Imiryango mpuzamahanga iratabaziza abaturage ba Sudani y’Epfo basigaye batunzwe n’amababi y’ibiti n’ibindi biribwa byo mu gasozi kubera ikibazo cy’inzara gikomeje kubugariza.
Inama yita ku mpunzi mu gihugu cya Norvege (NRC) yatangaje ko abaturage bo mu gace ka Aweil gaherereye mumajyaruguru ya kiriya gihugu kuri ubu batunzwe n’amababi y’ibiti ndetse na bimwe mu bimera byo mu gasozi kuko batakibasha guhinga kubera ubwumagare bwanateje amaapfa adasanzwe.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Uhagarariye iyi nama muri Sudani y’Epfo, Rehana Zawar, yavuze ko abaturage bo muri kariya gace baganiriye bavuze ko batunzwe n’amababi y’ibiti bitandukanye batitaye ku kuba bisharira ndetse bakanibanda ku bimera biba bikiri bito bitarakomera kugirango barebe ko bwacya kabiri.
Kugeza ubu, harabarurwa abaturage basaga ibihumbi 100 babayeho muri buriya buryo muri kariya gace mu gihe ababarirwa muri Miliyoni bazahura na kiriya kibazo mu mezi macye ari imbere mu gihe imiryango igoboka abashinje nta cyo ikoze.
Iyi nama igaragaza ko byibuze abaturage bangana na 40% by’abatuye kariya gace batunzwe n’amababi y’ibiti mabisi nk’inyamaswa, mu gihe abari bakirya ku byo babashije kwizigamira ari mbarwa.
Iyi nama ikomeza ivuga ko aka gace ari kamwe mu duce two muri kiriya gihugu twugarijwe n’ikibazo cy’amapfa, cyatewe ahanini no kuba barabanje guhura n’ibihe bibi by’ihinga bigatuma abaturage barya imbuto n’aho imvura ibonekeye bakabura iyo gutera.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ikomeza inavuga ko ubushakashatsi buherutse gukorwa bugaragaza ko byibuze abantu 2 ku bihumbi 10 gusa bahitanwa n’inzara buri munsi.
Iki kibazo cyaranzwe n’imyivumbagatanyo n’ibikorwa by’ubwicanyi kuva cyabona ubwigenge mu mwaya isaga 5 ishize, hakaniyongeraho aya mapfa byatumye abasaga Miliyoni n’igice baba impunzi mu bihugu by’ibituranyi birimo Uganda n’ibindi naho abandi nabo bagata ingo zabo ariko bakaba bakiri mu gihugu cyabo.
Abakeneye ko bwiza.com yazabasura, n’igihe mukeneye ko hari ibitangazwa mu binyamakuru byayo wakwandika kuri E-mail ya meckypro@gmail.com, cyangwa mugahamagara kuri 0784685981.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com


