Mu gihe mu Rwanda twibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994; muri Ghana guverinoma irasabwa kwigira ku byabaye mu Rwanda hirindwa ko amahano nk’aya yaba muri iki gihugu nk’uko babibwiwe na chairman w’Umurynago Nyarwanda uba muri Ghana.
Chairman w’Umuryango Nyarwanda, cyangwa se ukuriye Abanyarwanda baba muri Ghana, bwana Bernardin Gatete, yavuze ko igihugu cya Ghana nikinanirwa kwakira ubudasa bw’amoko cyangwa ubw’imico bishobora kuzashora iki gihugu mu bwicanyi nk’ubwa jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda igahitana ubuzima bw’Abanyarwanda basaga miliyoni mu 1994.
Kuwa 06 Mata 1994 nibwo indege yari itwaye perezida Habyarimana na mugenzi we w’u Burundi yahanuwe ubwo bari baturutse I Arusha muri Tanzania mu mishyikirano y’amahoro kugeza ubu hakaba hataramenyekana neza uwagize uruhare mu ihanurwa ry’iyi ndege.
Nyuma y’ihanurwa ry’iyi ndege, itangazamakuru ryo mu Rwanda icyo gihe cyane cyane ibinyamakuru nka kangura na RTLM byatangiye gushishikariza Abahutu kurimbura Abatutsi ndetse ritangira gutangaza amazina y’Abatutsi bagombaga kwicwa ku ikubitiro.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ubwo yagiranaga ikiganiro n’ikinyamakuru Joynews cyo muri Ghana dukesha iyi nkuru, ubwo abanyarwanda baba muri iki gihugu bari mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 23, Gatete Bernardin yasabye Guverinoma ya Ghana gukaza amategeko ateza imbere ubutabera n’uburinganire.
Gatete yagize ati: “ Isomo ry’ingenzi twatekereje ko twasangira na Ghana nuko tugomba kugira icyita rusange nk’igihugu. Tugomba kwirinda kurebana duhereye ku bidutandukanya ahubwo tukareba ibiduhuza twese ”
Yakomeje asaba itangazamakuru ry’iki gihugu kwigengesera mu gihe ritara inkuru ku bibazo bishingiye ku moko.
Igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi mu gihugu cya Ghana cyitabiriwe n’Abanyarwanda baba muri iki gihugu barimo n’abakozi ba ambasade, bacana urumuri rw’icyizere ndetse no kwibuka roho zagendeye muri ubwo bwicanyi.
Muri iki gihugu cya Ghana by’umwihariko mu majyaruguru yacyo, ubutaka buracyaza imbere mu guteza ibibazo by’imibereho, ubukungu na politiki bituma haba makimbirane ya hato na hato hagati y’ubwoko bwa Konkombas na Dagombas, hagati ya Konkombas na Nanumbas, hagati ya Konkombas na Gonjas, no hagati ya Gonjas na Nawuris ndetse muri iyi minsi hakaba hatangiye kuvuka amakimbirane hagati y’abakomoka mu bwoko bwa Konkombas na Nawuris.
Kubera ibi bibazo hakozwe ubushakashatsi bwakorewe ku baturage 600 bo mu bice bitandukanye by’amajyaruguru ya Ghana hagamijwe kumva icyo batekereza kuri aya makimbirane. Isesengura rikaba rivuga ko ababajijwe hafi ya bose bagaragaje ko hashobora kuzaba amakimbirane arushijeho gukomera mu majyaruguru. Igiteye ubwoba kikaba ari uko hari n’ibimenyetso bigaragaza ko amoko yose atuye muri ibi bice yigeze guhangana mu makimbirane yo mu 1994, yari arimo kwibikaho intwaro zitandukanye zishobora kuzakoreshwa mu ntambara ishingiye ku moko nk’uko inkuru ya Africaportal yo mu 2009 yavugaga.
Abakeneye ko bwiza.com yazabasura, n’igihe mukeneye ko hari ibitangazwa mu binyamakuru byayo wakwandika kuri E-mail ya meckypro@gmail.com, cyangwa mugahamagara kuri 0784685981.
Â
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Â
Â
Dennis Ns./Bwiza.com


