, ababyeyi, n’aba bafatanyabikorwa bagaragaza ko, koko ari ikibazo gihangayikishije kuko uku kumva ko urubyiruko rudaha uburemere agakoko gatera SIDA nk’uko rubuha inda zitateganijwe ari ikibazo.

Urubyiruko rusaba ko, kugira ngo inyigisho no guhindura imyumvire bigere kuri benshi, amakalabu yo kurwanya SIDA mu mashuri yahabwa ingufu zirenze izo afite ubu, akitabirwa cyane, hakaba ibiganiro byinshi nyunguranabitekerezo rukarushaho gusobanukirwa.

Runagaragaza ikibazo cy’uko muri aka karere hari ikigo kimwe gusa cy’urubyiruko, kiri mu mujyi, ko inyigisho z’ubuzima bw’imyororokere zigitangirwamo zidatangirwa mu bindi bice by’akarere,na cyo bafata nk’ikibazo.

Umuyobozi w’ikigo cy’urubyiruko cya Gihundwe, rukumbi kiri muri karere kose, Musoni Audace, avuga ko ari ikibazo kizwi, ko bigoye ko inyigisho zigitangirwamo zagera mu mirenge ya kure, ariko ko, hamwe n’abafatanyabikorwa b’akarere, hari ibigenda bikorwa ngo n’urwo rubyiruko rundi ntirucikanwe.

Ku kuba urwinshi rutumva uburemere bw’agakoko gatera SIDA, ahubwo rukumva gusa ubw’inda zitateganijwe nubwo na zo abangavu bazitwara ku bwinshi, avuga ko rubiterwa n’uko ingamba za Leta zo kubonera imiti abafite aka gakoko ku buntu, zatumye batagipfa kubona upfa akazize, bakanabona abo babwirwa ko bagendana ako gakoko babyibushye, utabimenya, no kudasobanukirwa ko idapimishwa ijisho kikaba ikibazo.

Ati: “Ntirwumva ko ari ikibazo cyugarije isi n’igihugu muri rusange,ni yo mpamvu y’ubu bukangurambaga twifuza ko bwahoraho, no kuba akarere gafite ikigo kimwe gusa cy’urubyiruko hari ibitagerwaho nubwo muri buri kigo nderabuzima hashyizweho icyumba cy’urubyiruko,cyane cyane urushaka kwipimisha ku bushake, kuko rumwe rwabyangaga rutinya abarubona, dutekereza ko izo ngamba zizazana impinduka.’’

Ndayishimiye Samuel, umukozi wa AEE Rwanda muri uwo mushinga wa USAID igire ubaka ejo, avuga ko nyuma yo kubona izo mpungenge zose, ku bufatanye n’ubuyobozi bw’aka karere n’iki kigo cy’urubyiruko, hateguwe ubwo bukangurambaga, buzakomereza no mu yindi mirenge.

Ati: “Twabonye ko mu bihe bishize abantu bibanze ku bakuze gusa urubyiruko rusa n’urwibagirana kandi ari zo mbaraga z’igihugu z’ejo hazaza, ari yo mpamvu ubu rugomba kugerwaho mu buryo bwose rugasobanukirwa ububi bw’iki cyorezo.”

Yarakomeje ati: “Ibyo gutinya inda kurusha SIDA byo birahari mu rubyiruko bwinshi, rumwe no gukoresha agakingirizo cyangwa kwifata ntirubyumve kandi akenshi SIDA, nubwo hari n’ahandi yandurira, ariko mu mibonano mpuzabitsina idakingiye ari ho yandurira cyane, tukifuza ko rubisobanukirwa neza,rugafata ingamba zihamye zo kwirinda.’’

Imiterere y’aka karere yo kuba gaturiye imipaka myinshi n’ibihugu by’abaturanyi n’urujya n’uruza ruhaboneka, bivugwa ko na byo byaba intandaro yo kwandura cyane aka gakoko igihe habaho kudohoka, umuyobozi w’aka karere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Dukuzumuremyi Anne-Marie, agasaba buri wese ushishikajwe n’imbere heza hazaza h’igihugu kugira uruhare mu gukangurira urubyiruko kwirinda icyo ari cyo cyose cyarukururira mu mibonano mpuzabitsina idakingiye, kuko ingaruka zayo zigera no ku buzima bw’igihugu cyose.

Abayobozi batandukanye bakangurira urubyiruko kwirinda ibiganisha byose ku kwandura agakoko gatera SIDA
Abayobozi batandukanye bakangurira urubyiruko kwirinda ibiganisha byose ku kwandura agakoko gatera SIDA

Urubyiruko rusabwa kwipimisha ngo rumenye aho ruhagaze
Urubyiruko rusabwa kwipimisha ngo rumenye aho ruhagaze

Mu ikinamico, bamwe mu bakobwa bagaragaje ko bikigoranye kuvuga ''Oya'' ku bashaka kurushuka
Mu ikinamico, bamwe mu bakobwa bagaragaje ko bikigoranye kuvuga ”Oya” ku bashaka kurushuka

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *