Impunzi z’Abanyarwanda 2000, mu zibarirwa mu 200,000 zikiri ku butaka bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo zahungiyemo mu 1994, nizo zimaze gutaha mu Rwanda kuva uyu mwaka wa 2017 watangira nk’uko byatangarijwe mu Cyumweru gishize I Kinshasa n’uhagarariye HCR muri iki gihugu, Ann Encontre.
Ubwo uyu muyobozi uhagarariye HCR muri Congo yatangaga ibisobanuro mu nama y’igenamigambi ry’ibikorwa HCR izibandaho muri Congo muri 2018-2019, yasobanuye ko usibye igisubizo cyo gushishikariza impunzi gutaha ku bushake, iri shami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi riri mu bukangurambaga bwo kuba hanakoreshwa uburyo bwo guha ubwenegihugu igice cy’izi mpunzi aho zahungiye.
Impamvu yatanze ngo ikaba ari uko bamwe mu mpunzi z’Abanyarwanda baba barashakanye n’Abanyekongo cyangwa bakaba baravukiye muri iki gihugu.

Ann Encontre kandi ku rundi ruhande avuga ko umuryango akorera urimo no gushishikariza impunzi zaturutse muri Centrafrica gutaha ku bushake nk’izahunze ziva mu murwa mukuru Bangui cyangwa mu bindi bice bitekanye kuri ubu.
Iyi nkuru dukesha ikinyamakuru APA ikaba ivuga ko minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu n’umutekano wungirije, Basile Olongo, yari aherutse gutangaza ko Congo icumbikiye impunzi 460,923, zirimo Abarundi 39,499, impunzi zavuye muri Centrafrica 108,420, izavuye muri Sudani y’Epfo 71,529, ndetse n’impunzi z’Abanyarwanda 200,000.
Minisitiri Olongo kandi yongeyeho ko ubwinshi bw’impunzi z’abanyamahanga ku butaka bwa Congo bwanatumye habaho kuva mu byabo kw’abaturage bagana imbere mu byaro byo mu bice bimwe by’igihugu cyane cyane mu Ntara za Kivu zombi aho bivugwa ko izi ntara zonyine zirimo 1,900,000 by’abaturage bataye ibyabo ariko bakaguma mu gihugu imbere.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ku kijyanye n’impunzi z’Abanyarwanda, visi minisitiri Olongo yasabye HCR gutanga ubufasha bwayo mu gucyura impunzi ku bushake, no gushaka inkunga ihagije yo kwita ku bibazo bya 82% by’izi mpunzi zishaka kuguma muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.
Abakeneye ko bwiza.com yazabasura, n’igihe mukeneye ko hari ibitangazwa mu binyamakuru byayo wakwandika kuri E-mail ya meckypro@gmail.com, cyangwa mugahamagara kuri 0784685981.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


