Ku rukiko rw'ibanze rwa Kicukiro, ahabereye uru rubanza

Nkuranga wayoboye AMIR na Bagire Eugène bahakanye kwambura abarenga 250

Sangiza iyi nkuru

Nkuranga Aimable wayoboye ishyirahamwe ry’ibigo by’imari iciriritse rya AMIR na Bagire Eugène uvugwaho gushinga ikigo gicuruza ifaranga ry’ikoranabuhanga (cryptocurrency) kizwi nka BITSEC bahakanye ibyaha bakurikiranweho by’ubwambuzi bushukana bwahombeje abarenga 250.

Bahakanye iki cyaha kuri uyu wa 17 Mutarama 2023 ubwo bari mu rukiko rw’ibanze rwa Kicukiro, baburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.

Muri uru rubanza rwatangiye mu masaa saba y’amanywa, ubushinjacyaha bwasobanuye ko Bagire na Nkuranga bashishikarije abantu kugura ifaranga ry’ikoranabuhanga kuri kampani ya BITSEC, kuvunjisha kuri interniteti, kugura imigabane kuri interineti no gusezeranya abantu inyungu yikubye kabiri.

Mu bindi ubushinjacyaha bwagarutseho harimo kuba, ku muntu winjiye muri sisitemu ya BITSEC yararenzagaho 5% ku mugabane aguze, mu gihe cyo kubikuza agakatwaga 10%.

Ku rukiko rw'ibanze rwa Kicukiro, ahabereye uru rubanza
Ku rukiko rw’ibanze rwa Kicukiro, ahabereye uru rubanza

Ngo byageze aho tariki 16 Ukuboza 2022 sisitemu ihagarara, bugasobanura ko byakozwe na Bagire na Nkuranga kugira ngo bagumane amafaranga y’abari bamaze gushyira imigabane muri BITSEC.

Ni muri urwo rwego hari abanyamigabane bajyanye ikirego mu rwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) barimo n’uwashoyemo amafaranga y’u Rwanda miliyoni 200. Muri rusange, abatanze ikirego barenga 250.

Ubushinjacyaha bumaze gusobanura uko ibyaha byaba byarakozwe, bwasabiye Bagire na Nkuranga gufungwa iminsi 30 y’agateganyo, bakazaburana urubanza mu mizi bari muri gereza.

Bahakanye kwambura abanyamigabane ba BITSEC

Bagire yahawe umwanya, asobanura ko ‘cryptocurrency’ ari umutungo w’ikoranabuhanga uhindura agaciro umunsi ku wundi. Yavuze ko atigeze ashishikariza abantu kwinjira mu bucuruzi bw’iri faranga, ahubwo ngo yarabigishije.

Bagire utemera ko yambuye abanyamigabane ba BITSEC yasabye urukiko kumufungura by’agateganyo, akazaburana mu mizi adafunzwe, asobanura ko atazatoroka ubutabera kuko afite imyirondoro ihagije kandi afite ingwate yatanga.

Nkuranga we yavuze ko icyaha aregwa atacyemera kuko na we yinjiye muri BITSEC muri Gashyantare 2022. Ngo yashoye amafaranga muri iyi kampani nk’abandi banyamigabane batanze ikirego.

Mu rukiko havuzwe kampani ya Legacy Plus isanishwa na Nkuranga. Nkuranga yavuze ko nta ho ihuriye na BITSEC kuko ngo yo ifite ibyangombwa byo gukora yahawe n’urwego rw’igihugu rw’iterambere (RDB) mbere y’uko ifungura ibikorwa byayo muri Gicurasi 2022.

Nkuranga yasabye urukiko kumufungura by’agateganyo, akazaburana adafunzwe, kuko ngo ntazatoroka ubutabera. Yasobanuye ko afite umuryango w’abana bane, ko afite abamwishingiye kandi ko afite ingwate y’ubutaka bungana na hegitari 7 buherereye mu karere ka Rulindo.

Urukiko rwapfundikiye iburanisha, rwanzura ko umwanzuro ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo uzasomwa ku wa 20 Muatarama 2023, saa saba z’amanywa.

Uru rubanza rwitabiriwe n'abantu benshi, bamwe barukurikira bari hanze kuko icyumba cyari cyuzuye
Uru rubanza rwitabiriwe n’abantu benshi, bamwe barukurikira bari hanze kuko icyumba cyari cyuzuye

Soma Izindi Nkuru

The Ben ari mu bitaro

April 16, 2026

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *