U Burusiya buravuga ko nihagira ingabo z’amahanga zoherezwa muri Syria hazavuka Intambara y’Isi

Sangiza iyi nkuru

Minisitiri w’Intebe w’u Burusiya, Dmitry Medvedev yavuze ko nihagira ingabo mpuzamahanga zo ku butaka zizoherezwa muri Syria hashobora kuvuka Intambara y’Isi.

Ibi Medvedev yabivugiye mu kiganiro cyashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Kane n’ikinyamakuru cyo mu Budage, Handelsblatt aho avuga ko ibikorwa byo ku butaka byatuma buri wese agira uruhare mu ntambara.

Abajijwe ku kijyanye n’ibyo Arabia Saoudite iherutse gutangaza ko yifuza kohereza ingabo zayo zo ku butaka muri Syria, Minisitiri w’Intebe w’u Burusiya yasubije ko Abanyamerika n’abafatanyabikorwa babo b’Abarabu bagomba kubanza gutekereza niba badashaka ko intambara ihoraho muri Syria.

Medvedev
Minisitiri w’Intebe w’u Burusiya, Dmitri Medvedev

Umunyamakuru wa Al Jazeera dukesha iyi nkuru, Rory Challands uri i Moscow, yavuze ko ibyatangajwe na Medvedev ari umuburo kuri Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’abafatanyabikorwa bayo mu karere, barimo na Arabia Saoudite.

Uyu munyamakuru yagize ati: “Yababwiye guhagarika kohereza ingabo kuko nibabikora, ibi bishobora kuvamo igisa n’intambara idashira cyangwa se Intambara y’isi.”

Medvedev yananenze ibihugu byo mu burengerazuba bw’Isi ku kuba byaranze gufatanya n’u Burusiya muri Syria.

Hagati aho, minisitiri w’ingabo wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Ashton Carter, we yishimiye icyifuzo cya Arabia Saoudite cyo kongera uruhare rwayo muri Syria irwanya Islamic State.

pg-27-syria-2-getty
Ingabo za Arabia Saoudite / Ifoto: Internet

Ubwo bari bateranye ari ba minisitiri b’ingabo barenga 10 ku cyicaro cya OTAN kuri uyu wa Kane, Arabia Saoudite yongeye gushimangira ko ishobora kohereza ingabo zayo zo ku butaka muri Syria nk’uko byemejwe na minisitiri w’ingabo w’iki gihugu.

Ku rundi ruhande, Vyacheslav Matuzov, wahoze ari umudipolomate w’Umurusiya, kuri uyu wa Gatanu yabwiye Al Jazeera ko u Burusiya butenyegeje umuriro mu makimbirane yo muri Syria, ahubwo bwabujije ko yiyongera.

Uyu avuga ko nta wundi muti w’ibibazo bya Syria utari ibiganiro hagati y’impande zihanganye, abakwanga kuganira bakaba bafatwa nk’umwanzi ukwiye kurwanywa.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 
Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *