Mu gihe hibukwa ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, kuri uyu wa 9 Mata 2017, abanyenshuri b’Abanyarwanda biga muri kaminuza zo mu mujyi wa Shenyang ho mu Bushinwa nabo bibutse.
Umuhango wo kwibuka watangijwe na Misa yasomewe muri Kiliziya Gatolika ya Shenyang, Roho z’inzirakarenganze z’Abatutsi bishwe bahorwa uko baremwe ziragizwa Nyagasani ari nako basengera Abanyarwanda muri ibi bihe byo kwibuka.

Nyuma y’amasengesho, iyindi mihango yakomereje mu nzu izwi ku izina rya “Kazhihui center hall”. Ikiganiro ku mateka ya Jenoside cyatanzwe na Ishimwe Prince, umunyeshuri mu cyiciro cya gatatu cya kaminuza (masters) mu ikoranabuhanga, wasobanuye amateka y’u Rwanda kuva mu gihe cya mbere y’ubukoroni kugeza aho u Rwanda rugeze ubu.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Yasabye abanyeshuri kwigira ku mateka mabi yabaye mu bihe byashize, barwanya ingengabitekerezo ya jenoside ndetse bashyigikira ibyiza u Rwanda rumaze kugeraho babiheshejwe n’ubuyobozi bwiza Abanyarwanda bakesha Perezida wa Republika, Paul Kagame.
Alain Patrick Mutabazi, umunyeshuri w’iga ubuganga akaba n’umuyobozi wa Diyasipora ya Shenyang, niwe wacanye urumuri rw’icyizere, asaba abo banyeshuri b’Abanyarwanda kuba aba mbere mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, ndetse no kwiga cyane kuko Abanyarwanda babatezeho byinshi ku bumenyi bazabazanira.

Uyu muhango witabiriwe n’abanyeshuli 40 b’Abanyarwanda biga mu mujyi wa Shenyang, ni umujyi uherereye mu ntara ya Liaoning.
Umuhango nyamukuru wo kwibuka wabereye kuri ambasade y’u Rwanda i Beijing, Abanyarwanda batuye mu yindi mijyi nabo bemerewe kwibukira mu duce batuyemo nk’uko aba banyeshuli bibukiye i Shenyang.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@Bwiza.com


