Kuri itariki nk’iyi ya 11 Mata mu 1979, ubu imyaka 38 irirenze, nibwo umunyagitugu wahoze ari perezida wa Uganda, Idi Amin Dada yahiritswe ku butegetsi bikaba ngombwa ko ata igihugu agahunga nyuma y’aho ingabo za Tanzania zifatanyije n’Abagande barwamurwanyaga zigaruriraga umurwa mukuru, Kampala zigakuraho ingoma y’igitugu yari imaze imyaka 8. Reka twibukiranye bimwe mu bihe by’ingenzi byaranze uru rugamba rwo gukura Idi Amin ku butegetsi.
1.Imwe mu mpamvu yabaye imbarutso y’urugamba hagati y’ibi bihugu byombi!
Ibijya gucika bica amarenga byabanje ari imyigaragambyo yabereye mu ngabo za Uganda zari zikuriwe na Field-Marshall Idi Amin Dada nk’umugaba w’ingabo w’ikirenga.
Iyi myivumbagatanyo y’abasirikare ba Idi Amin Dada ariko yabaga igamije kumusaba ko yagira icyo akora ku mibereho y’abo basirikare itari yifashe neza muri icyo gihe.
Ikintu Idi Amin Dada atigeze akozwa cyangwa ngo yumve ko hari ikintu yahindura ku mibereho y’abasirikare ba Uganda b’icyo gihe,haba ibijyanye n’imibereho mu bigo babaga babamo cyangwa se kabone naho babaga bakambitse mu misozi igisirikare cya Uganda cyasaga n’ikimaze kuba nabi.
Field Marshall Idi Amin Dada abonye ko bikomeye yahise atangira guhiga bukware abo basirikare babaga bashaka kuzana ibyo kwigaragambya maze bagira ubwoba bwinshi bahungira Tanzania.
Nyamara uku guhunga kw’imitwe minini y’ingabo zihungira mu kindi gihugu n’ubusanzwe si ikintu kiba gisanzwe ku buryo kumva ko byagombaga gukurura umwuka mubi hagati ya Tanzania na Uganda bitari impamvu y’agaseseshwarumuri!
Ibi ndabivuga nkuko wanasanga izi mvururu zaraterwaga inkunga na serivisi z’ubutasi za Tanzania yari inacumbikiye imitwe itabarika irwanya Uganda muri icyo gihe.
Uko bagahunze birukiye ku butaka bwa Tanzania n’ibikoresho byabo Idi Amin Dada yahise agira uburakari bukaze maze ahita ategura urugamba rushyushye hamwe n’ibitero bikaze kuri Tanzania .
Ibi bitero kandi byashakaga kwibasira uburengerazuba bw’igihugu cya Tanzania binavugwa ko iherezo Marshall Idi Amini yari afite umugambi wo kwigarurira intara y’ Akagera bityo abamurwanya bakabura aho binyagamburira ku butaka bwegereye Uganda ku mupaka wa Tanzania!
Muri iki gihugu cya Tanzania kandi habarizwaga izindi nyeshyamba zari zibumbiye mu mitwe itandukanye irwanya Leta ya Uganda muri Iyo iyari ikomeye yari Uganda National Liberation Front UNLF, inyeshyamba zari zimaze igihe kiyingayinga umwaka zitoreza ku butaka bwa Tanzania kuzahirika ubutegetsi bwa Idi Amini Dada.
Mu bigaragara Perezida wa Tanzania Nyakwigendera Mwalimu Yulius Nyerere ntiyacanaga uwaka na Idi Amin kubera iyo mpamvu buri umwe yahoraga yiyumvira kuzaha undi isomo ry’isasu igihe icyo ari cyo cyose bizaba ngombwa.
2.Bidatinze urugamba rwarahinanye ingabo ku mpande zombi zambarira urugamba
Ni nyuma gato y’uko ingabo za Idi Amini zambukiye umupaka zitangije ibitero bikaze kuri Tanzania mu Ntara y’ Akagera, ibitero benshi bavuga ko byakoresheje imwe mu mipaka ikomeye iri hagati ya Tanzania na Uganda nka Mutukura n’ahandi.
Igisirikare cya Tanzania cy’icyo gihe cyari gisanganywe abasirikare babarirwa mu 40.000 cyakoresheje uburyo bushoboka bwose bwo kwongeranya imbaraga .
Aho hibanzwe mu kwegeranya aba sekombata bahoze mu gisirikare [ Reservists ] ndetse n’abacungagereza, ibi bikaba mu byumweru bibarirwa ku mitwe y’intoki byarahaye Yulius Nyerere kwegeranya abasore 100.000 biteguye urugamba neza.
Ni mu gihe Idi Amini we mbere ya byose yabaraga ko afite ingabo 70.000 yumvaga ko arusha ingabo Tanzania hafi incuro 2.
Burya igihugu gishobora kugira igisirikare kizwi nk’igisirikare cy’igihugu ariko imbaraga za gisirikare z’igihugu iki cyangwa kiriya ntizicungirwa ku gisirikare cyacyo nyirizina gusa ahubwo hanabaho izindi mbaraga ziba zihishe ahantu kure harimo inzego nkizo Yulius Nyerere yakoresheje.
Mwibaze Idi Amin yari azi ko Tanzania itamunesha n’abasirikare 40.000 yacungiragaho ariko nyuma gato y’ibyumweru bidasaga 3 Tanzania yashyize hamwe izindi mbaraga z’abarwanyi 60.000 basumbye kure umubare w’Ingabo Tanzania yari isanganywe.
Abacungagereza ba Tanzania hamwe n’abandi bantu bazobereye mu ntambara barimo basekombata nibo ahanini bagize uruhare rutagereranywa mu nkundura y’urufaya rw’amasasu hagati ya Uganda na Tanzania.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
N’uko ingabo za Uganda zabaga zihagaze ntibyagoye Tanzania kubera ubutasi yari ifite kuko aba basore barwanaga banatanga amakuru ahagije ku y’uko bagaba ku birindiro bya Uganda .
Umwe mu mitwe wahurirwagamo niyo mitwe twavugamo nka “Uganda National Liberation Army , UNLA “ wari ukuriwe na Commandant Tito Okello yungirijwe na David Oyite-Ojok .
Aha kandi muri iri tsinda ry’iyi mitwe yaharaniraga kubohoza Uganda harimo na FRONASA yari ikuriwe na Yoweri Kaguta Museveni,uyu akaba ari Prezida wa Uganda guhera 1986, kuva yafata ubutegetsi na magingo aya.
Aha kandi ntitwirengagije n’andi maboko yabaga arekerereje hafi aho ku ruhembe rwabandi bagabo twavugamo nka Akena p’Ojok , William Omara hamwe na Ateker Ejalu aba nabo bakaba bari bibumbiye mu kitwaga “Save Uganda Movement”.
Ingabo za Tanzania ariko ntizari zicaye ubusa kuko muri iyi myiteguro ari bwo zafashe umwanzuro wo gutumiza ibibunda kabuhariwe birasa kure bizwi ku izina rya BM Katioucha byakorwaga na Repubulika Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti.
Ibi bitwaro byari bikoreshejwe bwa mbere ku mugabane wa Afurika byahahamuye Abagande n’ingabo zabo ndetse banabiha akazina k’akabyiniriro ka Saba Saba.
Bidateye kabiri ingabo za Tanzania zatangije urugamba mu gahe gato, habaho kurasa nta kubabarira ibirindiro bya Uganda na bya bitwaro byarasiraga kure guturuka ku butaka bwa Tanzania [ Long Range Artillery].
Ingabo za Uganda zabaye nkizikwiriye imishwaro ziyabangira ingata nibwo imigi ikomeye yo mu Burengerazuba bwa Uganda nka Mbarara yahitaga igwa mu maboko y’ingabo za Tanzania n’abo bari bafatanije.
Aha ni naho abantu bamwe bahera bavuga ko igihugu cya Israel nacyo cyahaye inkunga y’intwaro Tanzania n’ubundi bufasha mu rwego rwo kwihimura kuri Idi Amin Dada wari waragize ingwate ab’Israheli ku Kibuga cy’indege cya Entebe ariko bikarangira Ingabo za Israel zije kubabohoza,iyi nayo ikaba yaba impamvu yo kuba Israel yari kwivanga muri uru rugamba kubera ibikomere n’umujinya uku kugira imbohe abaturage bayo byari byarasize.
Muri iyi ntambara ariko itari yoroshye,Idi Amini Dada nawe ntiyari yicaye ubusa kuko yahise akora ku ncuti ze za hafi nka Colonel Moummar Kadhafi utarajuyaje kumwoherereza abasirikare bagera ku 3000 bo kumutera ingabo mu bitugu, nkuko yari yarabigenje mu 1972.
Mu nkunga zikomeye Kadhafi yatanze ku Bugande harimo indege z’intambara za Tupolev Tu-22 Uganda n’ingabo zayo yanazifashishije mu gusuka ibisasu ku muji wa Mwanza uherereye ku nkengero z’ikiyaga cya Victoria ku itariki ya 01 Mata 1979 .
Ibi bisasu ariko bikaba bivugwa ko bisa n’ibyarasanywe igihunga kuko nta cyo byabashije kwangiza kuri uyu mujyi wa Mwanza.
Muri uru rugamba rutatinze ariko rwari rukaze ukuntu, rwaje gusozwa ingabo za Tanzania n’abafatanyabikorwa bafashe umujyi wa Kampala, Idi Amini aromongana ahungira mu bwami bwa Arabia Saoudite.
Mu ncamake y’ibyakurikiyeho, uru rugamba ntirwahiriye abarwanye iyi ntambara kuko Tanzania ikimara gufata umuji wa Kampala, yashyizeho ubutegetsi bwari bukuriwe na Bwana Yusuf Lule ,uyu ariko akaba atarahiriwe no guhama ku butegetsi .
Mu gihe kidatinze uyu Yusuf Lule yahise asimbuzwa Godfrey Binaisa nyuma y’umwanzuro w’Akanama kari gashinzwe kureba uko ibintu bigenda muri Uganda, wavugaga ko Bwana Yusuf Lule ananiwe kandi agomba gusimbuzwa undi bidatinze.
3.Amaherezo y’intsinzi y’ingabo za Tanzania n’ubutegetsi bwakurikiyeho
Muri make abategetsi basaga n’abakuriye Uganda bazaga ku myanya y’imbere harimo Paulo Muwanga, wayoboraga itsinda rya ya mitwe yari yarishyize hamwe, mu rwego rw’Ishami ry’igisirikare uyu kandi akaba yari yungirijwe na Yoweri Kaguta Museveni muri urwo rwego rwa gisirikare.
Muri icyo gihe ariko hariho urundi rwego rukaze rwari ruyoboye igihugu ku rwego rwa Peresidensi aba bakaba bari biganjemo bya bikonyozi n’ubundi twavugaga haruguru, ari nabo baje guhanganira mu matora yatsinzwe bitunguranye na Milton Obote wari wamamajwe n’umutwe wa politiki wa UPC [ Uganda People’s Congress ].
Uku gutsindwa kwa ba bagabo bari bibumbiye hamwe aribo Tito Okelo, Paulo Muwanga, Oyite Ojok kwateye Yoweri Museveni guhakana yihanikiriye ibyavuye muri aya matora.
Uku kwigumura kwa Yoweri Museveni niko kwavuyemo kwubura imirwano ku ruhande rwe, ntiyatinze yahise ashinga umutwe ukaze wa National Resistance Army (NRA) mu rwego rwo gukuraho ubu butegetsi bwa Milton Obote wari umaze gutsinda amatora.
N’ubwo iyi ntambara itamamaye cyane mu itangazamakuru bitewe n’aho ikoranabuhanga mu itangazamakuru ryari rigeze, ntibibuza ko na n’ubu iyo utembereye ku mipaka ihuza Uganda na Tanzania uhasanga ibisare by’iyi ntambara.
Kuri ubu ariko kubera ko ibi bihugu byishyize hamwe mu Muryango w’Afrika y’Uburasirazuba, umwuka wo kutavuga rumwe usa n’uwacogoye kandi abaturage babyo babanye neza nta ngorane.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Marshall Eugene David/Bwiza.com





