Ikigo nderabuzima cya Giheke, kuko ngo cyubatse ku ruhande cyane, abo mu bice bitagira imihanda bacyumva mu makuru

Rusizi/ Giheke: Bemeza ko imihanda mibi ibabera intandaro y’idindira mu iterambere

Sangiza iyi nkuru

Abaturage b’umurenge wa Giheke mu karere ka Rusizi bavuga ko bakomeje kubabazwa no guhezwa mu bukene bukabije n’imihanda mibi, ngo uretse umuhanda wa Kaburimbo Rusizi-Huye ukorwaho na bake cyane muri bo, indi yose yapfapfanye, bagasaba akarere kubumva, kakabakorera nibura umuhanda umwe wabagabaniriza ubwigunge.

Ni ikibazo kigaragazwa na buri muturage w’uyu murenge uvuganye n’itangazamakuru,kikanashimangirwa n’ubuyobozi bwawo, kuko nubwo ngo bari bafite amahirwe akomeye yo kugira agace kari mu nkengero y’umujyi wa Rusizi,abandi bashobora guhahirana n’akarere ka Nyamasheke n’imirenge ya Nkanka, Gihundwe na Kamembe muri Rusizi, bidashoboka kubera imihanda n’ibiraro byangiritse bikabije.

Bavuga ko ikibabaje ari uko nta n’isoko bagira, kugana isoko bibasaba kujya mu rya Bushenge muri Nyamasheke, irya Gatsiro na Kamembe muri Rusizi, aho hose bigasaba kubanza kugera kuri kaburimbo ngo babashe kuhakomereza, iyo imvura yaguye bikagorana cyane kuko na moto zabahendaga ziba zitakibatwaye.

Bavuga ko imihanda yose ibahuza n’indi mirenge yapfapfanye, n’ibiraro byangiritse kandi bafite inganda za kawa, bahinga umuceri, borora inka z’umukamo, banahinga indi myaka ikenewe ku masoko, ariko kuba nta muhanda n’umwe muzima bagira, ibyo byose byagombye kubateza imbere bikabapfira ubusa, bamwe bakanacika intege zo gukomeza gukorera ubusa.

Baganira n’umunyamakuru wa Bwiza.com,umwe yagize ati: “Ni ikibazo gikomeye cyane,kuko nk’aha dutuye mu kagari ka Cyendajuru mbere ya jenoside yakorewe abatutsi imodoka zitwara abagenzi zarahanyuraga zikanagera ku bitaro bya Bushenge no ku isoko rya Bushenge.

None ikiraro cya Kagogo cyaduhuzaga na Bushenge cyaracitse nticyasanwa, umuhanda bamwe mu baturage batangiye kuwuteramo intusi, ntidushobora kugera ku bitaro bya Bushenge kandi ni ho abenshi twivuriza. Mbese turahangayitse cyane.’’

Umuhanda bavuga ko ubabaje cyane kurusha indi ngo ni uwa Giheke-Cyendajuru-Ntura- Gakomeye- Rwega, ukabahuza n’umurenge wa Bushenge ukomeza Shangi, ugashamikiraho n’ubahuza n’imirenge ya Nkanka na Gihundwe. Wo barasaba bakomeje akarere kuwubashyiriramo imonyi nziza, ugatsindagirwa neza, kuko badashobora gutera imbere ukimeze utyo.

Uyu wo mu kagari ka Rwega, ati: “Nk’ubu ikigo nderabuzima cyacu kiri kuri kaburimbo kandi ugereranije n’aho dutuye kiri ku ruhande cyane. Ndakubwiza ukuri ko hari ababyeyi babyarira mu nzira bajyayo,kuko iyo imvura yaguye n’abaguhekera umuntu mu ngobyi ntuba ukibabonye. Urembesheje umuntu ashobora no kugupfiraho wabuze uko ugira.’’

Uwo mu kagari ka Ntura ati: “Dufite santere y’ubucuruzi ya Kabujyogoro ishamikiyeho imihanda myinshi iduhuza n’ahandi. Abacuruzi baho bafite inyota y’iterambere,ariko ntirishoboka kuko nk’iyo bavuye kurangura i Kamembe imvura ikagwa bataragerayo, babiraza hafi y’umurenge cyangwa bagatanga ayo kubitwaza umutwe ,bigenda byangirika ababitwaye bagwagwana,kandi ni mu bilometero 3 gusa uvuye kuri kaburimbo. Twaragowe pe!’’

Iyi mihanda mibi ngo inatuma postes de santé zubatse mu tugari dufite ibibazo cyane zisa n’iz’umurimbo, kuko kugira ngo umuforomo azave ku kigo nderabuzima ahagere mu bihe by’imvura biba bidashoboka, bagahitamo kuzikinga, abo zakarengeye ntizigire icyo zibamarira. Uyu ati: “Biba mu gihe nta rwiyemezamirimo wakwemera gukorera muri ziriya postes da santé kuko byanze bikunze yahomba. Bimaze iki kubakira abaturage ivuriro uzi neza ko batazaryivurizamo kubera ko nta buryo barigeraho wahashyize?’’

Uretse uyu muhanda, bagaragaza n’indi ica ku nganda za kawa zihari, umuceri uhingwa mu gishanga cya Cyunyu mu kagari Gakomeye,ukusanywa ariko imodoka ziwukurayo ziwujyana mu nganda ziwutunganya zajya kuwuzana mu mvura zikaba zanamara iminsi 3 zarabuze aho zica zigaruka, izijya kuzana amabuye mu kagari ka Rwega zigaherayo, zikazaza akazuba kavuye, zibara igihombo, byose bigaca intege abashoramari baherekera.

Ubu bukene bw’imihanda mizima ngo buranateza ihungabana rikomeye ry’ubukungu mu borozi bagombye kujyana umukamo ku ikaragiro rya Giheke.

Ikaragiro rigataka kubura amata,aborozi bagataka kubura aho bayanyuza arijyaho kuko n’amagare ayatwara, mu ibihe by’imvura ahagarara, bamwe bakavuga ko kuvunika worora ntacyo bibamariye, mu gihe umukamo ubapfira ubusa, kubera kubura inzira iwugeza ku ikaragiro.

Iki kibazo kinahangayikishije bikomeye urubyiruko rw’abamotari ruvuga ko ruba rwashakishije ngo rubone moto n’impushya zo kuzitwara, rukorere mu bice by’iwabo, rutware abagenzi kuko nta modoka zibatwara zihari,ariko ngo iyo akavura gatonyanze gato biba birangiye.

Umwe ati: “Nkatwe dutwara moto, n’iyo akavura katonyanga gake, kubera ko ari imihanda y’itaka ribi, rimatira, uri mu bice by’epfo iyo uyiraza aho ugeze, waba uri kuri kaburimbo ntube ukigiye. Uvuye kwa muganga, umunyantege nke n’uwihutaga cyangwa uwatinyaga ijoro, biba birangiye.’’

Ubwo yari mu muganda wo gutera ibiti muri uyu murenge,ku muhanda wa kaburimbo Rusizi- Huye, ku wa 10 Mutarama uyu mwaka, umuyobozi w’aka karere Dr Kibiriga Anicet, yabajijwe iki kibazo,avuga ko bazi ko aba baturage bagowe kubera imihanda mibi,ariko ko hari icyizere ko uwo bataka cyane, ubahuza n’ibice byinshi by’indi mirenge uzatsindagirwa neza,vuba.

Ati: “Icyo ni cyo kuko iyo tuvuze ngo ‘ Muyobozi ca ingando mu bawe’ ntibivuze ko tugenda mu mihanda ya kaburimbo gusa,bivuze kujya mu batuye aho kure bafite ibyo bibazo, tukicarana, tukaganira, bakaduha ibitekerezo ku byo bifuza bikwiye kuba bikorwa bibakura mu bwigunge.’’

Yarakomeje ati: “Uyu muhanda bavuga twarawugenze mu minsi ishize,kimwe n’indi ihuza uyu murenge n’ibindi bice. Ni imihanda tuzi mu by’ukuri,twiboneye ko ihangayikishije, twanze abaduhera raporo mu biro tujya kuyirebera. Muri gahunda z’akarere zihutirwa uyu wa Giheke-Ntura ukomeza no mu bindi bice urimo. Bihangane igihe gito, uzakorwa utsindagirwe neza, turabibijeje.’’

Umurenge wa Giheke ufite abaturage barenga 23.000, mu tugari 8, abagera ku 20.000 bose batuye mu bice bavuga ko biri mu bwigunge, bizakomeza kubaheza mu bukene bukabije kubera imihanda idashobotse n’ibiraro byangiritse cyane niba bidakozwe.

Akarere ka Rusizi gafite ikibazo gikomeye cyane cy’imihanda y’igitaka, kuko nta n’umwe abaturage bashima ko ukoze neza mu buryo buborohereza ubuhahirane n’ahandi, kuko n’iyiswe ngo irakozwe yangirika itamaze kabiri kubera gukorwa nabi nk’uko abaturage babivuga, bakanavuga ko hari n’iya kaburimbo yangiritse itaramara igihe kinini ikozwe, bagasaba ko byajya bikurikiranwa, n’ikozwe ukaramba.

Ikigo nderabuzima cya Giheke, kuko ngo cyubatse ku ruhande cyane, abo mu bice bitagira imihanda bacyumva mu makuru
Ikigo nderabuzima cya Giheke, kuko ngo cyubatse ku ruhande cyane, abo mu bice bitagira imihanda bacyumva mu makuru

Hari imihanda myinshi y'uyu murenge abamotari bavuga ko batinya gutwaramo abagenzi akavura kamaze gutonyanga
Hari imihanda myinshi y’uyu murenge abamotari bavuga ko batinya gutwaramo abagenzi akavura kamaze gutonyanga

Umuhanda Giheke-Cyendajuru-Ntura ngo abaturage si bo bazarota ukorwa ngo ubakure mu bwigunge
Umuhanda Giheke-Cyendajuru-Ntura ngo abaturage si bo bazarota ukorwa ngo ubakure mu bwigunge

Meya Dr Kibiriga, nyuma y'umuganda n'abaturage ba Giheke, abizeza umuhanda mwiza
Meya Dr Kibiriga, nyuma y’umuganda n’abaturage ba Giheke, abizeza umuhanda mwiza

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *