Kuri uyu wa kabiri tariki ya 11 Mata 2017, Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi yashyize ahagaragara itangazo rigenewe za Minisiteri zitandukanye mu gihugu azisaba guhagarika ibikorwa by’amasengesho byaba bikorerwa mu kazi muri za Minisiteri bayobora ndetse anabasaba ko bidatinze iri tangazo barigeza ku zindi nzego zibarizwa muri izo Minisiteri.
Muri iri tangazo, Minisitiri w’Intebe Murekezi yagize ati”nyuma yo kubona ko hari bamwe mu bakozi bo mu nzego za leeta bakoresha amasaha y’akazi mu bikorwa by’amasengesho kandi bakabikorera mu nyubako zigenewe gukorerwamo akazi ka leta,
“Nibukije ibikubiye mu Iteka rya Minisitiri No 02/MIFOTRA/15 ryo kuwa 09/06/2015 rigena amasaha y’akazi mu cyumweru mu butegetsi bwa Leta n’uburyo yubahirizwa, cyane cyane mu ngingo yaryo ya 3 igika cya mbere n’icya kabiri, ahavugwa ko amasaha y’akazi y’Abakozi ba Leta ku munsi ari amasaha icyenda (9), akorwa buri munsi, kuva kuwa Mbere kugeza kuwa Gatanu, guhera saa moya za mugitondo (7:00 am) kugeza saa kumi n’imwe z’umugoroba (5:00 pm), hagati harimo ikiruhuko cy’isaha imwe gitangira saa sita kikarangira saa saba.”
Nyuma yo kwibutsa abayobozi bandikiwe iyi baruwa icyo amategeko ateganya, yanabasobanuriye icyemezo cyafashwe kugirango ibikubiye muri ayo mategeko byubahirizwe. Aha yagize ati: “Ndabamenyesha ko ibikorwa byose by’amasengesho bitemewe ahantu hose hakorerwa akazi ka Leta. Mboneyeho kwibutsa abayobozi bose b’Inzego z’Imirimo ya Leta gukomeza kubahiriza Itegeko No 86/2013 ryo kuwa 11/09/2013 rishyiraho sitati rusange y’Abakozi ba Leta, cyane cyane ibikubiye mu ngingo ya 10 n’iya 11 zirebana n’indahiro n’imigenzo yayo, cyane cyane ku birebana n’Ibendera ry’igihugu.”
yakomeje agira ati”ndasaba mwese kubahiriza ibikubiye muri iyi baruwa, no kubimenyesha inzego zose zishamikiye kuri za Minisiteri muyobora, kugira ngo na zoo zihite zibyubahiriza.
By’umwihariko, ndasaba bwana Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu kubimenyesha umuyobozi w’umujyi wa Kigali, abayobozi b’intara n’abayobozi b’uturere twose kugira ngo na bo babyubahirize.
kanda-hano-usome-itangazo
Iri tangazo ryandikiwe Abaminisitiri bose, abadepite ndetse n’Abanyamabanga ba leta aho bari hose.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com


