Rudasingwa arasaba ko Kigali Night Run yajya iba kenshi

Kigali Night Run: Barasaba ko yazajya iba kenshi

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 13 Mutarama 2023, guhera saa kumi n’ebyiri, mu mujyi wa Kigali habaye siporo yo kwiruka izwi nka ‘Kigali Night Run’ yateguwe n’Ishyirahamwe ry’Imikino Ngororamubiri mu Rwanda (RAF) ikaba yitabiriwe nabarenga ibihumbi bitanu.

Umudage Peter yatangaje ko yitabiriye iyi siporo bwa mbere, nyuma y’umunsi umwe ageze mu Rwanda. Ati: “Nageze mu Rwanda ku wa Kane nturutse mu Budage. Ni inshuro ya mbere ngeze mu Rwanda ariko kuba nitabiriye siporo hamwe n’inshuti zanjye byadushimishije cyane. Icyo nabwira abandi ni uko basura u Rwanda. Ni igihugu cyiza.”

Rudasingwa Lavi, umwe mu bitabiriye iyi siporo asaba Minisiteri ya siporo n’umujyi wa Kigali ko iyi siporo yaba kenshi kuko hari abatabasha kwitabira Car Free Day bitewe n’akazi.

Ati: “Ni siporo nziza muri rusange, aho ubona abantu baba biriwe mu kazi kenshi, aho kugira ngo bajye muri gahunda zitandukanye zitwara amafaranga, biba byiza iyo baje muri siporo kugira ngo umubiri ubashe kuruhuka. Hari abantu bakora ku Cyumweru batabasha kwitabira Car Free Day. Turasaba Minisiteri ya siporo n’Umujyi wa Kigali ko iyi siporo ya nijoro yazajya iba kenshi kuko ni bwo abenshi baboneka. Reba abantu bitabiriye ni benshi, baruta abo ku Cyumweru.”

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa, ashima ubwitabire bw’urubyiruko muri siporo. Ati: ” Ni siporo ya mbere dukoze muri 2023, abaturage bitabiriye twasanze haje abarenga ibihumbi bitanu. Ni byiza cyane, bari banyotewe no kongera gukora siporo. Murabona ko harimo urubyiruko rwinshi. Dukomeje no gushyiramo imbaraga kugira ngo ubukangurambaga bukomeze, bajye babyitabira kenshi kurushaho.”

Abitabiriye iyi siporo bahagurukiye kuri Kigali Height baca mu muhanda wa Rond-point Convention Center- Ambasade y’u Buholandi- Rond-point RDF, basubira kuri Kigali Height, urugendo rungana n’intera y’ibilometero 4,5.

Rudasingwa arasaba ko Kigali Night Run yajya iba kenshi
Rudasingwa arasaba ko Kigali Night Run yajya iba kenshi

Peter (uwa kabiri uturutse iburyo) yishimiye kwitabira iyi siporo akigera mu Rwanda
Peter (uwa kabiri uturutse iburyo) yishimiye kwitabira iyi siporo akigera mu Rwanda

Meya Rubingisa yishimiye uburyo iyi siporo yitabiriwe
Meya Rubingisa yishimiye uburyo iyi siporo yitabiriwe

Uyu ni umutoza wayoboraga abitabiriye iyi siporo
Uyu ni umutoza wayoboraga abitabiriye iyi siporo

Abasaga 5000 bitabiriye iyi siporo
Abasaga 5000 bitabiriye iyi siporo

Urubyiruko rwitabiriye ku bwinshi
Urubyiruko rwitabiriye ku bwinshi

Uyu ni umuryango wose witabiriye
Uyu ni umuryango wose witabiriye

Undi muryango
Undi muryango

img-20230114-wa0028.jpg
Akanyamuneza kari kenshi ku bitabiriye iyi siporo
Akanyamuneza kari kenshi ku bitabiriye iyi siporo

Abana bato ntibatanzwe muri iyi siporo
Abana bato ntibatanzwe muri iyi siporo

Abashyitsi benshi bifatanyije n'Abanyarwanda muri Kigali Night Run
Abashyitsi benshi bifatanyije n’Abanyarwanda muri Kigali Night Run

Morale yo ku rwego rwo hejuru mu rubyiruko
Morale yo ku rwego rwo hejuru mu rubyiruko

img-20230114-wa0003.jpg
Kwitwaza ibikoresho bya siporo byari byemewe
Kwitwaza ibikoresho bya siporo byari byemewe

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *