Imyaka ibaye 11 igishanga cy’umuceri cya Bugarama mu karere ka Rusizi gisaranganyijwe abahinzi mu buryo bavuga ko bwabayemo amanyanga menshi, aho hari ababuze imirima kugeza n’ubu, bari bayifite, abayihawe batayikwiye, n’ibindi, raporo yabikozweho yari yashyizweho n’uwari Meya Harelimana Frédéric ikaba imaze imyaka hafi 8 mu kabati batazi icyayivuyemo, bagasaba ko byose byajya ahagaragara abarenganye bakarenganurwa.
Nyuma yo kumva aya marira ya bamwe mu bahinzi bifuza ko ibyabereye mu isaranganya byari byarahishwe byose byahishurwa ukuri kukajya ahagaragara,Leta ikarenganura abarengana byaba ngombwa abagize uruhare mu manyanga yose yabereyemo bakabibazwa, Bwiza.com yabaviriye I muzi iby’iki kibazo.
N’uburyo uwari umuyobozi w’aka karere Harelimana Frédéric yashyizeho komisiyo igicukumbura neza,ibyo yagezeho bigahera mu kabati,bikanavugwa ko byaba ari bimwe mu byamubereye intandaro yo kweguzwa huti huti, ku kagambane k’abo batifuzaga ko uko kuri kujya ahagaragara hakagira ababizira.
Abazi neza iby’iki gishanga baganiriye na Bwiza.com, bavuga ko mbere yari imirima y’abaturage bahingagamo ibindi bihingwa, mu myaka ya za 1980 Leta ibaha ingurane ngo igitunganyirize guhingwamo umuceri.
Abazihawe aho kuvamo bakomezanya no guhinga uwo muceri,uwari ufite isambu nini mbere akagira n’imirima myinshi y’umuceri,Leta irabihorera barawuhinga ariko hatakiri ahabo,baragombaga kuvamo.
Ngo byatumye hari abagira imirima myinshi, abari bafite udusambu duto na mbere bagira uturima duto tw’umuceri,muri 2011 haza igitekerezo cy’isaranganya ry’imirima kuko ngo hari n’ababaga bafite boloke( blocs) nka 30 kujyana hejuru abandi badafite na are 1,icyo gitekerezo kinyura bnshi,cyane cyane abo bari bafite ubusabusa.
Amabwiriza y’isaranganya ngo yavugaga ko uzahabwa umurima ari uwari uwusanganywe,ufite boloke zirenze 4 agasigarana 4 gusa, ufite akarima gato agahabwa nibura boloke 2, hatitawe ku ho umuntu yahingaga mbere ngo hatagira ukomeza kumva ko aho yitaga ahe mbere hakiri ahe, dore ko Leta yari yarahabishyuye.

Inshingano Komisiyo yari ifite
Nta ngaragu yagombaga kuwubona,keretse ifite impamvu zihariye, nta bo mu muryango bagombaga kuyibona ari babiri,nta n’utawufite wagombaga kuwuhabwa.
Amakuru avuga ko komisiyo isaranganya yari iyobowe n’uwari umunyamabanga nshingwabikorwa w’intara y’uburengerazuba Jabo Paul, aho yahereye muri 2011 isobanurira abaturage izo mpinduka , no kwiyandikisha ku bari basanganywe imirima.
Muri 2012 isaranganya riratangira,hakorwa intonde nshya, n’imirima buri wese azabona,batanga n’umwanya wo kujya kwirebaho, ariko bamwe baza gutungurwa n’uko inshuro zose bibonagaho, mu gutanga imirima bagasanga ngo ntibagaragara ku rutonde rw’isaranganya.
Ayo makuru agakomeza ashinja Jabo Paul,komisiyo yari ayoboye n’abari abayobozi b’amatsinda y’igishanga muri icyo gihe amanyanga yo gukura bamwe ku ntonde,imirima igahabwa abatayikwiye, barimo abakomeye mu nzego zinyuranye, mu ibanga rikomeye, bashyirirwaho n’abayibaragirira kuko bo ngo batashakaga kwigaragaza,.
N’ubu bamwe mu bari muri iyo komisiyo batakiri mu myanya,abahawe imirima mu manyanga,kubera ngo ububasha bafite, bashyizeho uburyo butuma abo bayiragije bahora mu buyobozi bwa kiriya gishanga, ngo badakurwamo ukuri kukajya ahagaragara, mu bashumba bavugwa, hagashyirwa mu majwi cyane abitwa Hamenyimana Oscar na Mukeshimana Thacienne.

Bivugwa ko abarenga 600 bari bayifite batabonye na gato,igahabwa abo bifite, ariko ngo hasigara iyiswe ibisigara iyo komisiyo iyimurikira MINAGRI yari ihagarariwe n’uwitwa Ayimpaye Vradmir na we ngo wayitanze mu buryo bita ubw’amanyanga, bakoresheje n’ubundi Mukeshimana Thacienne na Hamenyimana Oscar, amafaranga ayivuyemo akanyuzwa kuri konti zari muri SACCO ya Muganza mbere yo kugezwa kuri abo bayitangaga.
Umwe ati’’ Bicukumbuwe neza, basanga ko hari n’iyagiye igurishwa rwihishwa amafaranga ayivuyemo akanyuzwa kuri Agoronome witwaga Patricie kuri konti zari mu murenge SACCO wa Muganza agahabwa abo bayobozi babaga bayigurishije, izi konti n’uwari Meya Harelimana Frédéric akaba ashobora kuba aziziho kuko hari amakuru avuga ko yegujwe hutihuti amaze kuzitahura muri iyo SACCO, nubwo ayo makuru atagiye hanze cyane ariko arazwi.’’
Abaturage bavuga ko ibyo bibazo byose byakomeje guhwihwiswa,bikanagezwa ku wari Meya Nzeyimana Oscar yegura muri 2014 atarabyinjiramo, ku wa 25 Gashyantare 2015 hatorwa Meya mushya Harelimana Frédéric,akigeraho abavugaga ko barenganye batangira kumugezaho akarengane kabo.
Undi muhinzi ati’’ Harelimana akigeraho,nk’uvuka muri iki kibaya, yatangiye kugezwaho amakuru y’ibyabaye byose muri iryo saranganya.
Nk’umuntu bibonagamo cyane, bitaga uwabo, bamusaba gukora ibishoboka byose ngo arenganure ababirenganiyemo, arabibemerera, ku wa 13 Gicurasi,2015 ashyiraho komisiyo yari iyobowe n’uwari Visi Meya ushinzwe iterambere ry’ubukungu Kankindi Léoncie,irimo izindi nzego zirimo n’iz’umutekano ngo ibicukumbure neza, inagire umwanzuro itanga bitewe n’ibyo ibonye.’’
Avuga ko iyi komisiyo yatangiye imirimo yayo ku wa 18 Gicurasi uwo mwaka igomba kuyirangiza ku wa 9 Kamena, ikaba yarangije raporo y’ibyo yagezeho ku wa 17 Kamena izengurutse zone zose uko ari 4 zigize iki kibaya, yari yahawe inshingano 6 zagombaga gutanga ibisubizo.
Izo nshingano ngo zari kumenya imirima yahawe abatazwi nk’uko abaturage babivugaga, iyahawe abayikwiye ariko bagahabwa myinshi,iyitirirwa abatayihinga,iyahawe abatayikwiye,ifitwe n’abayobozi n’iyahawe amakoperative,imiryango cyangwa sosiyete binyuranije n’amabwiriza ya MINAGRI ajyanye n’iryo saranganya.
Raporo yakozwe icyo gihe Bwiza.com yaboneye kopi, ngo yakozwe muri zone ya 1 gusa igahita ihagarikwa ku mpamvu n’ubu ngo zitazwi nk’uko abahinzi babivuga,ikabikwa mu kabati kugeza ubu,ngo muri iyo zone imwe gusa yacukumbuye ibiteye kwibaza.
Muri iyo zone ya 1 gusa ngo hahise hagaragara imirima 913 ifitwe n’abantu mu buryo bw’amanyanga,irimo 125 yahawe abatazwi cyangwa itarabonye ba nyirayo mu gihe cy’isaranganya, 67 yahawe abayikwiye ariko bahabwa myinshi bemera no kuyisubiza, ariko kuko igikorwa ngo cyahise gihagarikwa igitaraganya n’ubu baracyayihinga,ntibayisubije.
Hari kandi imirima 63 yitirirwa abantu ariko atari bo bayihinga( yitwa imihanda ihingwa n’abaturage bakishyura ishyirahamwe ry’abakoresha amazi), imirima 566 itarasaranganijwe,ifitwe n’abafite imirima ahandi, imirima 50 ifitwe n’amakoperative cyangwa ibindi bigo bitandukanye.
Hakaba 10 yabonye ba nyirayo ariko batayifitiye ibyangombwa, n’indi 32 yabonye ba nyirayo,banayifitiye ibyangombwa ariko batayikwiye, binagaragara ko hari n’iyahingwaga idatangirwa imisoro ya Leta muri abo bari bayifite mu manyanga, aho komisiyo yasabaga ko iyo mirima yasubizwa Leta n’iyo misoro igatangwa.
Mu gihe Meya Harelimana Frédéric wari watangije iri cukumbura bivugwa ko yakomwe mu nkokora n’abatarifuzaga ko hari ibishyirwa hanze kuko hari ngo abo bitari kugwa neza, rigahagarikwa,yeguye ku wa 13 Gicurasi 2018 nta kindi kirivuzweho.

Bamwe ntibanatinya kuvuga ko,urebye uko umwuka watewe n’iri cukumbura wari umeze icyo gihe, mu byo yaba yarazize ririmo. N’ubu bikaba bicecetswe, ababirenganiyemo barasaba ko iki gikorwa cyasubukurwa,kuko niba biriya byarabonetse muri zone imwe gusa, kigeze hose haboneka ibirenze.
Uwabuze umurima ati’’ Turasaba ko iri cukumbura risubukurwa,rikagera muri zone zose, byaba ngombwa uwari umunyamabanga nshingwabikorwa w’iyi ntara Jabo Paul na Ayimpaye Vradmir wari umukozi wa MINAGRI dukeka ko baba barabaye intandaro ya byose bakabibazwa, amanyanga yabayemo yose agashyirwa hanze, tukarenganurwa.
Ubuyobozi bushya bw’akarere bukabyinjiramo, n’abo bakomeza kugumishwa mu myanya badakwiye muri iki gishanga, ngohatinywa ko bavuyemo hari ibyagaragazwa bakavanwamo.’’
Bavuga ko aya manyanga ngo yakozwe yitondewe ku buryo ngo bigoye kubibona byose igihe bitakorwa n’inzego zibifitiye ububasha n’ubwisanzure,aho batinya ko n’ubundi ibyo bita ibifi binini byakomye mu nkokora igikorwa cya mbere, byanaburizamo icya 2,ariko ko bikozwe neza,hatabura ibyari byarahishwe bihishurwa.
Mu gushaka kumenya icyo ubuyobozi bushya bw’aka karere bubivugaho, umunyamakuru wa Bwiza.com yahamagaye Visi Meya ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Ndagijimana Louis Munyemanzi asubiza ko ibyabaye adahari atabibazwa.
Ati’’ Nabazwa ibyabaye mpageze. Iby’isaranganya byararangiye,ayo manyanga yabayemo sinyazi. Iyo raporo sinyizi n’ibyo bibazo byabayemo simbizi. Igihe abaturage babitugezaho twabikurikirana tukamenya ibyo ari byo,twasanga bifite ishingiro tukabikemura,twasanga ntaryo tukabyihorera.’’
Iki gishanga gifite hegitari 1730 nk’uko byemezwa n’umuyobozi w’ihuriro ry’amakoperative y’abahinzi bacyo Bunani Obed, ubuso buhingwaho umuceri ngo ni hegitari 1350,akavuga ko bakomeza kwakira abaza bavuga ko barenganijwe mu isaranganya,na bo bakeneye imirima kuko bari bayifite mbere, ariko ko ngo hari ubuso Leta iteganya kongeraho bushya, bikunze hazaherwa kuri abo.

Abo bivugwa ko babuze imirima ngo barenga 600,abayifite barenga 7000 b’imirenge ya Bugarama,Nyakabuye,Muganza na Gikundamvura. Bamwe mu bayibuze bayikwiye,bavuga ko byabagizeho ingaruka zikomeye,zirimo kutabonera imiryango yabo umuceri kandi yarawuryaga, ubukene bukabije kuko abenshi imibereho ari ho bayicungiraga,n’ibindi, mu gihe abayihawe batanze bitugukwaha cyangwa ari abakomeye nk’uko babivuga bameze neza.
Binavugwa ko bombori bombori zihahora,aho n’amatora mu makoperative ahabaye avugwamo urunturuntu,amenshi akanasubikwa, intandaro ari ariya makosa yabaye mu isaranganya,bamwe baba bashaka ko ababakingiye ikibaba bazi neza ibyaho bahora mu buyobozi,kugeza n’aho ngo hari n’abahabwa ubuyobozi mu makoperative badafitemo imirima,bafite n’ubuyobozi mu yandi,bitemewe, ngo iby’ayo manyanga bikemutse,haboneka umutuzo usesuye.
Bwiza.com yagerageje guhamagara Harelimana Frédéric inshuro nyinshi kuri telefoni ye igendanwa ngo agire icyo avuga kuri iyi raporo yashyizeho,impamvu abona yaheze mu kabati,ibivugwa ko uwari Visi Meya Kankindi Léoncie yaba yarashyizweho igitutu n’abakomeye bahavugwa, cyo kutongera kuyobora iyi komisiyo bigatuma ihagarara, n’ibivugwa ko mu byatumye yegura bitavugwa iyi komisiyo itarishimiwe yaba irimo,ntiyaboneka.
Igihe yazaboneka akemera kutuvugisha twazabibagezaho mu nkuru yacu itaha.


