Bisesero: Twirwanyeho ku buryo no mu bicanyi hapfuye abatari bacye (Ubuhamya)

Sangiza iyi nkuru

Mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi, ku rwibutso rwa Bisesero ruherereye mu karere ka Karongi mu ntara y’Uburengerazuba, uwatanze ubuhamya yavuze ku mirwano ikomeye abahigwaga barwanye n’ingabo zari iza leta yariho yaguyemo abatari bacye.
Kuri uyu wa 10 Mata 2017, Eric Nzabahimana, umwe mu barokokeye kuri uwo musozi, yavuze ko mu bantu basaga ibihumbi 50 bahungiye kuri uwo musozi habashije kurokokamo abatarenze 1200 na bwo habaye imirwano idasanzwe.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Yagize ati”abagabo n’abasore bumvaga babasha kugira icyo bakora, ni bo bajyaga guhangana n’abo bicanyi. Twirwanyeho biratinda, batwicira imiryango ariko no mubicanyi hapfuye abapolisi n’abasirikare batari bacye.”
Mu buhamya bwe kandi, Eric yavuze ko bari bayobowe n’uwitwaga Birara, ubwo baterwaga n’abicanyi bakarwana iminsi itari micye ariko bagakomeza kwirwanaho uko bashoboye.
Yagize ati “twarwanishaga amabuye n’inkoni, tukivanga mu Nterahamwe bakatuyoberwa ahubwo bagatemana ubwabo, mu gihe bo barwanishaka imbunda n’ibindi bikoresho byongeye bakaba bari benshi.”
Abasirikare b’Abafaransa baje kuhageraga nyuma y’iminsi 3, Abatutsi birwanagaho, byatumye n’abaturage bari mu bwihisho bajya ahagaragara bazi ko bagiye kubona ubufasha ariko biba iby’ubusa kuko izo ngabo z’abafaransa zitabarebye n’irihumye, ahubwo hahise haza igitero simusiga cyari kigamije gutsemba.
Yakomeje agira ati“ku itariki ya 13 Gicurasi 1994, nibwo haje imodoka zipakiye abasirikare n’Interahamwe bica Abatutsi batagira ingano, ku buryo twongeye gusubiza agatima impembero ari uko tugeze mu Nkotanyi.”

Imodoka z'ingabo z'u Bufaransa nizo zatwaraga Interahamwe
Imodoka z’ingabo z’u Bufaransa nizo zatwaraga Interahamwe

Eric aragaya cyane ingabo z’u Bufaransa zabatereranye ahubwo zikabahererekanya n’Interahamwe ngo zibice.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Mu buhamya bwe kandi , yavuze ko kuri kariya gasozi hashiriye Abatutsi basaga ibihumbi 50 bishwe n’Interahamwe zabaga ziturutse Cyangugu, Gisenyi, Kibuye ndetse na Ngororero.
Uru rwibutso rwa Bisesero rushyinguyemo Abatutsi basaga ibihumbi 50 biganjemo abo kuri ako gasozi ndetse n’abo mu bice bahana imbibi.
Abakeneye ko bwiza.com yazabasura, n’igihe mukeneye ko hari ibitangazwa mu binyamakuru byayo wakwandika kuri E-mail ya meckypro@gmail.com, cyangwa mugahamagara kuri 0784685981.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *