Mu rwego rwo gusukura inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi kugira ngo imibiri y’inzirakarengane z’Abatutsi ziruhukiyemo ikomeze kuruhukira ahasukuye hayihesheje icyubahiro, ubuyobozi bw’akarere ka Nyamasheke buravuga ko bwahaye imirenge yose irimo inzibutso za Jenoside hafi ya zose amafaranga 8.906.000 yo gufasha mu kuzisukura.
Umuyobozi w’aka karere, Kamari Aimé Fabien, yabwiye Bwiza.com ko n’ubwo muri rusange inzibutso za Jenoside zose uko ari 19 ziri muri aka karere zisanzwe zisukuye kandi zitaweho umunsi ku munsi uko bigomba, ariko muri iki gihe zigiye kuganwa n’abantu benshi baza kuhibukira kurusha uko byari bisanzwe muri aya mezi, zigomba kuba zisukuye birushijeho ari yo mpamvu ariya mafaranga 8.906.000 yatanzwe kugira ngo zisukurwe, ibigomba kuzisimbuzwaho bishaje bisimbuzwe.
Mu isuku igomba gukorwa ngo hari ugusiga irangi aho ritari rimeze neza, gusimbuza inzugi ,amatara n’ibindi aho bigaragara ko bikenewe, gusimbura amasanduku ashje, gukora ubusitani n’inzira zijya ku nzibutso neza, ku buryo uhageze wese abona ko koko zihesheje agaciro n’icyubahiro imibiri iziruhukiyemo.
Aya mafaranga ngo azafasha mu gusukura inzibutso 18 kuko urwa Gashirabwoba mu murenge wa Bushenge rwo harimo kubakwa urushyashya ayo gusukura urwari ruhari akaba ataratanzwe, rukazasukurwa bisanzwe kuko n’ubundi urundi na rwo imirimo yo kurwubaka irimbanije.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Yagize ati “aya mafaranga yatanzwe ku gusukura inzibutso kuko buriya urwibutso ruruhukiyemo imibiri y’abavandimwe bacu batuvuyemo tukibakunze, aho baruhukiye rero ni yo nzu batuyemo, babamo, ikaba igomba guhora isukuye nk’uko abakiriho natwe dukenera kuba ahasukuye hameze neza, ikagira igihe ikavugururwa.
Haba hari ubusitani bugakorwa neza, haba hari ibirahuri byamenetse bigasimbuzwa n’ibindi, natwe ni ko tugomba gukora, ni yo mpamvu ariya mafaranga yatanzwe kandi arahagije dukurikije ibyo twabwiwe n’abahora aho ziri.’’
Avuga ko izikenera kubakwa byo biba ari amafaranga ukwayo nk’uko urwa Gashirabwoba ruri kubakwa ,agasaba abahawe aya mafaranga kuyakoresha neza kandi ibikorwa bikihutishwa ku buryo ahibukirwa hose hagomba kuzajya haba hatunganye neza,bakamenya no kuzasobanura uko bayakoresheje n’ibyo bakoze,akanakoreshwa mu buryo bwemewe n’amabwiriza agenga imikoreshereze y’imari n’umutungo bya Leta.
Abarokotse Jenoside baganiriye na Bwiza.com , bashimye ubuyobozi bw’aka karere iki gikorwa cy’ingirakamaro kije cyunganira ibindi biri gukorwa n’urubyiruko n’abakuze mu gukoresha amaboko yabo basukura inzibutso zose ziri muri aka karere.
Akarere ka Nyamasheke gaherereye mu Burengerazuba bw’igihugu kagizwe n’imirenge 15, muri iyi mirenge hakaba harimo inzibutso 19 za jenoside yakorewe Abatutsi zishyinguwemo imibiri y’inzirakarengane z’Abatutsi zishwe zihorwa uko zaremwe.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Bahuwiyongera Sylvestre/Bwiza.com


