Kuri iyi tariki ya 9 Mata 1994, nibwo hatangiye Operation Amaryllis, iyobowe na Generali Henri Poncet mu rwitwazo rwo guhungisha abanyaburayi bagera ku 1400 babaga mu Rwanda.
Icyo gihe Interahamwe n’abasirikare barindaga Habyarimana, bishe abatutsi bari bahungiye kuri paruwasi gatulika yitiriwe Mutagatifu Vicenti wa Paloti i Gikondo bagera kuri 500. Kuri uwo munsi, Ingabo za Loni ziboneye ubwicanyi bwakorewe abatutsi biganjemo abana muri kiliziya i Gikondo.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Nk’uko bitangazwa na Komisiyo y’igihugu ishinzwe kurwanya Jenoside, CNLG, abasirikare ba Leta ya Habyarimana batwitse abatutsi bari bahungiye Nyakabanda II munsi ya BAOBA, mu gihe Abatutsi bari bahungiye ku misozi ya Murama, Murundi, Nyamirama na Kabare (mu karere ka Kayonza) na bo bishwe.
Icyo gihe kandi kandi Abatutsi bari bahungiye kuri paruwasi gatolika ya Kabuye, ubu ni mu murenge wa Jabana, bose barishwe.
Guhera ku itariki ya 9-11 Mata 1994, Abatutsi bari bahungiye i Kiramuruzi (ubu ni mu Karere ka Gatsibo), barishwe, ndetse Interahamwe zishe abatutsi muri Nyagatare I (ubu ni mu karere ka Nyagatare).
CNLG ikomeza ivuga ko habaye ubwicanyi bwakorewe Abatutsi bari bahungiye kuri paruwasi ya Zaza muri Kibungo, guhera tariki ya 09 kugeza tariki ya 12 Mata, Abatutsi babarirwa hagati ya 500 na 800 barishwe.
Abatutsi bari bahungiye ku musozi wa Nyamagumba (Mabanza) muri perefegitura ya Kibuye bagabweho igitero, babanje kwihagararaho mu gihe kingana n’iminsi itanu guhera tariki ya 09 kugeza tariki ya 14 Mata biba iby’ubusa n’ubundi ababarirwa mu 12000 baricwa.
Abatutsi bari bahungiye Nyabikenke, ku biro byahoze ari iby’umurenge wa Karama muri Bumbogo, barishwe.
Kuri iyi tariki kandi hishwe Abatutsi i Nyarushishi (Nkungu), ab’i Cyabingo, abo mu Mataba (Gakenke), abo muri santeri ya Kararama (Gakenke), abari bahungiye ku Rusengero rw’Aba Baptiste rwa Rusiza muri Kabumba, Perefegitura ya Gisenyi, ubu ni mu Karere ka Rubavu.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Hishwe kandi Abatutsi bari bahungiye mu Kiliziya ya Nyundo no mu nkengero zayo, muri Perefegitura ya Gisenyi, ubu ni mu Karere ka Rubavu ndetse n’Abatutsi bari bahungiye muri Maternite ya Nyundo muriPerefegitura ya Gisenyi, ubu ni mu Karere ka Rubavu.
Abakeneye ko bwiza.com yazabasura, n’igihe mukeneye ko hari ibitangazwa mu binyamakuru byayo wakwandika kuri E-mail ya meckypro@gmail.com,cyangwa mugahamagara kuri 0784685981.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@Bwiza.com
Â


