Ese Perezida Nkurunziza aremera kurekura Gen Cyrille Ndayirukiye na bagenzi be?

Sangiza iyi nkuru

Benjamin William Mkapa, ni umunyapolitiki ukomoka muri Tanzania akaba umuhuza mu biganiro bigamije guhuza Abarundi nyuma y’imvururu zavutse kuva 2015.
Izi mvururu zakuruwe na kandidatire kuri manda ya gatatu ya Perezida Nkurunziza bamwe batemeraga, izi mvururu zanaje gutera bamwe mu basirikare n’abapolisi gushaka kumuhirika ku butegetsi ku ngufu.
Kuri ubu, uyu muhuza yandikiye Perezida Nkurunziza amusaba guha imbabazi abo bafashwe bagafungwa bagerageza kumuhirika ku butegetsi none abategetsi bamwe b’u Burundi ntibabyumva kimwe na Mkapa.
Abo Benjamin Mkapa yasabiye imbabazi harimo na Gén Cyrille Ndayirukiye ushyirwa ku isonga ry’abateguye uwo mugambi, undi mu basabirwa imbabazi ni Gén. Hermenegilde Nimenya, Gén. Zenon Ndabaneze. Bose bahose ari abayobozi mu gisirikare na polisi.
Aba bajenerali uko ari batatu bari mu bakatiwe gufungwa burundu by’umwihariko mu rukiko bemeye icyaha cyo gucura umugambi wo gushaka guhirika perezida Nkurunziza ariko bose bakaba barisobanuraga bavuga ko nta cyaha kirimo, ko bashakaga kurengera ibikubiye mu masezerano y’i Arusha.
Gen.Cyrille Ndayirukiye ubu ufungiye i Burundi yigeze kuba Minisitiri w’ingabo z’u Burundi ndetse akaba n’umwe mu bayoboye iyi Coup d’Etat, bitangazwa kandi ko ari we wari wungirije Gen Niyombare Godefroid wahise ahunga ubwo abandi bafatwaga bagafungwa.
Perezida Nkurunziza yaba afite ububasha bwo kubababarira se?
Ubwo yari mu muganda rusange i Bubanza, ku wa Gatandatu tariki ya 8 Mata, Umukuru w’Inteko Nshingamategeko y’u Burundi, Pascal Nyabenda yatangaje ko ibaruwa Benjamin Mkapa yandikiye Perezida Nkurunziza bayibonye ariko akemeza ko Perezida nta bubasha afite bwo gutanga izo mbabazi.
Ati: “Intego nyamukuru igihugu cyihaye nyuma yaho habereye birya byo mu 2015, habaye ukuganira hagati y’abarundi, nagirango mbabwire ko bamwe babeshye Abarundi bagategura imyigaragambyo ndetse ya myigaragambyo ikagera aho bashaka guhirika ubutegetsi ku ngufu, ubu bageze ku yindi ntera y’uko abashatse guhirika ubutegetsi ngo bahabwa imbabazi icyo bita (Immunité) mu rurimi rw’Igifaransa .
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Yakomeje avuga ko ari amayeri kugirango abari bateguye Coup d’Etat babone uko bongera kuzura umugambi wabo, Ati: “ ni umutego wundi wo kugirango ya Coup d’Etat yo muri 2015 noneho yongere igere ku ntego, na nyiri icyubahiri umukuru w’igihugu nta bubasha afite bwo gutanga imbabazi”.
Uyu muyobozi avuga ko imbabazi zitangwa n’abaturage, ati: “ Izo mbabazi zitangwa na mwe abenegihugu cyangwa ababahagarariye, zitangwa mu buryo bwa referendum, mwebwe bakababaza cyangwa bakabizana mu nama Nshingamategeko tukagira icyo tubivugaho kuko umukuru w’igihugu nta bubasha abifitiye, murumva rero bariko baramusaba gukora amakosa”.
Yakomeje ashimangira ko Perezida Nkurunziza abaye yemeye gukora ibyo asabwa n’umuhuza, Benjamin Mkapa, yaba akoze ibihabanye n’Itegeko Nshinga ry’u Burundi, Ati: “ni hahandi abashinjwa gushaka guhirika ubutegetsi bagomba guhanwa byanga byakunda”.
Mkapa arabasabira imbabazi abandi babasabira kwicwa!
Mu kwezi gushize ubwo Minisitiri w’ingabo mu Burundi, Emmanuel Ntahomvukiye yagiranaga inama n’abadepite yasabye ko hakorwa inyigo y’uburyo igihano cy’urupfu cyakuweho mu Burundi cyasubizwaho kigacogoza ibyaha bimwe na bimwe.
Emmanuel Ntahomvukiye yakomeje avuga ko ku rutonde rw’abantu bazahanishwa iki gihano kibaye gisubijweho ari abarenze ku mategeko agenga igisirikare n’aya Leta, abashatse guhirika ubutegetsi ndetse n’abahamwe n’icyaha cyo kwica abayobozi.
Muri ibi byaha 3 yatangaje, Gen Cyrille Ndayirukiye na bagenzi be harimo bibiri bibareba, icya mbere ni icyo gushaka guhirika ubutegetsi ikindi ni ukurenga ku mahame agenga igisirikare, bisobanuye ko iri tegeko ribaye ryemejwe mu Burundi, bakwicwa.
Yakomeje avuga ko n’abishe Lt Gen Adolphe Nshimirimana wishwe tariki ya 02/08/2015 nabo bakwiye guhanishwa icyaha cy’urupfu, uyu musirikare ni umwe mu bagize uruhare rukomeye mu guhagarika iyi Coup d’Etat.
Ku itariki ya 13 Gicurasi 2015, Nibwo inkuru yakwiriye isi ko Perezida Nkurunziza yakorewe Coup d’Etat na Gen Niyombare afatanyije na bagenzi be b’abasirikare n’abapolisi. Perezida Nkurunziza yari mu nama y’abakuru b’ibihugu bihuriye mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) yaberaga muri Tanzania.
Iyi Coup d’Etat yakurikiwe n’imfu z’abasirikare benshi bagiye bicwa mu buryo budasobanutse bikuruwe n’amakimbirane yari ashingiye kuri politiki yageze no mu zindi nzego, kugeza n’iyi saha ayo makimbirane atarabonerwa umuti ari cyo Benjamin Mkapa yatorewe ngo abashe kunga izo mpande zishyamiranye na Leta.

mkapa
Benjamin William Mkapa. yanabaye Perezida wa Tanzania 1995-2005

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Itangishatse Théoneste/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *