Umuhango wo kwibuka i Nyanza ya Kicukiro – REBA AMAFOTO

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 11 Mata 2017, Akarere ka Kicukiro kibutse ku nshuro ya 23 inzirakarengane z’Abatutsi zazize Jenoside, mu gikorwa kitabiriwe n’abantu batandukanye barimo abayobozi mu nzego zitandukanye nkuru z’igihugu ndetse n’abaturage bo muri aka karere n’abaturanyi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Mu kiganiro Perezidante w’umutwe w’Abadepite mu Nteko, Donatile Mukabalisa yagejeje ku bari aho, yagarutse ku bantu bakomeje gukora ibikorwa byo gutoneka abacitse ku icumu cyane cyane muri ibi bihe byo kwibuka, aho yagaragaje cyane ko bibabaje.
Aha yagarutse ku bikorwa by’urugomo biherutse gukorerwa umwe mu bacitse ku icumu mu karere ka Kicukiro, aho bamutemaguriye inka bikanayiviramo gupfa.
33135683094_712541d1c6_h
Yagize ati”birababaje kuba hari abagitoneka abacitse ku icumu kandi birababaje ko hari abatema inka y’uwacitse ku icumu, gusa utema inka aba ashaka nyirayo. Ariko abatema inka z’abacitse ku icumu baragorwa n’ubusa kuko uwabagabiye aracyahari.”
Depite Mukabarisa kandi yanaboneyeho umwanya wo kwibutsa Abanyarwanda gukomeza kuba iruhande rw’abacitse ku icumu no gufatanyiriza hamwe kubaka igihugu.

nyanza
Uyu muhango watangijwe n’urugendo rwo kwibuka witabiriwe n’abantu batandukanye biganjemo urubyiruko mu karere ka kicukiro

julienne
Minisitiri Uwacu Julienne yari yitabiriye uyu muhango

hhh
3
Uyu muhango wari witabiriwe n’abatari bacye biganjemo urubyiruko

abandi-bayobozi
Abayobozi batandukanye bashyize indabo ku rwibutso rwa Nyanza

abanyamadini
Bamwe mu bihaye Imana na bo bari bitabiriye uyu muhango wo kwibuka

oo
Inzego z’umutekano na zo zari zihari

rrrrrrrrrrrrrrrrrr
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Umuyobozi wa CNLG, Bizimana yagejeje ikiganiro ku bari bitabiriye ijoro ryo kwibuka
Umuyobozi wa IBUKA, Prof, Jean Pierre Dusingizemungu yagejeje ikiganiro ku bari bitabiriye ijoro ryo kwibuka

nijoro
Nyanza ya Kicukiro, ni kamwe mu duce twiciwemo Abatutsi benshi mu mujyi wa Kigali muri Jenoside yabakorewe mu 1994, urwibutso rwa Nyanza rukaba rushyinguyemo Abatutsi basaga ibihumbi cumi na kimwe, umubare munini wa bo bakaba bariciwe mu cyahoze ari Etoo Kicukiro.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *