Mu gihe Abanyarwanda bakomeje ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 23 inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, hari amwe mu matariki asa n’atazibagirana kubera ibikorwa by’indengakamere byagiye biba.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ubwo mu mujyi wa Kigali hari hashyizwe za bariyeri zitandukanye, abantu bicwa hirya no hino mu mihanda no mu ngo, kuri iyi itariki ya 10 Mata 1994, hegeranyijwe imirambo isaga ibihumbi 10 igezwa ku bitaro hagamijwe kureba niba nta baba bakomeretse bashobora kuvurwa.
Kuri iyi tariki kandi, nibwo ingabo zarindaga uwahoze ari umukuru w’igihugu, Habyarimana Yuvenali zateye igisasu kinini ku bitaro byitiriwe umwami Faisal, iki gisasu kikaba cyarahitanye abasaga 29 biganjemo abarwayi mu gihe abandi basaga 70 bakomeretse bikomeye nk’uko byatangajwe na Ibuka.
Ku itariki nk’iyi mu 1994, nibwo uwari Archbishop Giuseppe Bertello wari ushinzwe ibijyanye na Dipolomasi muri Kiliziya Gatulika yavuye mu Rwanda kubera ibibazo by’umutekano mucye asubira iwabo mu Butaliyani.
Giuseppe Bertello yavutse ku itariki ya mbere Ukwakira 1942 , akaba yararanzwe no gukora ibikorwa by’ivugabutumwa muri kiliziya Gatulika y’i Roma mu bice bitandukanye, hirya no hino ku isi ndetse no muri Afurika.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Yatangiye izi nshingano mu 1971, aza gukorera muri Sudani mu 1973, ku itariki ya 12 Mutarama 1991, nibwo yoherejwe mu Rwanda guhagararira ibijyanye na Dipolomasi muri kiriziya Gatulika aho yasanze ibintu by’amoko bisa n’ibyimitswe mu Rwanda kubera ubutegetsi bwariho.
Ntiyatinze rero kuko mu minsi 3 gusa Jenoside itangiye yahise ahaguruka yisubirira iwabo.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com


