Nyuma y’uko umuhuza mu biganiro bigamije kunga abashyamiranye mu gihugu cy’u Burundi, Benjamin Mkapa asabye perezida Petero Nkurunziza gutanga imbabazi z’agateganyo ku bantu bafunzwe bazira ibibazo bya politiki muri kiriya gihugu bakajya gukurikirana biriya biganiro, perezida Nkurunziza yamaze kumusubiza amubwira ko bidashoboka.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko hari abanyepolitiki batandukanye muri kiriya gihugu bafunzwe bashinjwa gushaka guhirika ubutegetsi bwa perezida Nkurunziza nyuma yo kongera gutorerwa kuyobora igihugu, ariko umuhuza w’ishyaka riri ku butegetsi CNDD-FDD n’abatavuga rumwe na ryo, Mkapa akaba yari yagejeje icyifuzo cye kuri Nkurunziza amubwira ko byaba byiza kurushaho bariya na bo baramutse bitabiriye biriya biganiro.
Ni nyuma y’uko kandi mu bihe byashize, Perezida Nkurunziza yari yanze kwitabira ibyo biganiro byaberaga muri Tanzaniya ashinja umuhuza Mkapa gutumiramo abo ashinja gushaka kumugirira nabi akavuga ko atakwicarana na bo ku ntebe ahubwo ko bakagombye kuba bari gukurikiranwa n’ubutabera.
Perezida Nkurunziza yatangaje ko nta bubasha afite bwo kurekura abo bantu bafunzwe ngo bajye kwitabira ibyo biganiro.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Benshi mu banyepolitike batavuga rumwe na leta y’u Burundi bari mu buhungiro, abandi bakaba baratawe muri yombi nyuma y’imyigaragambyo yahitanye abatari bacye muri kiriya gihugu batari bashyigikiye ko Perezida Nkurunziza akomeza kubayobora guhera muri 2015.
Umuvugizi wa Perezidansi y’u Burundi, Jean Claude Karerwa Ndenzako, yatangaje ko abo Mkapa asabira imbabazi ari abakurikiranweho ibyaha birimo gushaka kugirira nabi Perezida Nkurunziza ndetse n’abakoze ibindi byaha by’ubugizi bwa nabi mbere y’uko Perezida nkurunziza atorwa, ariko bikaba bidashoboka.
Yagize ati “Umukuru w’igihugu afite uburenganzira bwo kubabarira abamaze kugera imbere y’ubutabera ndetse no ku bataracirwa imanza, ndetse n’itegeko mpanabyaha rikaba ribateganyiriza imbabazi z’agateganyo biciye mu bagize ingoro ishinga amategeko kuko ari bo baba bahagarariye igihugu.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Benjamin Mkapa wigeze no kuba perezida wa Tanzaniya amaze kugerageza guhuza abatavuga rumwe mu gihugu cy’u Burundi inshuro zigera kuri 3 zose ariko bikaba nta cyo birageraho mu gihe biteganyijwe ko ibyo biganiro bigomba kuba byamaze kurangira mu mezi abiri ari imbere gusa.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@bwiza.com


