Misiri: Abasaga 38 bakomerekeye mu bitero 2 bitandukanye

Sangiza iyi nkuru

Kuri iki cyumweru tariki ya 9 Mata 2017, abantu basaga 27 biganjemo amakirisitu bo mu itorero rya Coptic mu mujyi wa Tanta ho mu gihugu cya Misiri baguye mu gitero cyagabwe kuri urwo rusengero rwabo naho abandi bagera kuri 11 bagwa mu gitero cyagabwe mu mujyi wa Alexandria.
BBC ivuga ko aba bantu bari bateraniye muri urwo rusengero ubwo banizihizaga umunsi mpuzamahanga wa mashami, ubwo abiyahuzi baturikirizagamo igisasucynasize abasaga 100 bakomeretse bikomeye.
Ku munsi umwe kandi, ikinyamakuru jeunafrique kivuga ko abandi 11 bahitanywe n’ikindi gitero cyagabwe mu mujyi wa Alexandria hakanakomerekamo abatari bacye mu gihe muri iki gihugu banitegura kwakira umushumba mukuru wa Kiliziya Gatulika ku isi, Papa Francismu byumweru 3 biri imbere.
Kugeza ubu, nta mutwe wari wigamba ko ariwo wabikoze, ariko mu minsi ishize, ishami ry’umutwe wa Islamic State washyize ahagaragara amashusho, uvuga ko ushobora kugaba ibitero ku bakirisitu bo muri iri torero.
Abayoboke b’itorero rya Coptic mu gihugu cya Misiri baregara ku 10% y’abaturage bose b’icyo gihugu.
Abakeneye ko bwiza.com yazabasura, n’igihe mukeneye ko hari ibitangazwa mu binyamakuru byayo wakwandika kuri E-mail ya meckypro@gmail.com,cyangwa mugahamagara kuri 0784685981.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com
 
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *